U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Gasana, Bamara na Akishuli baratanga impamvu z’ishingwa ry’Ishyaka PRM/MRP – ABASANGIZI

IMPAMVU Z�ISHINGWA RY� ISHYAKA PRM/MRP – ABASANGIZI

Ahabi u Rwanda n�Abanyarwanda twageze muri 1994 n�aharindimuka tugeze ubu, hari impamvu zatumye tuhagera. Hari ibibazo byinshi binyuranye byabiteye ndetse natwe ubwacu nka sosiyete (societe/society) nyarwanda tutiretse.

Bimwe muri ibyo bibazo n�izo mpamvu ni ibi bikurikira:

  • Kuba ahagana mu kinyejana cya 16 u Rwanda rwaravukiye ku nkaba y�amaraso, Abami b�Abatutsi bica Abami b�Abahutu n�abandi bari bayoboye uduhugu twabo duto bityo hagatangira mu Rwanda umuco w�ubutegetsi bushingiye kw�ivangurabwoko, irondakazu, igitugu, akarengane, urugomo, ubwicanyi no kwigwizaho ibyiza byose by�igihugu;
  • Imitegekere y�ingoma ya Cyami ntutsi ishingiye ku buriganya n�ikinyoma yabibye mu banyarwanda umuco mubi wo kubeshya twitirira ubwenge, kudakorera mu mu cyo, n�umuco wo kwica kwitirira ubutwari (reba imvugo mu kinyarwanda ivuga ngo �Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose�, indi ngo �Umwami ni uwishe�; reba ibyivugo nyarwanda n�imvugo yabyo yo kwica, n�ibindi);
  • Repubulika mputu ya mbere kuva tariki ya 28/01/1960 aho igiriyeho nayo yaguye mu mutego nk�uw�ingoma ya Cyami ntutsi wo gushingira ubutegetsi bwayo kw�ivangurabwoko, igitugu, akarengane, kwihimura n�ubwicanyi. Ntiyigeze iba Repubulika y�abanyarwanda bose bafitemo uruhare n�ubwisanzure bingana;
  • Repubulika mputu ya kabiri kuva tariki ya 5 Nyakanga 1973 yakomeje gahunda ya Repubulika mputu ya mbere ndetse inakaza umurego ishyiraho politiki y�iringaniza rishingiye kw�ivangurabwoko n�ivangurakarere mu mashuri no mu kazi, isoza mu 1994 ikora jenoside y�abatutsi n�abahutu bari baranze kuba abahezanguni;
  • Repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi kuva tariki ya 04/07/1994 kugeza ubu nayo, kimwe n�izayibanjirije, yashingiye kw�ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, akarengane, kwihimura, ubwicanyi no gusahura umutungo w�igihugu. Yongeyeho n�akarusho ko gukoresha iterabwoba, urugomo, guhahamura abantu, kunyereza no kwica abahutu mu buryo bw�ibanga mu rwego rwo kugabanya umubare wabo uko bishobotse kose kugirango bave kuri 85% bajye ku mubare wo hasi wose ubashobokeye. Ibi biri mu mpamvu FPR yanze gukora ibarura rusange ry�abaturage (recencement general/general census) ridafifitse kuva yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu;hakiyongeraho n�iyicwa muri ubwo buryo bw�abandi bantu bose FPR yabonaga ifite inyungu mu gutuma umubare wabo uba muke cyane (barimo abatutsi bo mu bwoko bw�abagogwe n�abacitse ku icumu rya genocide muri rusange barimo abatutsi n�abahutu);
  • Tumaze gusuzuma ubu bubi bwose bwaranze amateka y�ubutegetsi bwo mu Rwanda, by�umwihariko ububi bw�ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bumaze imyaka 19 butsikamiye u Rwanda n�abarutuye;
  • TUMAZE KUBONA KO ibyiza by�igihugu byose byikubiwe n�agatsiko kamwe k�abatutsi kari ku butegetsi ku buryo abahanga mu bya politiki n�ubukungu kw�isi baherutse gutangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu gukenesha abaturage babyo nkana no kubavutsa uburenganzira bwabo bwo kwishakira imibereho myiza uko bishoboka;
  • TUMAZE KUBONA KO gahunda zose za FPR Inkotanyi zishingiye ku ivanguramoko n�inda nini, urugero rukaba nk�inkiko gacaca zari zigamije gusiga icyaha cya jenoside umubare w�abahutu mwinshi ushoboka kugirango bavutswe uburenganzira bwabo nk� abenegihugu ku mirimo imwe n�imwe ya Leta nko kuba bakwiyamamariza imyanya bashatse mu nzego z�ubuyobozi bw�igihugu n�ibindi;
  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi ikoresha Abatutsi bahoze mu Rwanda bacitse ku icumu mu nyungu zayo bwite yarangiza ikabitura kubakorera ibibi byinshi itaretse kubatuka ngo ni �za mbwa z�abatutsibahoze mu Rwandazitakuzura na bus imwe�, kugira gahunda yo kubateranya n�abahutu no kuyishyira mu bikorwa, no kubateranya n�abatutsi baturutse hanze;
  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi yabeshye u Rwanda n�amahanga ko yakuyeho igihano cy�urupfu kandi mu by�ukuri ari mategeko yanditse gusa mu bikorwa kigihari, igakomeza kwica abantu mu magereza ikoresheje kubicisha ubujyahabi bw�uburoko, iyicarubozo inkoni, kubakoresha imirimo y�agahato ivunanye, kutabagaburira, kubaha uburozi, n�izindi mfu z�agafuni n�akandoyi;
