U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka PRM-Abasangizi rirekana abo ribaraho ubutwari mu guhaharanira Ubworoherane n’Ubusabane

Mu tangazwa ry�ishyaka rishya �Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party� ryakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z�Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b�iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase,�Bamara Prosper na�Akishuli �Abdallah batangaje lisiti y’abanyarwanda bo bafata nk’intwari zaharaniye ubworoherane n’ubusabane mu mateka y’u Rwanda.

Dore uko babitangaza mu nyandiko yabo bise �Amahame Remezo y�Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party, PRM/MRP � ABASANGIZI�:

BAMWE MU NTWARI DUSANGA MU MATEKA Y�U RWANDA BAHARANIYE UBWOROHERANE N�UBUSABANE

Dutekereza gushinga iri shyaka, twabanje kwibaza niba mu mateka y�u Rwanda kuva kera na kare hari Abanyarwanda baba bararanzwe no kurwanya ubuhezanguni mu muryango nyarwanda no guharanira ubworoherane n�ubusabane hagati yabo nk�uko muri iri shyaka tubyifuza ubu.
Twarakurikiranye rero dusanga mu kinyejana cya 18 hari Abanyarwanda bafashe iya mbere barwanya akarengane mu bantu kariho icyo gihe cy�ingoma ya Cyami ntutsi yayoboraga u Rwanda.Twatanga nk�ingero zikurikira:
Nkizamacumu, Mbanzabugabo na Nyirashyirambere: aba bose bari abahutu, baza kwicwa n�ingabo z�i Bwami kubera ko barwanyaga akarengane n�urugomo bw�ubutegetsi bw�ingoma ya Cyami mu bantu. Twibutse ko ingabo z�ibwami zabaga zigizwe n�ubwoko bumwe gusa bw�abatutsi. Abajyaga mu ngabo z�umwami icyo gihe bagombaga kuba ari abana b�abatware, ibisonga byabo n�abandi benewabo cyangwa se ababaga babashamikiyeho, kimwe n�abana b�abajyanama b�Umwami ndetse n�abana b�Abiru. Abahutu n�Abatwa uko bari barahejwe mu butegetsi bwa Cyami ni nako bari barahejwe mu ngabo z�igihugu z�icyo gihe.
Nyuma Umwami Yuhi Mazimpaka yaje kudohorera abatwa bonyine abemerera kujya mu ngabo z�igihugu.
Bisangwa bya Rugombituri (umutwa) ni umwe muri abo batwa wamenyekanye mu ngabo z�i Bwami ku ngoma ya Rwabugiri kuko yari indwanyi cyane akaba n�Umukuru w�ingabo zitwaga Ingangurarugo zari zishizwe kurinda Umwami (Royal Protection Unit). Bisangwa yaranzwe no kurwanya iyicwa ry�abantu bicwaga bazira akarengane gashingiye ku birego by�ibinyoma, urugomo, impuha, amatiku n�ubucabiranya. Bisangwa yabashije kujya akiza abantu benshi babaga bagiye kwicwa kubera ibyo, atitaye ku bwoko bakomokagamo.
Padiri Bushayija Stanislas, (umututsi) wari umwe mu bajyanama b�i Bwami, yaranzwe no kuvugisha ukuri ku mateka y�u Rwanda igihe yandikaga mu mwaka w� 1957 yemeza ko amacakubari hagati y�abatutsi n�abahutu yatewe mbere na mbere n�abatutsi mu gihe cy�ikinyejana cya 16. Yabivuze anabyandika uko biri atitaye ku bwoko bwe nk�umututsi ahubwo yireba nk�umunyarwanda ubwira abandi banyarwanda ku mateka yabo mabi bagiranye, atabogamye.
