Ambasade y�u Rwanda mu Busuwisi yatangaje ko Bwana Alphonse Kayitayire wari umujyanama wa mbere muri iyo Ambasade yaburiwe irengero.
Nk�uko itangazo rya Ambasade y�u Rwanda mu Busuwisi ribisobanura, ngo Bwana Alphonse Kayitayire ubu ntakiri umukozi wayo.
Ngo yagombaga gutaha mu Rwanda ku tariki ya 6/01/2013, ariko ngo kubera impamvu z�akazi baza kwemeza ko agomba gutaha ku tariki ya 31/01/2013.
Iryo tangazo ryasohowe na Ambasade risobanura ko Ambasade yabonye imfunguzo z�ibiro n�inzu Kayitayire yabagamo ku tariki ya 10/01/2013, bigaragara ko zoherejwe na Bwana Kayitayire ubwe ku tariki ya 9/01/2013 hakoreshejwe uburyo bw�iposita bushinganye (courrier postal recommand�). Ngo kugeza ubu ariko, Ambasade ntabwo irongera kumuca iryera.
Kayitayire Alphonse ni umwe mu bahutu bahisemo gukubita inda hasi bagakoreshwa n’ingoma ya FPR-Inkotanyi uko babitegetswe, batitaye ku karengane kagirirwa abanyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu.
Umuntu ntiyabura kwibaza icyo yikanze noneho kugira ngo afate icyemezo cyo kurigita no guhunga Inkotanyi yakoreye kugeza ubu nk’umuja mwiza. Ashobora kuba yabonye ko ubu ari igihe cyo gukuramo ake karenge agakiza amagara ye, uretse ko ashobora no kuzajijisha abeshya rubanda ko yahunze Inkotanyi kubera impuhwe afitiye rubanda ruri ku ngoyi kandi yaramaze igihe kitari gito ashyigikiye ubugome n’ubutagondwa bwazo.
Ni ukubitega amaso.
IGENDERE RATA WAMENYA ARI IBIKI SE BIRI INYUMA Y’IHUNGA RYE?NIBA AKIRIHO UBWO AZATUBWIRA ICYATUMYE AHUNGA AGATA AKAZI KE KANDI KARI KAMUTUNZE.REKA TUBUITEGE AMASO TUZAMENYA IBYO ARI BYO MU MINSI IRI IMBERE.BBC GAHUZAMIRYANGO NAYO IRIHARI KANDI IZADUHA AMAKURU Y’IMVAHO CYANGWA IMVO N’IMVANO TUBIMENYE NEZA.
ntawamenya natwe twabuze ubushobozi,we yarabubonye dutegereze ahubwo mudufashe natwe tuze