U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ingamba (Strategies) z’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Ingamba z’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Kugirango imigambi tumaze kubona y�ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyanyarwanda bose ibyiza by�igihugu cyabo igerweho, hari ingamba (Strategies) zikenewe, zimwe muri zo akaba ari izi zikurikira:

  • Kureba ibibazo by�u Rwanda mu buryo bugaye, mu buryo bwaguye (comprehensive approach/approche globale) kuko ibibazo byugarije igihugu cyacu udashobora kubishyira mu gipfunsi ngo bikwirwemo. Ni u Rwanda rw�imisozi igihumbi n�ibibazo ibihumbi n�ibihumbagiza. Ni muri ubwo buryo rero tugomba kubyitegereza dusa nk�aho tubyitaruye gato kugirango tubibone neza bityo tubone uko tubishakira umuti nyawo ungana n�uburemere n�ubukana n�ubwinshi bwabyo (comprehensive solutions);
  • Gukoresha ibintu byose biranga imibereho ya buri munsi y�abantu mu gufasha Abanyarwnda gukira indwara y�agahurwe (ethnic alienation) iri mu moko uko ari atatu, cyane cyane hagati yabatutsi n�abahutu. Ibyo bintu ni uburere, uburezi, ubugororamubiri, iyungurabwenge, ubunyangamugayo, ubunyanzu cyangwa ubunyagikari, ubusabane n�abandi, iyungurabukungu, ikoranabuhanga, ubuhanzi, umuco n�iyobokamana;
  • Gushyiraho Repubulika y�u Rwanda ya mbere y�Abanyarwanda bose itari mputu (1960-1994) itari ntutsi (1994 kugeza ubu), no gushyiraho ibirangantego bya Leta bishya, ibendera rishya ry�igihugu n�indirimbo nshya yubahiriza igihugu Abanyarwanda bose bibonamo;
  • Gushyiraho amategeko akaze kandi yuzuye ubutabera (atabogamye) maze Leta ishingiye ku miyoborere myiza y�igihugu igakora ku buryo buri muturarwanda uwo ari we wese ayubahiriza uko ameze uyarenzeho agahanwa nta kubembetereza�;
  • Gushyiraho amasomo y�imboneragihugu (civic education/education civique) mu gihugu cyose kugirango abaturarwanda bose bamenye amategeko abagenga, kandi ko nta muntu numwe muri bo, niyo yaba ari umutegetsi runaka, uri hejuru y�amategeko�;
  • Gushyiraho komisiyo yo kwiga kw�iyicwa ry�abantu kubera impamvu za politiki mu mateka yose y�u Rwanda: ku ngoma ya Cyami ntutsi, Repubulika mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri, na Repubulika ntutsi ya mbere ari nayo iriho ubu;
  • Gushyiraho Komisiyo yo kuvugisha ukuri kose, uko mu Kinyarwanda bita ukuri kwambaye ubusa ku mahano yose yabaye mu Rwanda kabone n�iyo ukuri kwawe kwaba kubangamiye ubwoko bwawe, wowe ubwawe cyangwa abawe n�inshuti zawe kuko nta ngaruka habe n�imwe bizakugiraho. Ikigamijwe ni uko ahubwo bizagufasha kubohoka bigaha n�abaguteze amatwi kubohoka nabo maze ubundi wikubite icyubahiro, witere umwenda wera uzira ikizinga, utahe uri umunyarwanda mushya wo kubaka u Rwanda rw�Abanyarwanda bose;
  • Gutoza abanyarwanda kumva ko uburyo bwiza bwo kurwanya ingoma y�ikinyoma nk�iya FPR Inkotanyi ari ukuvugisha ukuri; ikinyoma ntikizakurwaho n�ikindi kinyoma, kizakurwaho n�ukuri, umwijima ntuzakurwaho n�undi mwijima, uzakurwaho n�urumuri, n�umucyo; ubuhezanguni n�ubutagondwa ntibazakurwaho n�ubundi buhezanguni, bizakurwaho n�ubworoherane, ubwubahane, ubwizerane, ubwihanganirane n�ubusabane;