Bwanakweli Prosper, (umututsi) wari Shefu w�Intara ya Nyanza ahari umurwa mukuru w�Igihugu icyo gihe, wigaragaje muw� 1959 mu kurwanya ikibi aho cyaba giturutse hose. Bwanakweli yarwanyije igitekerezo cy� i Bwami cyo gukora urutonde rw�abahutu bagomba kwicwa bazira ko basaba nabo kugira uruhare mu butegetsi bw�igihugu. Nuko Shefu Prosper Bwanakweli atangariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa ko we atemeye icyo gikorwa cyo kwica abo bahutu ahubwo ko hakwigwa uburyo bagirana n�abo bahutu ibiganiro hagashakwa uko nabo bagira uruhare mu butegetsi bw�igihugu.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahise amunyaga kuba Shefu w�Intara ya Nyanza amucira ku Kibuye. Abaturage icyo gihe, abatutsi n�abahutu n�abatwa bakoze bwa mbere mu mateka y�u Rwanda imyigaragambyo (demonstrations/manifestations) i Nyanza bati ntidushaka ko Shefu Bwanakweli aciribwa ku Kibuye, bati twiteguye kumurwanirira. Ibintu birakomera i Nyanza induru ziravuga.
Byabaye ngombwa ko uwo mugabo w�intwali Bwanakweli Prosper aza guhosha iyo myivumbagatanyo afata ijambo imbere y�abaturage ati �nimureke ibyo Umwami yategetse bikorwe nk�uko yabitegetse�. Birazwi mu mateka y�u Rwanda ko iyo Umwami Kigeli V Ndahindurwa aza kumva inama nziza zubaka zishingiye ku ngengabitekerezo y�ubworoherane no kumva abandi nka ba Shefu Bwanakweli Prosper, 59 ntiba yarabayeho kuko imbarutso yayo yabaye iyo kujya kwica umuhutu surushefu Mbonyumutwa Dominiko taliki ya 1/11/1959 avuye mu misa mu Byimana akaba yari ari kuri iyo lisiti yaturutse y�i Bwami Shefu Bwanakweli akayirwanya ariko bikaba iby�ubusa abatutsi b�abahezanguni bakamurusha imbaraga.
Umuhutu w�umucuruzi wari ukomeye icyo gihe i Nyanza witwaga Secyugu yahise aterwa iwe n�ingabo z�Umwami Kigeli V Ndahindurwa zigizwe n�Abatwa yihisha mu kabati ariko zimutsinda aho azira gusa ko yari umuhutu ushyigikiye imibanire myiza y�abahutu n�abatutsi n�uko habaho isangira ry�ubutegetsi hagati y�ayo moko yombi.
Kuri iyo lisiti yaturutse i Bwami y�abahutu bagomba kwicwa haje kongerwaho n�abatutsi bari bashyigikiye ibitekerezo by�uko n�abahutu bashyirwa mu butegetsi bw�igihugu no mu ngabo. Sindibona ni umututsi wahise yicwa azira gushyigikira ku mugaragaro ibyo bitekerezo byo gusaranganya ubutegetsi hagati y�amoko yombi.
Hari abarwanasyaka bo mu ishyaka rya RADER (Rassemblement Democratique Rwandais) bari abatutsi bize bajijutse barangwaga n�ingengabitekerezo y�ubworoherane, ubufatanye no gusangira ubutegetsi n�abandi banyarwanda, ariko icyo gihe MDR Parmehutu yakoze ikosa rikomeye ryo kwanga no kwigizayo abo bose ivuga ko yo ari rubanda nyamwinshi, ko yihagije, ko idakeneye gufatanya n�agashyaka k�abatutsi niyo baba badashyigikiye ubwami.
Birazwi mu mateka y�u Rwanda ko iyo MDR-PARMEHUTU ya Perezida Kayibanda iza kwemera gukorana na Bwanakweli Prosper wari Umukuru w�ishyaka RADER na bagenzi be barangwaga n�ingengabitekerezo y�ubworoherane no guharanira ubufatanye n�abandi banyarwanda, baba abatutsi, baba abahutu cyangwa abatwa, igihugu cyacu kiba cyaragize indi sura kandi nziza kidafite ubu.
