U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka Isangano-ARRDC ryahagurukiye gahunda yo gukomatanyiriza inganda z’ingoma-nkotanyi

ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RIHAMAGARIRA ABAYOBOKE BARYO, ABANYARWANDA BOSE N’INCUTI ZABO MURI RUSANGE KWANGA KUGURA IBICUZWA BIKORWA N’INGANDA Z’AGATSIKO.

Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda,

Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC burasaba Abayoboke baryo aho bari hose mu Rwanda no ku migabane itandukanye kw’isi, burasaba kandi Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ndetse n’incuti zabo kwifatanya n’abandi banyarwanda batangije igikorwa cyo kwanga kugura ibicuruzwa biva mu nganda z’Agatsiko ka P. Kagame na FPR ye.

Muri ibyo bikorerwa muri izo nganda twavuga:

  • amazi, imitobe, amata, yawurute n’ibindi bikorwa n’Uruganda Inyange
  • agashya, akabanga, urwibutso, bikorwa na Nyirangarama (nawe uzwiho ko ibikorwa bye ubu biri mu maboko y’agatsiko, we akaba ari agakingirizo)
  • isombe, ifu y’imyumbati bikorwa n’amasosiyete y’Agatsiko nka Kinazi n’abandi.
  • icyayi n’ikawa bitunganyirizwa mu nganda zaguzwe n’Abanyagatsiko
  • ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha bikorwa na Bralirwa nayo yigaruriwe n’Agatsiko
  • n’ibindi bicuruzwa muzi byaba ibiribwa cyangwa ibikoresho muramutse mubiretse ubuzima bugakomeza.

Impamvu iduteye kubashishikariza iki gikorwa ni uko amafaranga hafi 90% ava muri ubu bucuruzi yinjira mu mifuka y’Agatsiko kiyemeje gukomeza gutsikamira u Rwanda n’Abanyarwanda. Bityo rero, nubwo dutekereza ko iki gikorwa ari nk’igitonyanga mu nyanja dukurikije ko ibifaranga byinshi agatsiko kigwijeho biva ahanini mu mabuye ya Coltan n’andi mabuye y’Agaciro kiba mui Kongo no mu Rwanda rwacu, ariko mu rwego rwa Politiki tuzi neza ko nimwitabira iki gikorwa bizagira ingaruka zikomeye kandi nziza mu nzira z’impinduka yo guharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda.

Twiseguye ku bacurazaga ibi bicuruzwa batari bazi neza ko biteza imbere Agatsiko. Abo bizagiraho ingaruka mu bucuruzi tubasabye kubyihanganira no guhita bitandukanya n’ubucuruzi bwose buteza umurindi Agatsiko. Ku banyarwanda bari mu gihugu tubasabye kubikorana ubwitonzi kandi mukumva neza izi mpinduka ko atari ukubabangamira kuko mushishoje neza murasanga Agatsiko kiberaho mw’iraha kabikesha ibiturutse mu mitsi yanyu no kwiyuha akuya kandi mwe bikarushaho kubatindahara.

Mutangire uyu munsi maze nyuma y’ukwezi kumwe muzaba mwamaze kumenyera gukoresha ibisimbura ibi bicuruzwa (alternatives) kandi turazi neza ko hirya no hino ku masoko mu Rwanda no mu karere hari ibisimbura ibi mutagombye gukomeza guha umurindi ubutunzi bw’Agatsiko gakoresha kabagirira nabi mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC buramenyesha Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda bose ko buri gutegura ikindi gikorwa gikomeye kizakoma mu nkokora ibifaranga byinshi Agatsiko kigwijeho bivuye muri Coltan nandi mabuye y’agaciro. Icyo gikorwa kizaba kw’isi hose cyo kuburira no gusaba amasosiyete y’amahanga kureka gukomeza gushyira ibifaranga byinshi mu mifuka y’Agatsiko kubera amabuye y’agaciro akoreshwa muri za mobile na za mudasobwa n’ibindi bagura n’Agatsiko. Ayo mabuye acukurwa mu butaka bumaze kunywa amaraso menshi y’abacu n’Abaturanyi bacu ba Kongo. Ibi nabyo bigomba guhagarikwa bidatinze.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC burasaba Abanyarwanda bose n’Incuti zabo ndetse turasaba cyane cyane Abanyapolitiki ba ‘opposition’ baharanira by’ukuri impinduka gukomeza gushyira hamwe bagafatana munda birinda Abanyabinyoma, Abashinyaguzi, Abanyendanini, ba Rusahuriramunduru naba Rutemayeze bashaka kubacamo ibice no kubarangaza kugirango babangamire ibikorwa by’izi mpinduka turimo.

Harakabako u Rwanda rw’Abanyarwanda bose
Harakabaho ‘New Generation/Nouvelle G�n�ration’ muri Politiki
Harakabaho Ukuri, Demokarasi n’Amajyambere mu Rwanda
Harakabaho Abayobozi bakunda abo bayobora
Urukundo n’Amahoro!

Bikozwe tariki 18/03/2013
Jean Marie V. MINANI
Perezida w’Isangano-ARRDC ABENEGIHUGU

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*