U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Uko ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ryumva ijambo rya Paul Kagame ryo kuwa 30/06/2013

UKO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RYUMVA IJAMBO PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU RUBYIRUKO KU ITALIKI YA 30/06/2013 Banyarwandakazi, Banyarwanda; Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi rirabasuhuza kandi rirabifuriza gukomera no kuba intwari muli ibi bihe bibi igihugu cyacu kilimo kubera ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba butsikamiye Igihugu imyaka ikaba ibaye hafi makumyabili yose. Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi burabibutsa ko Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu riba […]

Icyo Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ritekereza ku kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda

ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W’UBWIGENGE BW’U RWANDA TALIKI YA 1/7/2013 Kw’italiki ya 01/07/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’umwe rwigenga. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo. Umwaka ushize kw’italiki ya 01/07/2012 mu gihe u Rwanda rwizihizaga imyaka 50 rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi […]

Akishuli Abdallah aratangaza ko umutwe wa gisirikari FPP-Urukatsa utakiri umushinga w’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi

Akishuli Abdallah Nyuma yo gutangaza ko yitandukanije n’ishyaka MRP/PRM ABASANGIZI riyobowe na Dr Gasana Anastase, Bwana Akishuli Abdallah aratangaza ko ariwe ugifite mu maboko wa mushinga w’umutwe wa gisirikari bise F.P.P.- URUKATSA. Dore uko abitugezaho: ITANGAZO RYO KWITANDUKANYA NA MRP/PRM ABASANGIZI Nyuma yo kwegura mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kwa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no mu mubare […]

Ijajaba ry’abashinze ishyaka PRM/MRP-Abasangizi: iyegura rya Akishuli Abdallah

Abiyita abanyapolitiki barwanya ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi barakomeza kwerekana ko bahuzagurika. Nyuma y’amezi 2 gusa ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riyobowe na Bwana Gasana Anastase rishinzwe, Bwana Akishuli Abdallah wari Visi-Perezida waryo yiyemeje gusezera mu ishyaka. Akishuli Abdallah IBARUWA IFUNGUYE YANDITSWE NA AKISHULI ABDALLAH IGENEWE Dr GASANA ANASTASE, PEREZIDA W’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI IMPAMVU: kwegura ku mwanya wa visi perezida […]

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirangwa n’Ingengabitekerezo y’Ubworoherane

Mu tangazwa ry’ishyaka rishya ‘Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party’ ryakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b’iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase, Bamara Prosper na Akishuli  Abdallah bashimangiye Ingengabitekerezo y’Ubworoherane bagenderaho. Dore uko basoza inyandiko yabo bise “Amahame Remezo y’Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda […]

Dore “Leta yo Kugangahura Igihugu” Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya gushyiraho

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramutse rigeze ku ntego yaryo yo kuyobora Leta y’u Rwanda, kimwe mu bikorwa by’ibanze riteganya guhita rikora ni ugushyiraho Leta yo kugangahura igihugu (Nation’s Healing Government) yaba igizwe na sensibilities politiques zose ziri mu mitima y’abanyarwanda kandi zirazwi ariko zikirengagizwa. Ziri mu byiciro bitanu bikurikira: Abo bita Ingabo z’umwami Kigeli V barahari, Abo […]

Ibikorwa biteganwa n’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IBIKORWA (actions) BY’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI Nkuko twigeze kubivuga muri iyi nyandiko, kugirango imigambi (objectives) ya PRM/MRP-ABASANGIZI isohore, hakenewe ingamba (Strategies). Izo ngamba nazo kugirango zigire icyo zitanga gifatika hari ibikorwa (actions) bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ari ibi: Guhamagarira abanyarwanda bose bafite ingengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism philosophy/moderatism ideology) kujya muri politiki nta pfunwe no kubabwira ko […]

Ingamba (Strategies) z’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Ingamba z’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI Kugirango imigambi tumaze kubona y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo igerweho, hari ingamba (Strategies) zikenewe, zimwe muri zo akaba ari izi zikurikira: Kureba ibibazo by’u Rwanda mu buryo bugaye, mu buryo bwaguye (comprehensive approach/approche globale) kuko ibibazo byugarije igihugu cyacu udashobora kubishyira mu gipfunsi ngo bikwirwemo. Ni u Rwanda […]

Imigambi y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IMIGAMBI Y’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI (Objectives/Objectifs) Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI tubona ikibazo cy’u Rwanda ari System/Systeme mbi y’ubutegetsi n’abantu bayishyizeho n’abayikoreramo.Iyo dusesenguye cyane ariko, dusanga ikibazo ari system/systeme kurusha uko cyaba abantu kuko abantu bapfa bagasimburwa n’abandi ariko System/systeme yo igakomeza uko yari imeze na mbere. Muri PRM/MRP ABASANGIZI twemerako mu bantu bagize système mbi y’imiyoborere hashobora kubonekamo […]

Ibirango n’inzego z’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IBIRANGO BY’ISHYAKA Ibendera ry’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigizwe n’amabara abiri ariyo umutuku n’ubururu Umutuku utuma tuzirikana Abanyarwanda mu mateka y’igihugu cyacu baharaniye ko habaho ubworoherane, ubwubahane, ubusabane n’isangira ry’ibyiza by’igihugu hagati y’abana b’u Rwanda bose bakaza kwicwa ari icyo bazize ndetse n’abandi bana b’u Rwanda bose bishwe urw’agashinyaguro kandi bazira amaherere uko ingoma z’igitugu zagiye zisimburana mu […]