Ku ngoma ya Habyarimana yaranzwe no gutoteza no gupyinagaza abatutsi n�abahutu biswe Abanyenduga �elargi�,
Padiri Sindambiwe Siliviyo (umuhutu) wari umuyobozi w�ikinyamakuru Kinyamateka wari warigiye iby�itangazamakuru mu Bufaransa, we, n�umwe mu banyamakuru be witwa:
Philibert Ransoni (umututsi) bahagurukiye kuvugira abatagira kivugira (abatutsi n�abahutu b�abanyanduga) nuko Leta ya Habyarimana kugirango icecekeshe iryo jwi ryavugiraga abatagira ubavugira icyo gihe, yica Padiri Sindambiwe Silvio inamugaza bikomeye Philibert Ransoni asigara ari igisenzegeri.
Philbert Ransoni tumwibukira ku nyandiko ye muri Kinyamateka yise �Kwambaza umutegetsi ni ukumuroha�.
Colonel Nsekalije Aloys (umuhutu w�umushiru) w�i Giciye ku Gisenyi, iwabo wa Perezida Habyarimana, akaba yari afite n�ijambo rikomeye muri leta yariho.
Nsekalije yaranzwe no kugerageza kuzenguruka itegeko ry�ikandamiza ryagengaga icyiswe iringaniza ry�amoko n�uturere mu mashuri agafasha ababyeyi b�abatutsi n�abanyenduga kubonera abana babo amashuri mu buryo ubundi batashoboraga kuyabona abikesha ubusabane ku giti cye yagiranaga n�abantu bose, atarobanuye.
Ikindi tumwibukiraho ni umubare munini w�abatutsi yabashije guhisha mu gihe cya j�noside mu rwuri rw�inka ze rwari muri Gishwati tutibagiwe n�abo yahishe mu rugo rwe i Remera ya Kigali.
Profeseri Ntezimana Emmanuel (umuhutu), mu gihe amashyaka menshi yari amaze kuvuka mu 1992, yari mu ishyirahamwe ry�uburenganzira bw�ikiremwamuntu ryitwaga ADL (Association pour la Defense des Libertes/ Freedom Defence League). Yahise aha umuganda we iryo shyirahamwe maze akoresha ubuhanga bwe yari asanganywe ategura vuba anasohora igitabo
ku ihohotwerwa ry�ikiremwamuntu mu Rwanda ryibasiraga by�umwihariko Abatutsi. Icyo gitabo cyateye ubwoba ubutegetsi bwa Habyarimana buhita bumwica bukoresheje uburozi.
Hakurikiyeho mu 1994 iyicwa ry�Abahutu bose barangwaga n�ingengabitekerezo y�ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubwumvikane, ubufatanye no gushyigikira isangira ry�ubutegetsi hagati y� Abahutu n�Abatutsi mu Rwanda. Bamwe mu bishwe bazira ibyo ni aba bakurikira�:
Uwiringiyimana Agatha (Hutu) Minisitiri w�Intebe n�aba minisitiri be aribo:
Nzamurambaho Ferederiko (Hutu),
Ndasingwa Landouald (Tutsi),
Ngurinzira Boniface (Hutu),
Rucogoza Faustin (Hutu) na
Kavaruganda Yozefu (Hutu) Perezida w�Urukiko rusesa imanza.
Nk�uko Umuryango w�Abibumbye wabitangaje mu kigereranyo cyawo, Abahutu b�abahezanguni bishe Abanyarwanda basaga ibihumbi Magana atanu (500,000) b�Abatutsi n�Abahutu barangwaga n�ingengabitekerezo y�ubworoherane n�ubusabane hagati y�Abahutu n�Abatutsi.
Hari ndetse n�izindi raporo zinyuranye zemeza ko umubare w�abishwe uri hejuru y�ibihumbi magana inani kugeza kuli miliyoni imwe y�abantu.
