U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ibirango n’inzego z’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IBIRANGO BY�ISHYAKA

Ibendera ry�ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigizwe n�amabara abiri ariyo umutuku n�ubururu

  • Umutuku utuma tuzirikana Abanyarwanda mu mateka y�igihugu cyacu baharaniye ko habaho ubworoherane, ubwubahane, ubusabane n�isangira ry�ibyiza by�igihugu hagati y�abana b�u Rwanda bose bakaza kwicwa ari icyo bazize ndetse n�abandi bana b�u Rwanda bose bishwe urw�agashinyaguro kandi bazira amaherere uko ingoma z�igitugu zagiye zisimburana mu gihugu cyacu.
  • Ubururu ni ibara rivuga amahoro n�ihumure bikenewe mu Rwanda kugirango igihugu cyacu kibashe kugera ku majyambere arambye (Sustainable development/developpement durable).

INZEGO Z�UBUYOBOZI BUKURU BW�ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI

Inzego z�Isyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by�igihugu cyabo kugirango babe Umwe (One People/Un Peuple) w�igihugu kimwe (One Nation/Une Nation) ziteye zitya:

Komite nyobozi y�ishyaka igizwe na�:

(1) Perezida w�ishyaka�;
(2) Visi �Perezida ushinzwe Politiki�;
(3) Visi-Perezida ushinzwe Ubukungu, Ubucuruzi n�Imali�;
(4) Visi-Perezida ushinzwe Imibereho myiza y�Abaturage n�Amajyambere y�Icyaro�;
(5) Visi-Perezida ushinzwe umutekano�;
(6)Visi perezida ushinzwe isura y’ishyaka, imibanire n’imikoranire yaryo n�abantu (Public Relations Vice-Chairman)�;
(7)Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman).

Abayobozi ba za komisiyo zishinzwe imirimo inyuranye y�ishyaka

Kugirango inshingano z�ubuyobozi bukuru bw�ishyaka zigende neza, hazashyirwaho za komisiyo zinyuranye zizajya zibwunganira nkuko amazina yazo agaragara mu rutonde rwayo ruri hano hepfo.

Buri Komisiyo izajya igira Perezida wayo, Visi-Perezida, n�Umwanditsi (Secretary/Secretaire).

Iri shyaka kandi rifite n�ibiro bihoraho biri mu rwego rwa komisiyo bishinzwe igororamitima y�abanyarwanda hifashishijwe iyobokamana. Ibyo biro bizajya biba biyobowe na Aumonier/Chaplain w�ishyaka ryose.
Mu gihe hategerejwe ko aboneka, ishyaka ryemeje ko Padiri Emile Nsengiyumva abaye Aumonier/Chaplain w�icyubahiro kubera ubutwari yagize bwo kuvuga mu ruhame ku karengane k�abaturage ba Paruwasi Karenge (Rwamagana) yayoboraga.
Nta ruhusa twabimusabiye, nta n�ubwo tumuzi; gusa nk�abandi banyarwanda bose, twanyuzwe n�igikorwa cy�ubutwari no kwitangira abandi yagize bikamuviramo kujugunywa muri gereza.

Urutonde rwa komisiyo zigize ishyaka Parti des Rwandais Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI risangiza Abanyarwanda bose nta n�umwe uhejwe:
  • Komisiyo yo kubaha no kubahiriza uburenganzira bw�ikiremwamuntu;
  • Komisiyo y�ukuri, ubwiyunge n�ubumwe bw�Abanyarwanda;
  • Komisiyo ishinzwe kuvura ibikomere bibi jenoside y�abatutsi na jenoside y�abahutu zasize mu mitima y�abacitse kw�icumu ry�izo jenoside zombi (Healing Commission)
  • Ibiro bishinzwe igororamitima hakoreshejwe iyobokamana (Aumonerie du Parti PRM/MRP-ABASANGIZI risanisha Abanyarwanda bose/Chaplaincy);
  • Komisiyo yo gutegura ibiganiro n�imishyikirano hagati ya FPR Inkotanyi n�amashyaka ya politiki atavuga rumwe nayo;
  • Komisiyo yo gucyura impunzi zose z�Abanyarwanda;
  • Komisiyo yo gutegura ingando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n�abakada ba FPR Inkotanyi, no gutegura inyandiko ihanitse kandi itabogamye yo kuba imfashanyigisho muri izo ngando;
  • Komisiyo y�amategeko ishinzwe gucukumbura amategeko yose ariho mu Rwanda yakozwe mu nyungu z�ubwoko runaka cyangwa ishyaka rya politiki runaka, no gutegura amategeko agenga imikorere y�ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI(Reglement d�ordre interieur du Parti);
  • Komisiyo y�amateka y�u Rwanda ari nayo iziga ikibazo cy�agahurwe(ethnic alienation) hagati y�abahutu n�abatutsi n�uburyo kigomba kubonerwa umuti;
  • Komisiyo y�itangazamakuru n�iyamamazamatwara y�Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
  • Komisiyo politiki
  • Komisiyo y�ubuzima, imibereho myiza y�abaturage, n�amajyambrere y�icyaro;
  • Komisiyo y�Abari n�Abategarugori
  • Komisiyo y�Urubyiruko(abana, abasore n�inkimi);
  • Komisiyo y�ubukungu, ubucuruzi, n�imali;
  • Komisiyo y�Uburezi, Umuco, ikoranabuhanga n�ubushakashatsi mu by�ubuhanga;
  • Komisiyo y�ububanyi n�amahanga n�ubutwererane;
  • Komisiyo yo gutegura ibirangantego bishya by�igihugu abanyarwanda bose bibonamo; ibendera ry�igihugu rishya, ibirangatego bishya n�indirimbo nshya yubahiriza igihugu;
  • Komisiyo y�imyifatire n�imyitwarire ishinzwe kujya ihwitura abarwanashyaka bashaka gutandukira umurongo n�amahame y�ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI no kurenga ku mategeko arigenga;
  • Komisiyo yo kurwana kw�isura nziza ya PRM/MRP-ABASANGIZI, no ku mibanire myiza n�imikoranire myiza yaryo n�abantu muri rusange(Public Relations Commission/Commission des Relations Publiques du Parti);

Uko igihugu cyacu cy�u Rwanda cyahuye n�ibibazo bidasanzwe, ni nako kigomba gushaka no kubona umuti udasanzwe w�ibyo bibazo. Ni byo mu ndimi z�amahanga bavuga ngo: �A des maux speciaux, des remedes speciaux/ Special evils need special remedies�. Ngiyo inzira yatuyoboye mu gihe twatekerezaga tukanandika iyi nyandiko ikubiyemo imigambi (objectives/objectifs), ingamba (strategies), n�ibikorwa (actions) ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya kugeraho kugirango rigire uruhare mu gutanga uwo muti.

Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli Abdallah.
i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Umwana Mwiza from Rwanda says:

    Gushinga amashyaka nibyiza rwose muri politiki, natwe turambiwe ibibazo biriho tubonye ababikemura byaba byiza, ariko dukeneye umuntu ufite icyerekezo cyo guhuza iriya miwte yose ngo itahirize umugozi umwe, nk’umuntu umwe, igihugu kimwe, umugambi umwe. Ibyo byagira icyo bitanga, ariko ubundi mukomere

Speak Your Mind

*