U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ihuriro Riharanira Kubohoza u Rwanda – FCLR-UBUMWE

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 001/13/COORD/FCLR-UBUMWE
ITANGAZWA RY’IHURIRO FCLR-UBUMWE.
- Mu guhangana n’igitugu cy’agatsiko k’abicanyi ka FPR-INKOTANYI kimaze gutsinda akabero kikaba kirangwa n’akarengane, gutegekesha iterabwoba, ihungeta, kutihanganira abatavuga rumwe n’agatsiko no kubaheza muri politiki,…
- Mu guhangana na politiki y’ikinyoma ipfukirana ukuri ku miterere n’ipfundo ry’ikibazo cy’Abanyarwanda;
- Mu guhangana n’ihohoterwa rikabije ingoma ya FPR-INKOTANYI igirira ikiremwamuntu ivutsa Abanyarwanda n’abatuye akarere k’ibiyaga bigari uburenganzira bwabo bw’ibanze ndetse n’ukwishyira ukizana kwabo;
- Dukurikije ko ububisha n’itsikamirwa ingoma ngome ya Jenerali Perezida Paul KAGAME n’agatsiko ke bakomeje gukorera Abanyarwanda bitakiri ibyo kwihanganirwa;
- Tumaze kubona ko nta kindi cyahangamura uwo mugome n’agatsiko ke uretse guhuza imbaraga kw’Abanyarwanda bose batsikamiwe;
INDATSIMBURWA, Abaryankuna b’igihugu bahangayikishijwe by’ihabya no gutabara u RWANDA baramenyesha abantu bose ari Abanyarwanda, ari abatuye mukarere u RWANDA ruhereyemo ndetse n’isi yose ko ku wa 01 NYAKANGA 2012 i MUSANZE hashinzwe “IHURIRO RIHARANIRA KUBOHOZA URWANDA”, FCLR-UBUMWE mu magambo ahinnye rikaba ritangajwe kuri uyu wa 04 Gashyantare 2013
IHURIRO FCLR-UBUMWE rifite intego yo kubohoza u RWANDA no guca ingoyi Jenerali Perezida Paul KAGAME n’agatsiko ke bashyize ku banyarwanda bityo bakabona urubuga rwo kwihitiramo ubuyobozi n’imiyoborere bibanogeye.
Niyo mpamvu, INDATSIMBURWA, Abaryankuna b’igihugu bahamagarira Abanyarwanda bose kwifatanya nabo mu rugamba rukomeye rwo kunamura igihugu kiri mu kaga gakomeye.
HARAKABAHO U RWANDA MU BWISANZURE!
HARAKABAHO ABANYARWANDA BISHYIRA BAKIZANA!
Bikorewe i MUSANZE, ku wa 04 Gashyantare 2013
MUTARAMBIRWA Th�obald
Umuhuzabikorwa.
IRANZI John MUGISHA
Umuvugizi w’IHURIRO FCLR-UBUMWE
T�l: +243820836577.
Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Albert from Rwanda says:

    Ariko aya mahuriro yose ngo aharanira kubohoza u Rwanda ni ahamura iki?Muzirikana ko u Rwanda ari rumwe?Aho ntimuzatuma duhera muri wa mugani ngo “Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri?”Ni ko di,mwabaye IMPUZAMUGAMBI mu gisobanuro nyacyo cy’ijambo!!Nta ngoma n’imwe y’igitugu nshyigikira,ariko kandi nta n’ubwo nashyigikira abatatanya imbaraga.Ubwo rero ahari buri wese aba avuga ngo Abanyarwanda bazavuge ko ari jyewe bakesha kubohoka!D�trompez-vous.Igikenewe byihutirwa ni igikorwa,nyuma yaho abazaba bakiriho bazagororera uwagikoze bamwambike umudari w’intwari.Uzi ko wagirango umuntu aricara yabura icyo akora ati Reka nshinge ishyaka!Nimurekere aho mwitabire ayamaze gushingwa kuko nta gishyashya muzana.

Speak Your Mind

*