Aba bahezanguni b�Abahutu bishe kandi n�umuhanzi Rugamba Cypriani (Hutu) wo ku Gikongoro wabaye igihe kirekire Diregiteri w�ikigo cy�ubushakashatsi mu buhanga azira ko yaranzwe mu buzima bwe bwose no gusabana n�abantu b�amoko yose, abahutu, abatutsi, abatwa; kandi nk�umusizi n�umuhimbyi w�indirimbo akarangwa no kwimakaza urukundo mu bana b�u Rwanda atarobanuye.
Hagati aho, mu gihe FPR/APR nayo yari irimo iyogoza igihugu yica abahutu ku gasozi igezeho kose, hari abasilikare bayo bo mu rwego rwa officier/officer ndetse na sous-officiers barwanije ibyo kwica abaturage maze barabizira abo ni nka:
Kapiteni Muvunanyambo Donat (Hutu) yarwanije igikorwa cyo kwica abaturage bituma FPR aba ari we yica;
Liyetena Ruraza Claude (umututsi w�umugogwe) wakoraga mu butasi (DMI), yanze kwica abaturage b�inzirakarengane rwose aremera ahubwo aba ariwe wicwa na FPR. Uyu mu Liyetena yiciwe i Kanama muri Gisenyi taliki ya 11/09/1995;
Kapiteni Kwizera (Tutsi) yarwanije gahunda yo kwica abahutu bari bateraniye muri Pensez-y i Rulindo bareba umupira kuri Television bikamuviramo kwirukanwa mu gisirikare�;
Liyetena Rupari Aloys (Tutsi) wiciwe ku Mulindi wa Kanombe i Kigali kuko yarwanyaga akarengane abaturage b�abahutu bagirirwaga ko gufatwa no gufungirwa ubusa, nta yindi mpamvu uretse kuzira ubwoko bwabo;
Liyetena Rwagasana (Hutu) wari umusemuzi w�icyongereza/igifaransa muri FPR/APR wishwe azira ko ari umuhutu;
Liyetena Gatumbura (Tutsi) wakoze akazi k�ubushoferi muri APR igihe kirekire wishwe azira ko yaba afitanye ibisanira n�abahutu none akaba yari agiye no kurongora umuhutukazi wo ku Kibuye;
Serija wa mbere Nyirumuringa (Tutsi) wishwe azira ko yijujutiye ko yakoreshejwe ku gahato ibikorwa byo kwica abahutu no gutunda imirambo yabo bayijyana mw�ishyamba rya Nyungwe kuyitwikirayo mu rwego rwa FPR rwo gusibanganya ibimenyetso bya jenoside yakoreye ubwoko bw�abahutu, no kugira ngo ejo atazava aho abivuga;
Major Uwamungu Athanase (hutu) wishwe azira gusa ko ari umuhutu wahoze muri FAR watekereje ko ashobora gukorana na APR y�abatutsi kuko bose ari abanyarwanda;
Major Rugambage Lambert (Hutu) yahoze muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa ry�abaturage b�abahutu b�inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;
Major Birasa John (Tutsi) wishwe na FPR imujijije nawe ko yanze kwica abaturage i Byumba aho yayoboraga ingabo za APR;
Kapiteni Hategekimana Theonetse (Hutu) nawe yahoze muri ex-FAR yishwe muri 1997 azira ko yijujutiye iyicwa ry�abaturage b�abahutu b�inzirakarengane hirya no hino mu gihugu;
Liyetena Koloneli Cyiza Augustin (Hutu) warwanije ivangurabwoko n�irondakarere ry�ingoma ya Habyarimana akaza kujya mu gisirikari cy�abatutsi APR muri 1994 nyuma akaza kwicwa azira ubwoko bwe, yishwe n�abo yagiye gukorana nabo yemera ko ari abandi banyarwanda nkawe;