  • Gukoresha ibiganiro-mpaka kuri politiki nyarwanda n�amateka yayo mabi nta buryarya bujemo, nta kwifata, nta bwoba, nta no kubogama;
  • Gushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira busesuye bw�Abanyarwanda bose kuko ari bo ngufu z�igihugu, kuko ari bo bukungu bwa mbere bwacyo;
  • Kwibuka, kubahiriza no gushyingura mu cyubahiro abapfuye bose kuva mu 1990 kugeza ubu, baba Abatutsi, baba Abahutu n�Abatwa no kwita ku bacitse kw�icumu bose nta vangurabwoko rijemo nk�iririho ubungubu. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kuvura ibikomere byo ku mutima Abanyarwanda babikiriye;
  • Gushyiraho itegeko rigenga amashyaka menshi, ryemerera amashyaka gukora impuzamashyaka ariko ribuza ko hongera kubaho ishyaka rimwe rukumbi cyangwa se impuzamashyaka imwe rukumbi mu Rwanda nk�uko byagenze ku ngoma ya MDR-Parmehutu, iya MRND n�iya FPR Inkotanyi iriho ubu; kuko aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ko hakomeza kubaho Leta z�igitugu mu Rwanda,
  • Gushyiraho itegeko rigenga amatora atarimo ubujura (adafifitse) kugirango buri munyarwanda ajye yitorera uwo ashatse cyangwa ishyaka ashatse nta gahato, hakurikijwe gusa ihiganwa mu bitekerezo hagati y�amashyaka ya politiki anyuranye�;
  • Kwibutsa amashyaka ya politiki n�abayobozi bayo, uhereye no ku ryacu bwite, ko umuco wo kwemera ko mu�irushanwa iryo ari ryo ryose havamo utsinda n�utsindwa, haba mu matora atarimo uburiganya, haba n�ahandi, ko uwo muco mwiza ari ngombwa muri demokarasi ayo mashyaka ubwayo avuga ko aharanira�;
  • Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere y�icyaro kuko ari ho abanyarwanda benshi baba no gukora ku buryo ayo amajyambere y�icyaro aba inkingi y�ubukungu bw�igihugu(pro-growth area);
  • Gusubiza abantu amasambu n�imitungo yabo bambuwe mu buryo bw�urugomo rwa Leta ya FPR Inkotanyi bazira gusa ko bahunze, kimwe n�abatarahunze bayambuwe FPR ikayagabira Abahinde ku ngurane y�amafaranga bayihaye igihe yateraga iturutse Uganda kuva mu 1990 kugeza mu 1994;
  • Gutega amatwi Abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry�ibikorwa bya Leta yabo aho kubategekesha igitugu, iterabwoba n�agahato kavanze n�inkoni nk�aka FPR Inkotanyi;
  • Guha abanyarwanda ibyo bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba ari ukubaha amahoro kugirango bagire ituze mu mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no guteganya ejo hazaza, kubaha agaciro n�amahirwe angana muri byose no kubahiriza uburenganzira bwabo busesuye kuri bo ubwabo, ku masambu yabo, n�utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze;
  • Gushyiraho Komisiyo yo gucyura impunzi zose, mu nshingano zayo ikagira no kwiga ikibazo cy�abana b�abanyarwanda batanye n�ababyeyi babo mu mashyamba ya Congo n�ahandi bagahindurwa abacakara mu miryango y�amahanga bityo nabo bakazataha mu rwababyaye ntawe usigaye inyuma uretse utazabishaka ku bwende bwe;
  • Gusubiza agaciro ururimi rw�igifaransa mu Rwanda kugirango abarwizemo amashuri yabo bagire ijambo nabo mu gihugu cyabo no kugirango Abanyarwanda b�impunzi mu bihugu bitandukanye kw�isi bikoresha urwo rurimi n�abana babo biga muri urwo rurimi bazatahe iwabo mu Rwanda bisanga, bajye gukorera igihugu cyabo nta mipaka y�indimi bahuye nayo;
