U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Intambara irakomeza gututumba hagati y’u Rwanda na Congo

Ingabo - Rwanda Defense Forces

Ingabo z�u Rwanda zafashe ibirindiro mu majyaruguru no mu majyaruguru y�Uburengerazuba

Muri iyi minsi havugwa umwuka mubi hagati ya leta ya Paul Kagame n�iya Joseph Kabila kugeza n�ubwo Kagame atangaje ko yiteguye gusubira mu ndaki Kabila na we akabwira abadepite ko agiye gushyira hasi ibindi bikorwa byose akihutira gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bw�igihugu cye, ubu haranuka urunturuntu ku Gisenyi na Goma.

Nk�uko tumaze iminsi tubikurikirana, ubu biragaragara ku buryo budasubirwaho ko hari icyiteguwe hagati ya Kigali na Kinshasa. Ibi biragaragarira mu mubare munini w�abasirikari bal eta y�u Rwanda ubu wamaze gufata ibirindiro hirya no hino ariko cyane cyane aho babarizwa usanga ari nk�aho bahoze mu gihe cy�intambara ya 1997-1998 ariko kandi no mu tundi duce urahasanga abasirikari mu buryo budasanzwe basa n�abafite icyo biteguye. Iyo uganiriye n�abatuye hano Rubavu urasanga hari ikintu gisa n�ubwoba budasanzwe ku buryo abaturage nabo batangiye kwitegura ko ibintu byaza gukomera. Hari ngo n�ababa batangiye kugenda gahoro gahoro berekeza za Kigali mu rwego rwo kwirinda kubura uburyo igihe ibintu byaba bikomeye. Ingabo z�u Rwanda nazo kandi ngo zaba zirimo gusatira Goma mu rwego rwo gufasha M23 kongera kwigarurira uwo mujyi ariko ngo bishobora noneho kutazaborohera nk�uko byagenze mbere.

Nanone kandi abaturage batuye mu duce twahoze tubarizwamo abarwanyi ba M23 ubu ngo twaba tubereye aho kuko abo barwanyi batakihabarizwa. Amakuru abatuye mu majyaruguru ya Goma batugezaho ni uko ngo izo nyeshyamba ubu batazi iyo zarengeye. Ibi byatumye abatuye ku Gisenyi bibaza ko umubare mwinshi w�abasirikari bari muri aka gace ka Gisenyi waba ari uw�izo nyeshyamba za M23 ariko ikigaragara ni uko bambaye imyambaro ya gisirikari y�ingabo z�u Rwanda ibintu bikaba bikirimo urujijo kuko nta n�ibindi bitangazamakuru biravuga kuri ibi bintu bigaragara ko hari icyo bihatse.

Abatuye Goma kandi nabo ubwoba ni bwose kuko babona ko ibintu bitegurwa bias n�ibidasanzwe. Gusa icyo bamwe mu banyekongo bavuga ni uko ngo barambiwe imyifatire y�u Rwanda ngo ruhora rubashozaho intambara bakaba batangaza ko ngo ingabo zabo zikwiye kwisuganya zikabakiza umwanzi ngo udasiba kubagabaho ibitero uko abishatse ari nako abicamo bamwe. M23 na leta ya Kongo barasa n�abatavuga rumwe kuko M23 isaba ko imirwano yahagarikwa bakabona gukomeza ibiganiro i Kampala ariko leta yanze kugira icyo itangaza emwe ikaba yanze no kugira icyo ibwira Radiyo y�Abafaransa. Impande zombi ubu zirashinjanya kurundanya abasirikari hafi y�umujyi wa Goma mu rwego rwo kubura intambara, M23 igashinja leta ya Kabila ko ifatanyije n�ingabo z�amahanga na FDLR nyamara yo ikavuga ko nta ngabo z�amahanga ziyifasha. Gusa iki kikaba ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ntawe utazi uruhare rw�u Rwanda muri iyi mirwano.

Turakomeza gukurikirana uko ibintu bimeze tukazajya tubagezaho uko byifashe dore ko ibitangazamakuru bya leta cyangwa ibikorera mu Rwanda muri rusange bidashobora kubagezaho inkuru nk�izi kubera gutinya cyangwa kuba abafana bal eta ya Kagame wenda bategereje ko rwambikana bakabona kugira ibyo batangaza ngo nabo bitwe abanyamakuru.

Karasanyi G.�
Rubavu

Rwanda in Liberation Process

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*