Caporal Werabe Ernest (Hutu) ni umuhungu wa Docteur Mubirigi umuvandimwe wa Perezida Gregoire Kayibanda, yakoraga muri CID ya Gendarmerie akaba yararangwaga no gusabana cyane n�abantu b�amoko yose. Yasubitse amasomo ya Kaminuza y�i Butare mu 1992 ajya mu nkotanyi atayobewe ko ari abatutsi, abikora kubera urukundo rw�abanyarwanda b�amoko yose. Yishwe na FPR Inkotanyi nyuma y�intambara azira gusa ko ari umuhutu;
Sendashonga Seth (Hutu) umunyapolitiki warwanyije ingoma y�igitugu ya Habyarimana kuva muri 1975 bikamuviramo guhunga igihugu kuva icyo gihe nyuma aza kujya muri FPR nuko amaze kubona uburyo FPR/APR yirirwa yica abahutu ku misozi hirya no hino mu Rwanda aza gusezera muri Leta arongera arahunga, nyuma FPR imukurikirana aho yari yahungiye i Nairobi iramwica;
Major Ruzindana Alex (umututsi) waturutse Uganda, wari watangiye kuvuga mu biganiro yagiranaga n�abandi ko ibyo ingabo za FPR/APR yahozemo zikora byo kunyereza abahutu no kubica ari politiki mbi cyane itabereye u Rwanda rwitwaga ngo ni rushyashya, nuko FPR ikamwica ari icyo imujijije�; na
Inyumba Aloysia (umututsikazi) waturutse Uganda waranzwe no kuvugisha ukuri ku kibazo cy�abahutu n�abatutsi, cyane cyane mu nama y�ubumwe n�ubwiyunge yo mumwaka w� 2000 ubwo yateraga murya Padiri Bushayija Stanislas (umututsi,1957) akavuga mw�ijambo yagejeje ku banyarwanda bose icyo gihe, ko ikibazo cy�Abahutu n�Abatutsi ari ingorabahizi, ko Abahutu bavuga ko ari Abatutsi bagitangiye ko rero ari nabo bakagombye kukirangiza.
Iryo jambo rimwe gusa ni ryo ryamukozeho, kuko iyo nama ikirangira, abahezanguni ba FPR batishimiye ukuri kw�iryo jambo yavuze bahise bajya kumukomatanyiriza bamucira i Masaka kujya kuba Perefe wa Perefegitura ya Kigali Ngali.
Nyuma baza gusanga batagomba gukomeza kumwegereza abaturage kubera ubusabane bwe n�ukuri byamurangaga, nuko bamubika muri Sena igihe kirekire kugeza aho bamusubirije muri Goverinoma ari uburyo bwo kumukoresha nk�ingorofani byo kumuhuhura ngo abavire aho.
Undi ariko we witwa ngo aracyariho n�ubwo asa n�utakiriho kuko yakatiwe igihano cyo gupfira muri gereza ni:
Mushayidi D�ogratias (umututsi) leta ya FPR iziza kugaragariza abanyarwanda ko kubana mu mahoro bagasangira ibyiza by�igihugu aribyo bizabaha ituze nyakuri, guharanira ko ukuri ku byabaye mu banyarwanda kwajya ahagaragara hatabayeho kubogamira ku bwoko bumwe, akaba ari nawe mututsi wa mbere weruye agahamya kumugaragaro ko ubwicanyi bwakorewe abahutu ari genocide.
Aba bantu bose uko ari 35 tuvuze haruguru ntabwo twababaze mbere y�uko tubandika. Twarebye umubare wabo nyuma dusanga harimo Abahutu 20, Abatutsi 14, n�umutwa 1. Bose mu buzima bwabo bahagurukiye kurwanya akarengane iyo kava kakagera n�uwo kaba gakorewe uwo ari we wese, yaba umuhutu yaba umututsi yaba umutwa (apfa kuba ari umuntu, apfa kuba ari umunyarwanda).