  • Guharanira ifungurwa ry�abanyururu bose bafungiye ibyaha bitiriwe kubera politiki cyangwa se ubwoko bwabo harimwo n�abafunzwe na Gacaca yari igamije gusiga icyaha cya jenoside umubare munini w�abahutu ushoboka kugirango batakaze uburenganzira bwabo bahabwa n�ubwenegihugu nko kwiyamamariza umwanya w�ubuyobozi runaka mu gihugu, kuba umukozi wa Leta n�ibindi;
  • Gusesengura bigamije kuzakuraho amategeko yose Leta ya FPR Inkotanyi yashyizeho agamije inyungu zayo gusa n�iz�ibikoresho byayo nka IBUKA mu gutoteza abagize ubundi bwoko bw�abanyarwanda, kubatambamira no kubafungira amayira nkana muri byose;
  • Gushyiraho ikigega cy�amafaranga cyo gufasha imfubyi n�abacitse kw�icumu iryo ari ryo ryose, ryaba iry�interahamwe ryaba n�iry�Inkotanyi aho kugira ikigega cya Leta gifasha igice kimwe cy�abacitse kw�icumu nkuko bimeze kuva 1994 kugeza ubu;
  • Gusubizaho bourses d��tudes/scholarship muri Kaminuza z�u Rwanda ku bana bose badafite ubushobozi bwo kwirihira, kwicumbikira, kwigurira ibikoresho by�ishuli nka laptop n�izindi ngorane zibuza abana b�abakene barangije amashuli yisumbuye kujya muri Kaminuza kandi babyifuzaga;
  • Kwiga amateka y�amazina y�intara (Provinces/ Prefectures) z�u Rwanda no kuzayasubizaho kuko yakuweho mu buryo bw�igitugu cya FPR Inkotanyi ba nyirayo aribo Abanyarwanda ntacyo babiziho;
  • Gukora ku buryo hazajyaho itegeko ribuza amashyaka ya politiki kujya mu mirimo y�ubucuruzi kuko bibangamira bikomeye abakora uwo mwuga nkuko bimeze ubu mu Rwanda aho FPR Inkotanyi ihombya abacuruzi bamwe ibabuza gutera imbere noneho ibyo bikoreraga ku giti cyabo akaba ariyo ibikora ku mugaragaro cyangwa se ikoresheje abo bita �abashumba�;
  • Gutambamira FPR Inkotanyi muri politiki yayo ishingiye ku kinyoma n�uburyarya yo kujya gupfurika igihugu cyacu mu Muryango w�Ibihugu by Iburasirazuba bw�Afurika ( East African Community) ibeshya ngo nta bibazo izanyemo, ngo ibibazo by�u Rwanda byararangiye byabonewe ibisubizo, ngo u Rwanda ruri muri Demokarasi kandi atari byo;
  • Gukora ku buryo u Rwanda rujya mu mubare w�ibihugu bigize Urukiko Mpuzamahanga rukurikirana kandi rugahana ibyaha by�ubwicanyi bw�abantu benshi n�ibindi byaha byibasira inyoko muntu (International Criminal Court) kuko bizafasha igihugu cyacu guca umuco w�ubwicanyi n�umuco wo kudahana;
  • Guharanira ko hajyaho Komisiyo mpuzamahanga yigenga igizwe n�abahanga kabuhariwe mu gutahura ibyaha by�ubwicanyi bw�abantu benshi kugirango idusuzumire niba mu Rwanda no muri Congo-DRC harabereye jenocide ku bahutu yakozwe na FPR-Inkotanyi;
  • Gukora ibishoboka byose ngo imvugo ya rusange (generalisation) igamije guharabika abana b�u Rwanda bishingiye gusa ko bari mu mutwe uyu n�uyu icike burundu. Urugero�rumwe muri nyinshi zihari: Interahamwe za MRND zagizwe abicanyi ndetse bisa n�aho interahamwe ari synonyme ya genocideri, kandi abanyarwanda bose bazi neza ko hariabantu benshi bari mu mutwe w�interahamwe badafite aho bahuriye n�ubwicanyi, kandi ko no mu yandi mashyaka yose halmo abishe benshi cyane.
  • Kurema umutwe wa gisilikare utarobanura abana b�Abanyarwanda nk�uko byari bimeze mu ngabo zose zabayeho kuva u Rwanda rwaremwa.
Umutwe wa gisirikare PPF/FPP-URUKATSA

