U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abayobozi b’Ishyaka rishya PRM/MRP ABASANGIZI rirasobanura impamvu bahisemo iryo zina

Mu tangazwa ry’ishyaka rishya ‘Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party’ ryakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b’iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase,�Bamara Prosper na�Akishuli �Abdallah barasobanura impamvu bahisemo ariya mazina. Dore uko babisobanura mu nyandiko yabo bise “Amahame Remezo y’Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party, PRM/MRP – ABASANGIZI”:

IMPAMVU TWAHISEMO IZINA PARTI RWANDAIS DES MODERES/MODERATE RWANDA PARTY, PRM/MRP�ABASANGIZI

Nk�uko bigaragara muri iyi nyandiko yacu, twagerageje gucukumbura amateka y�u Rwanda kuva mu kinyejana cya 14 kugeza mu bihe bya none kugirango tubashe kumva no gusobanura neza ibibazo byashegeshe u Rwanda, tumenye umuzi n�umuhamuro wabyo tubone n�uburyo byabonerwa umuti.
Muri ubwo bushakashatsi twakoranye ubushishozi buhagije, twasanze igihugu cy�u Rwanda n�abaturage bacyo kuva mu ntango yacyo kugeza ubu, baragiye bagirwa ingaruzwamuheto n�udutsiko tw�abantu bacye cyane dushingiye ku bwoko n�irondakarere.
U Rwanda rwabanje kwigarurirwa n�agatsiko gato cyane k�abatutsi hagati y� umwaka w� 1600-1959, nyuma kaza gusimburwa n�akandi ariko ko mu bwoko bw�abahutu hagati y�umwaka w�1960-1994 ako nako kongera gusimburwa na none n�ak�abatutsi guhera mu mwaka w�1994 kugeza ubu.
Icyaranze imiyoborere y�ubwo butegetsi bw�udutsiko twavuzwe haruguru ni uko bose babaye abahezanguni, kuko bananiwe gushyiraho gahunda y�ubworoherane ngo bibe byabaviramo gusangira ubutegetsi nyakuri n�ibindi byiza igihugu kigenera bene cyo.
Ibyo byateye abanyarwanda kwibaza bati ese amaherezo y�ibi bintu bimaze imyaka irenga magana ane ni ayahe? Amizero y�abanyarwanda yaba ari ayahe? Ni iki cyahagarika kwica umunyarwanda umwe cyangwa abanyarwanda benshi nk�uburyo bw�isimburana ku butegetsi mu Rwanda?
Twasanze rero Abahutu n�Abatutsi barangwa no kugirana ubworoherane, ukwihanganirana, ukubahana, gushyira mu gaciro no kuba abanyakuri, baramutse bishyize hamwe bagafatanya nta buryarya nta mbereka, ubwo bufatanye bwabo bwabaviramo amizero y�u Rwanda. Haramutse habonetse ubufatanye bushingiye ku bitekerezo byubaka by�abantu bashaka gushyira imbaraga zabo hamwe, bikaba ibintu bibarimo koko atari uguhatiriza maze bakarenga ibibazo by�amoko nta buryarya, nta mbereka, u Rwanda rwaba rushyashya koko, rukaba urw�Abanyarwanda bose.

Ibi ntabwo ari inzozi; twasanze bishoboka rwose kubera isano rikomeye abahutu abatutsi n�abatwa dufitanye. Iryo sano tukaba turikomora kuko dusangiye igihugu kimwe, ururimi rumwe, uruhu rumwe, umuco umwe, amaherezo amwe (destinee/destiny), umugabane w�isi umwe ariwo Afurika, n�Imana imwe.

Aha niho hari isoko y�izina ry�Ishyaka Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI. Ni ishyaka rigamije gusangiza igihugu n�ubutegetsi bwacyo Abanyarwanda bose nta vanguramoko nta rwikekwe, kugirango babe Umuntu Umwe (One People/Un Peuple) w�Igihugu Kimwe (One Nation/Une Nation) ari cyo u Rwanda.

 

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*