U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Bwana Nsabiyaremye Gratien wo muri FDU-Inkingi mu maboko ya polisi

by Twagirimana Boniface, Umuyobozi wungirije w�agateganyo w’ishyaka FDU-Inkingi.

Nsengiyaremye Gratien - FDU-Inkingi

Nsengiyaremye Gratien – FDU-Inkingi

Bwana Nsabiyaremye Gratien umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi ushinzwe urubyiruko yatawe muri yombi muri icyi gitondo cyo kuwa 3 Werurwe 2013 ashinjwa guhungabanya umutekano w�igihugu no gususugura ubuyobozi.

Kuva ku mugoroba wejo tariki ya 2 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa tatu z�ijoro urugo rwa Nsabiyaremye Garasiyani utuye mu murenge wa Nyamyumba rwagoswe n�abasirikare bitwaje imbunda bamusaba gukingura arabyanga kuko atumvaga ukuntu yaterwa n�abasirikare bitwikiye ijoro cyane cyane ko umwaka ushize mu kwezi kwa mbere 2012 nabwo yigeze guterwa n�abasirikare barwanira mu mazi bayobowe n�umukuru wabo Captaine RUTABURINGOGA agakubitwa akagirwa intere .

Abo basirikare baraye iwe kugeza bukeye ariko ubwinshi bwabo bwatumye abaturage bahurura baza gushungera maze ba basirikare bagira isoni barikubura barataha ariko bahamagara polisi ngo ize imutware. Polisi ihageze Gratien yemeye arakingura maze imutwara kuri sitasiyo(station) ya polisi ya Rubavu ubu akaba ariho afungiye.

Impamvu yiri tabwa muri yombi rifitanye isano n�ibyari bimaze iminsi itari mike kuko guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2012 inzego nkuru za FPR zamubwiraga ko ziba zoherejwe ziturutse i Kigali ku cyicaro gikuru cya FPR zahoraga zimusimburanwaho umunsi kuwundi haba aho yigisha ku rwunge rw�amashuri rwa Bumba ruri mu karera ka Rusizi, haba naho atuye asabwa kuva muri FDU-Inkingi ngo akajya muri FPR Inkotanyi ariko we akababwira ko yumva adakwiye guhatirwa kujya muri FPR ku ngufu no kureka ibyo we yemera kandi ahererwa uburanganzira n�amategeko uRwanda rugenderaho. Tariki ya 28 Gashyantare 2013 nibwo izo ntore za FPR zaherukaga kumusanga aho yigisha zimubaza niba agitsimbaraye ku cyemezo cye azimbwira ko atigeze ahinduka maze bamubwira ko akwiye gutangira kwitekura kwirengera ingaruka agiye guhura nazo.

Ibi bikorwa byo kwibasira abatavugarumwe na leta ya Kigali bikaba bisa n�ibiri gufata indi ntera nyuma yaho Generali Pahuro Kagame umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri kongere nkuyu y�ishyaka FPR asabiye abacurabwenge baryo gutangira kwitegura no gufata ibyemezo bikaze bigamije kuvanaho imbogamizi n�ibibazo ubu byugarije ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Albert from Rwanda says:

    Nk’uwo arazira iki ko iwacu mu Rwanda ari amahoro?!!!!!!Aba FDU nimugume hamwe.Niba batarababariye umukuru wanyu si mwe bazarebera izuba.Nimwihangane.

Speak Your Mind

*