U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imigambi y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IMIGAMBI Y�ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI (Objectives/Objectifs)

Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI tubona ikibazo cy�u Rwanda ari System/Systeme mbi y�ubutegetsi n�abantu bayishyizeho n�abayikoreramo.Iyo dusesenguye cyane ariko, dusanga ikibazo ari system/systeme kurusha uko cyaba abantu kuko abantu bapfa bagasimburwa n�abandi ariko System/systeme yo igakomeza uko yari imeze na mbere.

Muri PRM/MRP ABASANGIZI twemerako mu bantu bagize syst�me mbi y�imiyoborere hashobora kubonekamo abashobora guhindura imyumvire bagahinduka bagahunga syst�me mbi, ariko System/systeme yo igakomeza uko yari imeze na mbere, ndetse kenshi ikaba yanagenda iba mbi kurushaho.
Urugero ni nk�uko system/systeme y�Ingoma ya Cyami ntutsi yari ishingiye ku ivangurabwoko, igitugu, ikinyoma, uburiganya n�ubuhendanyi, urugomo, akarengane, ubwicanyi, ubwibone, agasuzuguro no kwigwizaho ibyiza by�igihugu.
Kubera ko iyi system y�ubu butegetsi yamaze imyaka hafi magana ane, byabaye nk�aho ibaye umuco wa politiki nyarwanda maze ibyo biyiha uburyo bwo kwambukiranya ibihe byose kugeza kuri Repubulika mputu zombi, iya mbere n�iya kabiri, na Repubulika ntutsi ya mbere iriho ubu nayo ikaba yarabikomeje, ndetse ikabishyiraho n�akarusho.
Hagiye rero hahinduka abantu gusa ariko umuco mubi w�ubutegetsi bushingiye kw�ivangurabwoko, igitugu, urugomo, kwihimura, iterabwoba n�ubwicanyi wo wikomereza kuba wawundi uko ibihe byagiye bisimburana kugeza ubu.

Twibutse kandi ko n�ubutegetsi bw�ubukoloni ntacyo bwafashije u Rwanda mu gukemura biriya bibazo kuko bwari bushishikajwe gusa no gushimangira system yabwo muri Afurika yari ishingiye ku bintu bine bikurikira�:
(1) kwenyegeza imyiryane mu bantu kugirango ubone uko ubategeka,
(2) kudatuma abantu biga amashuli ahanitse yatuma bagira ibyo bakubaza ku mitegekere yawe,
(3) Koza ubwonko abantu ukabumvisha ko nta gaciro bafite imbere yawe, ko indimi zabo, imico yabo, amadini yabo, n�ibindi byabo byose nta gaciro bigira ko ahubwo bagomba gukurikira ibyaduka ubazaniye�; no
(4) Gusahura umutungo-kamere wose w�ibyo bihugu.
Ibisigisigi bibi by�ubukoloni na n�ubu ubisanga mu mikorere no mu migenzereze y�ubutegetsi bwa Repubulika zakurikiranye uko ari eshatu mu Rwanda kuva mu 1962 kugeza ubu.

Niyo mpamvu mu migambi yacu tugomba guhindura uriya muco mubi wa politiki n�ubutegetsi nyarwanda, maze nkuko Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabivuze, tukagira inzego z�ubutegetsi zikomeye kandi zibereye abenegihugu bose aho kugira abategetsi ngo bakomeye b�ibihangange.

Imigambi dushingiyeho

Kugirango iyi mpinduramatwara ya politiki ishoboke mu Rwanda, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiyemeje gushingira ku migambi ikurikira:

  • Guharanira ko mu Rwanda hajyaho system/syst�me ya politiki ishingiye ku mashyaka menshi y�ukuri yigenga, nibura 2 cyangwa se impuzamashyaka 2 zifite porogaramu politiki zitandukanye kugirango bijye biha buri gihe Abanyarwanda guhitamo umurongo wa politiki n�abayobozi babona ko babereye u Rwanda n�Abanyarwanda bose�;
  • Guharanira ko mu Rwanda hashyirwaho Itegeko-Nshinga ribereye igihugu cyose n�abanyarwanda bose, ritadoze nk�ikote ryo kwambika umutegetsi w�igihangange runaka n�ishyaka rye nkuko byagenze kuva 1962 na n�ubu akaba ariko bikimeze�;
  • Gushyira iherezo ku murage n�umuco mubi wa politiki nyarwanda wo kumena amaraso y�abanyarwnda, wo kwica, uriho kuva mu kinyejana cya 16 kugeza ubu (reba imvugo nyarwanda igira iti �Akaboko kafashe ingoma kayirekura ari ukobagaciye�. Ngiyo politiki y�u Rwanda!);
  • Gushaka inzira zihariye z�umwimerere n�uburyo mu Rwanda haba impinduramatwara ya politiki nyayo mu mahoro nkuko Perezida Mikhail Gorbachev yabigenje bigatuma ashyira iherezo ku ntambara y�ubutita n�intwaro za kirimbuzi byari bimaze imyaka 55 byaraciye isi mo ibice bibiri byahoraga bishyamiranye, intambara y�isi yose ihora inuka;
  • Kuvura sosiyete nyarwanda muri rusange irwaye agahurwe (alienation) kari mu moko y�u Rwanda uko ari atatu, buri bwoko bugafitiye ubundi, kakaba kameze nk�indwara ya chronique yageze mu maraso noneho kakora ku bwonko gato nko mu 1994 ntumenye uko bigenze jenoside ikaba irabaye, yaba iy�abatutsi yaba iy�abahutu;
  • Guhangara sosiyete nyarwanda uko yakabaye yose muri rusange no kuyibaza uruhare rwayo mu mabi yose yabaye mu Rwanda kuva rwabaho kugeza ubu;
  • Guhindura uburyo Politiki zo mu Rwanda zikorwa tukubaka amateme, ibiraro bikomeye hagaati y�abanyarwanda b�amoko yose n�uturere twose maze u Rwanda rukaba nk�umuturanyi wacu Tanzania, igihugu gifite ubukungu bukomeye bwo kuba kitarigeze kigira impunzi mu mateka yacyo;
  • Kurandura uhereye mu mizi no guca burundu mu Rwanda ubutegetsi bushingiye ku ivanguramoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, urugomo, iterabwoba, akarengane, ubwicanyi, no gusahura umutungo w�igihugu;
  • Gushyira imbere ya byose ikiremwamuntu, umunyarwanda muri rusange akaba ari we ibikorwa byose by�igihugu biganishaho kuko ari we bukungu bwa mbere bw�icyo gihugu aho kumubuza uburyo no kumwica;
  • Kuba ijwi ry�ubworoherane, ubwubahane, ubwumvikane n�ubwuzuzanye hagati y�abana b�u Rwanda bose no kuba ijwi ry�abarengana n�abarenganyijwe n�ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi bose, baba abahutu, baba abatutsi, baba n�abatwa;
  • Guhindura abahutu, abatutsi, abatwa n�imvange umunyarwanda umwe (One People/Un Peuple) nk�uko umutanzania ari umwe, nkuko umunyamerika ari umwe (reba icyivugo cy�ingabo za Amerika: An Army for One/ Ingabo z�umuntu umwe(umuturage), umunyamerika; naho twe ni ingabo ntutsi z�Umwami, ingabo mputu za MDR-Parmehutu na MRND, ingabo ntutsi za UNAR yahindutse FPR Inkotanyi);
  • Kuba abanyakuri no kutabogama tukamagana ikibi aho cyaba kivuye hose kabone n�iyo cyaba gikozwe cyangwa cyarakozwe n�abo dusangiye ubwoko cyangwa abo mu karere dukomokamo, no mu miryango yacu;
  • Guhamagarira abanyarwanda kurenga politiki yubakiye ku rwango, inzigo, inzika, no ku nzangano abantu bagiranye cyangwa se bafitanye, ku bwihimure, guhora, kwivuna uwo twita umubisha, umwanzi , kandi ari umunyarwanda nka twe, n�ibindi bibi bidahesha politiki nyarwanda isura nziza nk�ikinyoma, guteza urubwa no gusebanya (diffamation), no gutukana;
  • Kumvisha abanyapolitiki b�abanyarwanda ko mbere yo kujya kubohoza abanyarwanda nk�uko twese tubivuga, twabanza tukibohoza ubwacu kuko usanga ibiziriko biziritse Abanyarwanda, baba abari mu Rwanda baba abari hanze, ari bimwe ari byo: irondabwoko(rigaragara cyangwa ryihishe), irondakarere, irondakazu, inzigo, inzika, guhoora, ubugome, uburyarya n�imbereka. Ntiwajya rero kubohoza abandi bantu kandi nawe ubwawe uboshye; ni ukubyizitura rero uko byakabaye;
  • Guharanira ko mu Rwanda hashyirwaho Leta ifite mu migambi yayo kuzamura imibereho myiza y�abanyarwanda bose muri rusange kugirango n�igihugu ubwacyo kibone gutera intambwe igaragara mu majyambere;
  • Guhamagarira abanyarwanda kugira ijambo ku byerekeye umurongo wa politiki igihugu cyabo kigomba gukurikiza kuko ari uburenganzira bwabo, no kubera ko iyo uwo murongo wa politiki ubaye mubi aribo bigiraho ingaruka;
  • Gushyiraho iherezo kw�itotezwa ry�abantu n�iry�amadini amwe namwe kuva mu 1994, cyane cyane irya Kiliziya gatolika mu Rwanda, n�iry�abahamya ba Yehova;
  • Kuryoza Leta ya FPR Inkotanyi ibinyoma byayo n�imbereka mu mikorere yayo mibi igira inzira ebyiri, imwe isize umunyu yo kubeshya Abanyarwanda n�amahanga, n�indi nzira mbi cyane yo ikorerwa mu bwihisho iyoborwa n�abantu b�abanyarugomo barenganya, bica, ari nayo igejeje igihugu aharindimuka;
  • Gukora ku buryo u Rwanda rugira uruhare rwubaka akarere k�ibiyaga bigari bya Afurika aho kugasenya ruhakurura intambara z�urudaca nka ziriya za FPR Inkotanyi yateje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva 1996 kugeza ubu.