  • TUMAZE KUBONA KO kuva muri 1994 FPR Inkotanyi yagiye ishyiraho amategeko atabereye igihugu cyose n�abagituye ahubwo ugasanga ari amatageko adoze nk�ikote ryo kwambika FPR n�abayobozi bayo akaba n�amategeko yo gupyinagaza igice kimwe cy�abanyarwanda muri rusange;
  • TUMAZE KUBONA KO umuhutu wese unenze ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi imucecekesha imutwerera cyangwa imugerekaho ingengabitekerezo ya jenoside kandi mu by�ukuri ari FPR ubwayo ifite iyo ngengabitekerezo mu buryo bwihishe noneho ikayitwerera abandi, cyane cyane abo ifiteho uwo mugambi;
  • TUMAZE KUBONA KO umututsi wese unenze ububi bw�ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi imugerekaho ibyaha by�ibihimbano ngo yanyereje umutungo w�igihugu, cyangwa ikamwitirira ko afite amaraso y�abahutu, ko akorana n�abanzi b�igihugu, akaba ari muri urwo rwego Aloysia Inyumba yiswe umuhutu bigakwirakwizwa hose n�abamaneko ba FPR nkaho kuba umuhutu ubwabyo byonyine ari icyaha;
  • TUMAZE KUBONA KO societe civile/civil society mu Rwanda ubu irangajwe imbere na IBUKA ari ntutsi gusa naho abahutu bakaba barececekeshejwe nta jambo bafite, nta ruvugiro bagira naho abahutu barokotse genocide bagahezwa, ubundi abahutu biciwe ababo n�Ingabo za FPR-Inkotanyi bakaba barececekeshejwe nta jambo bafite, nta ruvugiro bagira nta n�uburenganzira bafite bwo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro ababo;
    nta n�uburenganzira bafite bwo kwibuka nabo ababo FPR Inkotanyi zishe no kubashyingura mu cyubahiro nabo;
  • TUMAZE KUBONA KO Ibuka irengera inyungu za FPR kurusha uko irengera iz� bacitse kw�icumu yitwa ko ihagarariye, iyo Ibuka ibifashijwemo na FPR ikirengagiza nkana ko mu bacitse kw�icumu rya jenoside ya 1994 harimo n�Abahutu benshi cyane ariko FPR na Ibuka bakarenga bakabita interahamwe cyangwa abajenosideri;
  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi yagiye ifata ibyemezo bihubukiyeho nk�i byo gukuraho ururimi rw�igifaransa mu Rwanda, gukuraho bourses d�etudes /scholarship muri Kaminuza z�u Rwanda, no gukuraho amazina y�Intara z�igihugu zigize amateka yacyo n�abagituye batabagishije inama kandi ari bo ibyo byose bireba mbere na mbere;
  • TUMAZE KUBONA KO Abanyarwanda, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, nta kizere habe na busa bafitiye ubutegetsi buriho mu Rwanda kubera gushyirwa muri FPR ku ngufu hakoreshejwe iterabwoba no guhozwa ku nkeke;
  • TUMAZE KUBONA KO ububi bw�ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwateye ubwihebe bukabije mu banyarwanda, abenshi muri bo bakajya gushaka ubuhungiro mu madini y�ibyaduka yitwa �abarokore� maze ibyo bigatuma FPR nayo mu buryo bw�ibanga yinjira cyane mu bapasitori benshi b�ayo madini bamwe ibaha amafaranga abandi ibatera ubwoba kugirango batazajya bagira icyo banenga ubutegetsi buriho mu nyigisho zabo;
  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi kuva muri 1994 yatoteje Kiliziya gatolika mu Rwanda iyiziza ko ari ryo dini ryonyine itabashije gucengeramo no kwigarurira burundu kugeza ubu, ikageza n�aho ita muri gereza umupadiri wayo witwa Emile Nsengiyumva Padiri mukuru wa paruwasi ya Karenge mu karere ka Rwamagana imuziza ko mu nyigisho ye yo ku cyumweru yavuze ku kababaro k�abakirisitu be baterwa n�urugomo ubutegetsi bwa FPR budasiba kubagirira nko kubarandurira imyaka, kubatemera intoki, kubasenyera amazu, kubategeka guhinga imyaka itera mu masambu yabo, n�ibindi uko bagiye babimuganyira;
  • TUMAZE KUBONA KO sosiyete nyarwanda yananiwe gukemura ikibazo kiremereye cy�agahurwe (alienation) hagati y�ubwoko bw�Abahutu n�ubwoko bw�Abatutsi kavutse mu kinyejana cya 16 kakagenda gakura uko ibibazo byagiye byiyongera none kakaba karabaye inganzamarumbu;
  • TUMAZE KUBONA KO Leta ya FPR Inkotanyi ari Leta iriho itariho(a fake state), Leta ya baringa kuko yubatse ku musenyi ndetse abahanga mu gusesengura ibya politiki n�ubukungu kw�isi yose bakaba bateganya ko nibikomeza bitya mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rwarasuruye (a failed State), rumeze nka Somalia uko imeze ubu;
  • TUMAZE KUBONA KO FPR Inkotanyi idateganya gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, ubworoherane, ubwubahane, ubusabane nyakuri, n�ubwuzuzanye hagati y�abana b�u Rwanda bose;

