U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abdallah Akishuli arasaba inkunga yo gufasha Urukatsa kumena andi maraso mu Rwanda

URUKATSA RUBONYE ABANYARWANDA BAFITE UBUSHAKE BAKARUTUMA KURI KAGAME RWAMWEMEZA IMISHYIKIRANO MU GIHE KITARENZE AMEZI ATANDATU GUSA. Akishuli Abdallah Banyarwanda banyarwandakazi, Nyuma y’aho umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Nyakubahwa JAKAYA MRISHO KIKWETE avugiye mu nama yari yahuje ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye i Addis Abeba mu mpera za Gicurasi uyu mwaka w’2013, agatanga inama ivuga ko […]

PRM/MRP-Abasangizi biyamye abiba inyandiko z’umwimerere w’ishyaka ryabo

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ABARWANASHYAKA BA PRM/MRP-ABASANGIZI Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI bwifuje kumenyesha abanyarwanda, abarwanashyaka baryo, abayoboke bifuza kurigana kimwe n’abakunzi baryo ko muri iyi minsi hari inyandiko za bamwe mu bantu ku giti cyabo n’amwe mu mashyaka ari gushingwa ubu, byafashe inyandiko z’umwimerere z’ishyaka ryacu nk’uko twazibatangarije mu: – Amahame remezo y’ishyaka yatangarijwe abanyarwanda n’amahanga […]

Akishuli Abdallah aratangaza ko umutwe wa gisirikari FPP-Urukatsa utakiri umushinga w’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi

Akishuli Abdallah Nyuma yo gutangaza ko yitandukanije n’ishyaka MRP/PRM ABASANGIZI riyobowe na Dr Gasana Anastase, Bwana Akishuli Abdallah aratangaza ko ariwe ugifite mu maboko wa mushinga w’umutwe wa gisirikari bise F.P.P.- URUKATSA. Dore uko abitugezaho: ITANGAZO RYO KWITANDUKANYA NA MRP/PRM ABASANGIZI Nyuma yo kwegura mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kwa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no mu mubare […]

Ingamba (Strategies) z’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Ingamba z’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI Kugirango imigambi tumaze kubona y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo igerweho, hari ingamba (Strategies) zikenewe, zimwe muri zo akaba ari izi zikurikira: Kureba ibibazo by’u Rwanda mu buryo bugaye, mu buryo bwaguye (comprehensive approach/approche globale) kuko ibibazo byugarije igihugu cyacu udashobora kubishyira mu gipfunsi ngo bikwirwemo. Ni u Rwanda […]