Mu gusoza iki gika cy�imigambi yacu irimo uw�ingenzi wo kurandura ivanguramoko n�ubuhezanguni mu Rwanda, twarabisuzumye dusanga bishoboka kubigeraho kuko nta muntu uvukana ubuhezanguni (extremism) yaba umututsi, yaba umuhutu, yaba umutwa, yaba n�undi wese. Sosiyete avukiyemo niyo imubumbabumba ikamugira uko agenda amera.

Urugero nk�abatutsi bahungiye muri Congo muri 1959 bo nta buhezanguni bagira muri bo. Kuburyo bakigera mu Rwanda bahungutse mu 1994, abandi batutsi bavuye i Burundi cyane cyane, Uganda n�abahoze mu Rwanda, babitaga ibicucu kuko babaga bagendera ku kuri batagaragaza mu mvugo yabo no mu ngiro urwango n�ubuhezanguni ku bahutu basanze mu Rwanda.Wabonaga bitabarimo rwose habe na busa. Ibi byerekana rero uburyo sosiyete ariyo igira uruhare rukomeye mu kwangiza abantu ari nayo mpamvu mu ndimi z�ikizungu bavuga ngo: �Les peuples ont les dirigents qu�ils meritent/People have leaders they deserve�, umuntu agenekerereje mu Kinyarwanda akaba yavuga ko ari nko kwibyarira ikishi.

Natwe nka sosiyete nyarwanda, ntitukajye twibagirwa ko abayobozi b�igihugu cyacu twagize kuva mu kinyejana cya 16 kugeza ubu (abami 32, abaperezida b�ukuri 3 n�aba baringa 3 bose hamwe bakaba 38) muri bose habuze n�umwe wamera nka Perezida Nyerere Tanzania yibyariye cyangwa se nka Perezida Mandela Afrika y�Epfo yibarutse, cyangwa se nka Mikhail Gorbachev wa Rusiya.
Tugomba kumenya, nka sosiyete nyarwanda ko ari twe twibarutse bariya bami bose na bariya ba perezida bose kugeza ku muperezida uyobora u Rwanda uyu munsi; tukibuka ko ari sosiyete nyarwanda n�amateka yayo mabi byamwiremeye bikamutereka hariya.
We azi ko ibibazo by�u Rwanda byatangiye mu mwaka w� 1959. Ibya mbere yaho n�ibyateye iyo 59 ntabyo azi nta n�ibyo ashaka kumenya kuko ari uko sosiyete nyarwanda yamubumbabumbye ikamushyira hariya.

Tujye rero tuzirikana twese nka sosiyete nyarwanda, twaba abahutu, twaba abatutsi, twaba abatwa, ko dufite uruhare rusange (responsabilit� collective/collective respondability) mu bintu byose bibi byabaye mu gihugu cyacu.

Ni yo mpamvu twakagombye gufata inzira y�ukuri n�ubworoherane tugashakira hamwe umuti urambye w�ibibazo by�u Rwanda aho gukomeza kwitana bamwana no kubumbabumba ba Kayibanda benshi, ba Habyarimana benshi naba Kagame ishyano ryose. Abategereje Kagame wundi ariko we uzaza ari umuhutu, mutubabarire!

Dr. Gasana Anastase -�Bamara Prosper -�Akishuli Abdallah.
i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z� Amerika,�kuwa gatatu taliki ya 10/03/2013.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*