U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje kujya gukorera imbere mu Rwanda

30 Mutarama 2013 – Ishyaka PDP-IMANZI (Igihango Kirengera Abanyarwanda) ritavuga rumwe n�ubutegetsi bw�i Kigali ryakoreraga mu buhungiro kuva ryavuka ryiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda ari na ho hafungiye umuyobozi waryo wanarishinze, Bwana Deogratias MUSHAYIDI.

N�ubwo ubutegetsi bw�i Kigali bukomeje kubuza abantu ubwinyagamburiro no kugaragaza icyo batekereza ku miyoborere y�igihugu cyabo, Kongere ya PDP-IMANZI yo ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2013 isanga uburyo bwiza kandi buboneye bwo gufasha abanyarwanda bugarijwe n�akarengane ari ukujya gukorera mu Rwanda no gufatanya na bo gusaba ko amarembo ya politiki yafungurirwa buri munyarwanda wese nta mbogamizi.

Abayoboke ba PDP-IMANZI kandi, bose uko bakabaye bemeje ko ishyaka ryabo rifite inshingano yo gukorera mu gihugu kuko ari na ho umuyobozi waryo Bwana D�ogratias MUSHAYIDI afungiwe nk�imfungwa ya politiki.

Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje guharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyubahiriza amategeko, cyubahiriza uburenganzira bw�ibanze bwa buri wese, rigasanga kandi Abanyarwanda bagomba kwicara hamwe bakagira ibiganiro rusange bitaziguye, nta n�umwe uhejwe, bakarebera hamwe amateka yaranze igihugu cyabo na gahunda nyayo gikwiye gufata, hakimakazwa ukuri, ubutabera, ubworoherane, demokarasi yumvikanyweho ndetse n�imibanire myiza n�ibihugu duturanye.

Ishyaka PDP-IMANZI ribona ko ubutegetsi bwa F�.P.R. yafashe kuva muri 1994 butashoboye guha icyizere Abanyarwanda nyuma y�intambara n�itsembabwoko byabaye hagati ya 1990 na 1994, kuko ubwo butegetsi bwaranzwe n�igitugu, kumena amaraso no guhohotera abaturage ku buryo bw�ingeri nyinshi.

Nk�ishyaka rya politiki riharanira kuva ryashingwa gushakira umuti ibibazo nyabyo bibangamiye Abanyarwanda bose, PDP-IMANZI isanga ari ngombwa kumurikira Abanyarwanda bose gahunda zayo n�imyumvire ya politiki , ikabaha n�icyizere ko iyicwarubozo ndetse n�akarengane bamenyerejwe bishobora kurandurwa burundu.

PDP-IMANZI ntizatinda kumenyesha Abanyarwanda n�inshuti zabo itariki nyayo izatahiraho mu Rwanda, icyakora ntizarenza ukwezi kwa Kamena k�uyu mwaka itarataha. Izaboneraho guhita itangira gahunda zo kwiyandikisha ngo yemererwe gukora politiki mu Rwanda ku mugaragaro.

PDP-IMANZI iboneyeho kandi umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mwiza w�2013. Uzababere umwaka w�amahoro, uw�ubwisanzure, ukuri, ubutabera, ubworoherane n�ihumure, bityo igihugu cyacu kiziyunge n�abagikomokamo bose ndetse kiziyunge n�abaturanyi bacyo.

Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 30/01/2013,

Karangwa Semushi G�rard, Perezida wungirije.

Email :[email protected] ou [email protected], GSM :0031 630897180

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*