Bityo rero, kubera izi mpamvu z�ingenzi tuvuze haruguru, ishyaka Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI rizashyiraho ishami rya gisilikare rikaba rizitwa: People Protection Forces/Forces de Protection du Peuple, PPF/FPP-URUKATSA.
Ibisobanuro by�iri shami ry�URUKATSA bikubiye mu itangazo ryihariye rireba iby�uwo mutwe.

Nk�uko twabivuze haruguru, uyu mutwe wa gisirikare PPF/FPP-URUKATSA ntiwatekerejwe kuko turi bagashozantambara y�amasasu, twawutekereje kugirango dutegure urubyiruko nyarwanda rw�Abahutu, Abatutsi, Abatwa mu gukorera hamwe, ikiganza mu kindi, mu Ngabo z�Igihugu nyakuri.

Urugamba rwacu rw�ibanze ni uguhiganwa mu bitekerezo no mu bikorwa byatuma u Rwanda ruba urw�Abanyarwanda bose nta vangurabwoko, akarere, n�irindi vangura iryo ari ryo ryose ryongeye kugarukamo.
Ikindi kandi turebeye ku baturanyi bacu b�i Burundi turibuka neza igihe Nyakwigendera Perezida Merchior Ndadaye (umuhutu) yatsindaga amatora binyuze mu nzira ya demokarasi. Byaragaragaye ko bitamworoheye kuyobora igihugu gifite ingabo (ntutsi) zitatojwe umuco w�ubworoherane ari nacyo cyaje kumuviramo kwicwa n�izo ngabo kubera ko zitari ziteguye guhindura imyumvire ijyanye n�impinduramatwara ishingiye kuri demokarasi.
Niba dushaka kugera ku mpinduramatwara nyakuri, ni ngombwa rero gutekereza uburyo habaho igisirikari gihuje amoko yose kandi gikorera Abanyarwanda bose, kirangwa no kwemera impinduka za politiki zishingiye ku ngengabitekerezo y�ubworoherane na demokarasi.

Umwanzuro

Mu gusoza iki gika cy�ingamba z�ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, twagirango dutangarize Abanyarwanda bose n�amahanga ko twe twarangije kumenya umwanzi w�u Rwanda uwo ari we.
Twamaze kumva ko umwanzi w�u Rwanda atari umuhutu cyangwa se umututsi bitewe n�uri ku butegetsi uwo ari we akabyita undi.
Niyo mpamvu mu mvugo ya politiki y�iri shyaka tutazigera twita undi munyarwanda uwo ari we wese umwanzi, umubisha, ngo n�uko tutavuga rumwe muri politiki cyangwa se tudahuje ubwoko.

Twarangije kumenya ko umwanzi nyakuri w�u Rwanda n�Abanyarwanda ari kariya gahurwe (ethnic alienation) kari hagati y�abatutsi n�abahutu, ipfunwe, ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, uburyarya, ubuhendanyi, akarengane, urugomo, ubwibone, ubujiji, ubwicanyi, n�ubusahuzi bw�umutungo w�igihugu. Ngabo abanzi b�u Rwanda batuma rwisenya ubwarwo kuva rwabaho kugeza uyu munsi.

Mureke rero dukenyere dukomeze dushakire hamwe uko twafatanya gutsinda bariya banzi bacu twese, dore ko ari na benshi, maze natwe tugane turi benshi Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by�igihugu cyabo.

Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli Abdallah.
i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Gakire from Bonn, North Rhine-Westphalia, Germany says:

    These look like what you would do once you are empowered, i.e. after getting the power. I would like to see your strategy towards this power. What are you going to do in space and in time in order to reach Rwandans and to win elections? In other words what is your timeline and accompanying actions to overthrow the current regime and to organize elections?
    Thanks.

  2. Chief Editor from London, London, United Kingdom says:

    Gakire,
    Ko iyi nyandiko wakozeho komanteri yanditswe mu kinyarwanda, hari impamvu wahisemo kwandika mu cyongereza? Ibibazo wabazaga wumvaga utashobora kubibaza mu kinyarwanda?
    Ushobora kuba yenda utabizi: abashaka kwandika mu cyongereza bajya kuri http://rwandinfo.com/eng/.
    Urakoze.

Speak Your Mind

*