U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ibikorwa biteganwa n’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IBIKORWA (actions) BY�ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI

Nkuko twigeze kubivuga muri iyi nyandiko, kugirango imigambi (objectives) ya PRM/MRP-ABASANGIZI isohore, hakenewe ingamba (Strategies). Izo ngamba nazo kugirango zigire icyo zitanga gifatika hari ibikorwa (actions) bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ari ibi:

  • Guhamagarira abanyarwanda bose bafite ingengabitekerezo y�ubworoherane (moderatism philosophy/moderatism ideology) kujya muri politiki nta pfunwe no kubabwira ko igihe cyabo cyo kuba ari bo bayobora u Rwanda cyageze kuko intagondwa z�impande zombi zagize igihe cyazo zigipfusha ubusa zica abenegihugu, zisenya igihugu aho kucyubaka;
  • Guhamagara abahinduye ubwoko nk�uburyo bwo gucungana n�ibihe by�ubuyobozi bugendera kw�ivanguramoko no kubahumuriza tubabwira ko nta mpamvu yo guhindura ubwoko kuko ntawe uzongera kubuzira igihe ubutegetsi bw�igitugu bwa FPR Inkotanyi buzaba butakiriho n�igihe aya mahame y�ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI azashyirwa imbere mu miyoborere y�igihugu;
  • Kwereka abanyarwanda bakomoka ku babyeyi badahuje ubwoko (imvange) ko nabo bafite uburenganzira bungana n�ubw�abandi kandi akaba ari ihame ridakuka�;
  • Guhuza Abahutu n�Abatutsi bacitse kw�icumu tubereka ukuntu FPR ibakiniraho bombi umukino umwe wa politiki yayo mbi yo kubateranya no kubanganisha urunuka itegeka abacitse kw�icumu gushinja abahutu ibinyoma muri Gacaca n�ikindi gihe cyose bikenewe, umututsi ubyanze FPR ikamutoteza ngo ni igipinga ngo yanze gushyigikira Icyama�;
  • Kuganira n�imiryango mpuzamahanga yadufasha muri gahunda yacu yo kuvura indwara sosiyete nyarwanda irwaye z�ivanguramoko, irondakarere, irondakazu, akarengane, ikinyoma, ubwiru, ubwicanyi no gusahura umutungo w�igihugu. Iyo miryango ni iy�uburenganzira bw�ikiremwamuntu (Human Rights Organazitions), iyo kurwanya ibintu byo gukorera mu bwiru (Transparency International), iyo kurwanya ruswa no gusahura umutungo w�igihugu (Anti-Corruption League), iyo kurwanya kwaya no gusesagura umutungo w�igihugu (Citizens Against Government Waste) n�iyo kurwanya ikinyoma no guteza urubwa (Anti-Diffamation League);
  • Kujya impaka za politiki mu kinyabupfura abantu batagombye gutukana no gusebanya kuko gutukana no gusebanya ari ikimenyetso cy�intege nke n�ubuswa bukabije muri politiki;
  • Gusobanurira abayobozi b�ishyaka ryacu, abarwanashyaka bacu n�abandi banyarwanda, ko umugambi w�ishyaka iryo ari ryo ryose atari ukujya ku butegetsi gusa. Ni no kugira byonyine uruhare mu mpaka za politiki zitari iza ngoturwane, impaka ahubwo zishingiye ku guhiganwa mu bitekerezo binyuranye kandi byagira icyo byungura igihugu n�abagituye�;
  • Gushishikariza urubyiruko rw�u Rwanda kumenya ibibazo bya poliltiki igihugu cyabo gifite no kumvisha abanyarwanda b�ingeri zose (abakristu, abayisilamu, abagakondo, n�abandi) ko kugira uruhare muri politiki y�igihugu cyabo ari ngombwa aho guterera iyo ngo bizakorwa n�abandi kuko buri wese atekereje atyo, ntacyakorwa habe na kimwe;
  • Gukoresha ukwemera Imana Abanyarwanda bose bahuriyeho nk�uburyo bwo kubahuza ngo bubake ubumwe bwabo n�ubw�igihugu cyabo (reba amazina yabo bose arimo Imana);
  • Gutegura inyandiko ihanitse igomba kuba imfashanyigisho yo kuzakoresha mu ngando zizagenerwa abayobozi bakuru, abato n�abakada ba FPR Inkotanyi kuko twe nta gahunda dufite yo kwihimura no guhoora cyangwa se kubata hanze ngo babe impunzi; gahunda ya politiki yacu ni uguca burundu ibintu byose byateye kandi na n�ubu bigitera ubuhunzi mu Rwanda;
  • Gukora gahunda inoze kandi ihamye y�ibikorwa ishyaka rigomba gukora buri mwaka no kuyubahiriza, ibyateganyijwe byose bigakorwa nta gisibya;
  • Gushyiraho Radio y�ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ikitwa IJWI RY�UBWOROHERANE (La voix de la tolerance/Tolerance Voice)�; kandi ikazakomeza kubaho igihe cyose iri shyaka rizaba ririho kugirango ubu butumwa bw�ubworoherane, ubwubahane, n�ubusabane bukenewe mu banyarwanda buzashinge imizi mu mitima yabo�;
  • Kujya gusura ikigo cy�imiyoborere myiza cyashinzwe na Nyakubahwa Prezida wa Tanzania Julius NYERERE no kwegera abaturanyi bacu ba Tanzania ngo tubahamureho umuti w�amahoro, ubworoherane, ubwumvikane, ubwizerane n�ubufatanye nk�abenegihugu kimwe baranzwe buri gihe kandi na n�ubu bakirangwa no gusenyera umugozi umwe;
  • Gusaba umubonano na Perezida Nelson Mandela akiriho ataratabaruka no kumusaba ko yaha Abanyarwanda umugisha w�umwihariko akabaraga urukundo yagiriye igihugu cye n�abigituye bose, baba abirabura baba n�abazungu, n�ubworoherane, ubwihanganirane, n�ubwuzuzane yaraze Afurika y�Epfo igihe yari Perezida w�icyo gihugu kuva 1994 kugeza 1999;
  • Kujya gusura ikigo cyo kuvura sosiyete y�igihugu cy�Afurika y�Epfo ibikomere bibi ivanguramoko ryahasize kikaba cyarashinzwe n�umupasitori w�umuzungu Michael Lapsley wahoze ashinzwe iyobokamana muri ANC (aumonier/chaplain), abazungu b�abahezanguni bakaza kumwoherereza ipaki mu iposita irimo kabutindi y�igisasu ikamuca ibiganza byombi ikamukuramo n�ijisho;
  • Gushyiraho Komisiyo zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya politiki yose y�Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI hakurikijwe uburemere bw�ibibazo u Rwanda rwagize kandi rugifite muri iki gihe nk�uko urutonde rwazo rugaragara mu gice cy�iyi nyandiko kivuga ku nzego z�ishyaka;

Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli Abdallah.
i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013.

 

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. NKUNDABATATU from Uganda says:

    turi kumwe

Speak Your Mind

*