U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Amashyaka UDFR-Ihamye n’Isangano-ARRDC aratabariza imfungwa za politiki mu Rwanda

Twese Hamwe twunge ubumwe dushyigikira imfungwa za politiki mu Rwanda

15/01/2013 – Amashyaka UDFR-Ihamye n�ISANGANO-ARRDC aramenyesha abanyarwanda bose ko ashyigikiye kandi akanifatanya n�Ishyaka PS-IMBERAKURI mu kwamagana ibikorwa by�ihohoterwa n�iyicarubozo bikomeza gukorerwa imfungwa za politiki n�izindi mfungwa.

Amashyaka UDFR-Ihamye n�ISANGANO-ARRDC aboneyeho akanya ko gusaba imiryango n�amashyirahamwe mpuzamahanga arengera Ikiremwamuntu (Amnesty-international, HRW, FIDH n�indi)kwamagana ubutegetsi bw� u Rwanda, ishyaka FPR-Inkotanyi riri k�ubutegetsi, inzego ziperereza n�izishinzwe imfungwa mu Rwanda kubera ibikorwa by�ubugome bakomeza gukora.

Aya mashyaka aboneyeho akanya kandi ko kongera gusaba Leta y�u Rwanda gucunga umutekano w�imfungwa cyane cyane iziherutse koherezwa muri gereza ya Mpanga zivanywe muri gereza nkuru ya Kigali(1930) arizo:
1- Major Ndagijimana (EX-FAR);
2- Bwana Munyagisaka (Ex-Monseigneur EMLR)
3- Bwana Sebahambizi Ezechiel
4- Bwana Mazimpaka
5- Bwana Said
6- Pasteur Uwimbabazi Emile
7- Bwana Kagabo Diallo Callixte

Amashyaka UDFR-IHAMYE n’ISANGANO-ARRDC arahamagarira abaharanira demokarasi bose ko basaba ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n�umuyobozi wabwo Gen. Paul KAGAME ko bafungura nta yandi mananiza imfungwa zose z�abanyapolitiki kuko bazira kuba bafite ibitekerezo bitandukanye n�iby�ishyaka FPR riri k�ubutegetsi.

Izo mfungwa z�abanyapolitiki ni:
1- Me Bernard Ntaganda, Perezida w�Ishyaka PS-Imberakuri;
2- Bwana Mushayidi D�ogratias, Perezida w�Ishyaka PDP-Imanzi;
3- Madame IngabireVictoire Umuhoza,Perezida w�Ishyaka FDU-Inkingi;
4- Bwana Niyitegeka Th�oneste wifuje guhatanira umwanya wa prezida na Kagame mu matora yo muri 2003;

Hari kandi n�abanyamakuru b�ikinyamakuru UMURABYO:
1- Uwimana Agn�s na
2- Mukakibibi Saidati.

Yaba abanyamakuru cyangwa abanyapolitiki bose usanga baregwa ibyaha bimwe akenshi bishingiye mukubirebana ngo no guhungabanya umutekano w�igihugu,i byaha byivangura bakunda kugereka kubo barega ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ngo barayifobya, icyaha cyo kurema umutwe w�abagizi ba nabi n�ibindi bifitanye isano. Urebye usanga ibi bikorwa bigamije kwigizayo muri rusange uwo ariwe wese utavuga rumwe n�ubutegetsi bwa FPR.

Amashyaka UDFR-Ihamye n’Isangano-ARRDC aramenyesha ko ashyigikiye icyemezo abanyapolitiki Mushayidi D�o na Ntaganda Bernard bafashe cyo kwiyicisha inzara barwanya akarengane bakomeza gukorerwa hamwe n�izindi mfungwa nkabo, kuko kuba umuntu yafungwa ntibimubuza gukomeza kuba umunyagihugu.

Kubera ibi bikomeza gukorerwa imfungwa, amashyaka UDFR-Ihamye n’Isangano -ARRDC aboneyeho akanya ko gusaba imiryango Mpuzamahanga irengera Ikiremwamuntu gukora iperereza ryimbitse kumibereho y�imfungwa mu Rwanda muri rusange by�umwihariko kubatavuga rumwe n�ubutegetsi bwa FPR.

Kubera ibura rya demokarasi rikomeje kugaragara mu Rwanda, amashyaka UDFR-Ihamye n’Isangano-ARRDC arakangurira abanyapolitiki n�intiti z�abanyarwanda guhagurukira icyarimwe bagaharanira ko habaho imishyikirano ya politiki hagati ya Leta y�u Rwanda n�abatavuga rumwe nayo aho baba hose, baba abitwaje intwaro nka FDLR na RUD ndetse n�amadini n�imiryango itegamiye kuri Leta yo mu gihugu no hanze ikazatumizwamo kugira ngo hafatwe ingamba zo kuzahura u Rwanda kugira ngo ibibazo nyakuri by’u Rwanda byigwe na demokarasi ishobore kuhimakazwa.

Boniface Hitimana – Perezida wa�UDFR-Ihamye

Jean Marie V. Minani -�Perezida w’Isangano-ARRDC

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*