Tumaze gusuzuma izi mpamvu zose n�izindi tuzagaragaza mu nyandiko zacu zizakurikira iyi ngiyi;

DUSANZE ARI NGOMBWA KANDI TWIYEMEJE GUSHINGA ISHYAKA�Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI�kugira ngo dutabare igihugu cyacu amazi atararenga inkombe.

Ishyaka twiyemeje gushinga ni PRM/MRP- ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by�igihugu cyabo kugirango riduhe uburyo bwo gukosora amateka yacu mabi, no gukura igihugu cyacu mu kangaratete FPR Inkotanyi yagitayemo.
Tuzi neza ko mu mateka y�u Rwanda kuva 1600 kugeza ubu, ijwi ry�ubworoherane, ubwihanganirane, gucisha make no gushyira mu gaciro ritigeze rihabwa umwanya muri politiki nyarwanda ahubwo ko ryanizwe uko bwije uko bukeye. Twe rero twibumbiye mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI twiyemeje guharanira ko iryo jwi ryumvikana muri politiki y�u Rwanda, iyo politiki ntikomeze kuba akarima k�abahezanguni b�impande zombi, urw�abahutu n�urw�abatutsi.

Twiyemeje guca imyumvire y�abahezanguni bumva ko niba utabogamiye kuri umwe muri bo nta mwanya uba ufite muri politiki nyarwanda ukurikije uko bo bayumva n�uko ikorwa kugeza ubu.

Twe tuzaniye Abanyarwanda imyumvire mishya idaheza, itarobanura kandi idasumbanya abana b�u Rwanda, ijyanye n�igihe tugezemo mubisanga muri iyi nyandiko y�amahame remezo y� Ishyaka ryacu PRM/MRP-ABASANGIZI.

Iri shyaka ryacu ryiyemeje kugendera ku murongo wo hagati uhamye, ugororotse kandi ugororokeye Abanyarwanda bose, umurongo wa politiki utazigaziga ku buryo n�uwukurikiye amenya neza aho uganisha muri iki gihe no mu bihe bizaza.

Imirongo ya politiki yo mu mpande no mu nguni, zaba iz�iburyo, ibumoso, imbere cyangwa inyuma, ntabwo yagororokeye igihugu cyacu n�abagituye nkuko amateka mabi yacyo abigaragaza, ahubwo kugeza ubu yagiye ibashora mu nzigo, inzika, inzangano, guhora no mu buhezanguni bw�amoko n�uturere.

Mu gusoza iki gika ku gushingwa kw�iri shyaka n�impamvu zabyo, tuboneyeho kumenyesha Abanyarwanda bose ko ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ari ishyaka rigamije impinduramatwara ya politiki nyayo mu Rwanda kugirango u Rwanda rube umugongo mugari uheka abana barwo bose nta kuvangura.

Ni ishyaka ryubakiye ku mahame-remezo ashingiye ku bworoherane (moderatism philosophy/ideology), ubwubahane, ubwihanganirane, ubwizerane, ubusabane, ubwumvikane, ubwuzuzanye, ubufatanye, ubunyakuri no gukorera mu mucyo.

Nk�uko izina ryaryo risobanura, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ni ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ribagira Umwe(One People/Un Peuple) w�igihugu kimwe (One Nation/Une Nation) nk�uko Tanzania imeze, bityo kikareka kuba igihugu cy�Abahutu uyu munsi, icy�Abatutsi ejo, icy�Abahutu ejobundi, icy�Abatutsi ejobundi buriya nkuko byagenze mu mateka yacu mabi kugeza ubu.

Twe tubona kuva 1994 kugeza ubu Abanyarwanda twarakojeje umutwe ku ndiba y�isi. Igihe kirageze rero kugirango tuve ibuzimu tujye ibuntu. Ni igihe cyo kuva mu icuraburindi tukuzamuka tukavayo tuvuyeyo ubutazasubirayo.
Abahezanguni, intagondwa z�Abatutsi n�iz�Abahutu bo barabona ko twakomeza iyo gatebe gatoki. Ni wo mukino wa politiki bakina. Twe si ko dutekereza.

Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli Abdallah.
i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*