Uretse kandi aba bavuzwe muri iyi nyandiko yacu, hashobora kuba hari n�abandi benshi batabashije kumenyekana ariko bitangiye kwimakaza umuco w�ubworoherane mu muryango nyarwanda bagamije ko habaho umuco wo gusangira ibyiza by�igihugu no kurandura ivangura ry�amoko ndetse n�uturere.

Ni abantu bishwe cyangwa se bakatirwa gupfira muri gereza bazira ingengabitekerezo yabo yo kurwanya ubuhezanguni bw�abatutsi cyangwa se bw�abahutu n�ibibi byose bijyana nabwo nko kwica abantu ubaziza icyo bari cyo, ubwoko bwabo n�ibindi…
Ibyo tuvuze kuri aba bantu ntabwo ari ugushakisha. Ni ibyabayeho. Turabizi ko atari n�aba gusa, ko hariho n�abandi. Tuzakomeza gufatanya n�abanyarwanda babifitiye ubushake kubashakashaka kugira ngo tubahe icyubahiro kibakwiye, kandi tububakireho u Rwanda rubereye Abanyarwanda bose.
Aba bantu bagaragaje mu mvugo, mu ngiro no mu bikorwa ko abahutu bose batanga abatutsi, ko abahutu bose atari abahezanguni; ko abatutsi bose batanga abahutu, ko abatutsi bose atari abahezanguni.
Aba bantu 35 biyambuye ubuhutu bwabo, biyambura ubututsi bwabo, biyambura ubutwa bwabo, biyambika ubunyarwanda.
Uwazura bariya batabarutse, akabohora ababoshye, akabashyira hamwe bose ubu, bakora ikintu gikomeye cyarengera igihugu cyose n�abagituye bose nta kurobanura nkuko bimeze ubu.
Kuki tutaba nka bo ko bishoboka?
Izi ntwari tumaze kuvuga zatanze ubuzima bwazo kubera ingengabitekerezo yazo y�ubworoherane, ubwubahane, ubusabane n�ubufatanye nk�abanyarwanda, kuki tutatera ikirenge cyacu mu cyabo ngo duharanire kwanga ikibi kabone niyo cyaba gikorwa n�uwo dusangiye ubwoko?
Uwashaka guhakana ibi turimo, izi ngero z�aba bantu 35 tumaze gutanga ziramunyomoza. Ingengabitekerezo y�izi ntwari irashimangira nta shiti ko hari isano rikomeye hagati yacu abahutu, abatutsi, n�abatwa, abakiga, abanyanduga, abahoze mu gihugu, abavuye hanze, abasajya n�abandi.
Dufitanye isano kuko dusangiye igihugu kimwe, ubwenegihugu bumwe, uruhu rumwe, ururimi rumwe, umuco umwe, amaherezo amwe (destinee/destiny), umugabane w�isi umwe ari wo Afurika, n�Imana imwe. Urugero rumwe mu zindi nyishi twatanga ni amazina y�abasekuru n�abasekuruza bacu, ayacu ubwacu cyangwa se ayo twita abana bacu n�ayo nabo bita cyangwa se bazita abana babo: Ayinkamiye, Abimana, Bizimana, Cyimana, Dushimimana, Egerimana, Girimana, Hitimana, Iyakaremye, Jururyimana, Kezimana, Maniriho, Niyoyita, Nyirahabimana, Rugira, Sibomana, Twizeyimana, Uwiringiyimana, Yankurije, Ziremakwinshi. Aya mazina dutanze aganisha ku mana kimwe n�andi menshi cyane namwe muzi, uyasanga mu banyarwanda b�amoko yose uko ari atatu, no mu madini yose yo mu Rwanda, bivuga ko dufitanye isano rero.

Bikorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z�Amerika, ku wa Gatatu, taliki ya 10 / 03 / 2013
Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli Abdallah

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*