U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Akishuli Abdallah aratangaza ko umutwe wa gisirikari FPP-Urukatsa utakiri umushinga w’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi

Akishuli Abdallah Nyuma yo gutangaza ko yitandukanije n’ishyaka MRP/PRM ABASANGIZI riyobowe na Dr Gasana Anastase, Bwana Akishuli Abdallah aratangaza ko ariwe ugifite mu maboko wa mushinga w’umutwe wa gisirikari bise F.P.P.- URUKATSA. Dore uko abitugezaho: ITANGAZO RYO KWITANDUKANYA NA MRP/PRM ABASANGIZI Nyuma yo kwegura mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kwa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no mu mubare […]

Ijajaba ry’abashinze ishyaka PRM/MRP-Abasangizi: iyegura rya Akishuli Abdallah

Abiyita abanyapolitiki barwanya ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi barakomeza kwerekana ko bahuzagurika. Nyuma y’amezi 2 gusa ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riyobowe na Bwana Gasana Anastase rishinzwe, Bwana Akishuli Abdallah wari Visi-Perezida waryo yiyemeje gusezera mu ishyaka. Akishuli Abdallah IBARUWA IFUNGUYE YANDITSWE NA AKISHULI ABDALLAH IGENEWE Dr GASANA ANASTASE, PEREZIDA W’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI IMPAMVU: kwegura ku mwanya wa visi perezida […]

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirangwa n’Ingengabitekerezo y’Ubworoherane

Mu tangazwa ry’ishyaka rishya ‘Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party’ ryakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b’iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase, Bamara Prosper na Akishuli  Abdallah bashimangiye Ingengabitekerezo y’Ubworoherane bagenderaho. Dore uko basoza inyandiko yabo bise “Amahame Remezo y’Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda […]

Dore “Leta yo Kugangahura Igihugu” Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya gushyiraho

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramutse rigeze ku ntego yaryo yo kuyobora Leta y’u Rwanda, kimwe mu bikorwa by’ibanze riteganya guhita rikora ni ugushyiraho Leta yo kugangahura igihugu (Nation’s Healing Government) yaba igizwe na sensibilities politiques zose ziri mu mitima y’abanyarwanda kandi zirazwi ariko zikirengagizwa. Ziri mu byiciro bitanu bikurikira: Abo bita Ingabo z’umwami Kigeli V barahari, Abo […]

Ibikorwa biteganwa n’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IBIKORWA (actions) BY’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI Nkuko twigeze kubivuga muri iyi nyandiko, kugirango imigambi (objectives) ya PRM/MRP-ABASANGIZI isohore, hakenewe ingamba (Strategies). Izo ngamba nazo kugirango zigire icyo zitanga gifatika hari ibikorwa (actions) bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ari ibi: Guhamagarira abanyarwanda bose bafite ingengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism philosophy/moderatism ideology) kujya muri politiki nta pfunwe no kubabwira ko […]

Ingamba (Strategies) z’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Ingamba z’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI Kugirango imigambi tumaze kubona y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigamije gusangiza Abanyanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo igerweho, hari ingamba (Strategies) zikenewe, zimwe muri zo akaba ari izi zikurikira: Kureba ibibazo by’u Rwanda mu buryo bugaye, mu buryo bwaguye (comprehensive approach/approche globale) kuko ibibazo byugarije igihugu cyacu udashobora kubishyira mu gipfunsi ngo bikwirwemo. Ni u Rwanda […]

Imigambi y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IMIGAMBI Y’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI (Objectives/Objectifs) Twe muri PRM/MRP-ABASANGIZI tubona ikibazo cy’u Rwanda ari System/Systeme mbi y’ubutegetsi n’abantu bayishyizeho n’abayikoreramo.Iyo dusesenguye cyane ariko, dusanga ikibazo ari system/systeme kurusha uko cyaba abantu kuko abantu bapfa bagasimburwa n’abandi ariko System/systeme yo igakomeza uko yari imeze na mbere. Muri PRM/MRP ABASANGIZI twemerako mu bantu bagize système mbi y’imiyoborere hashobora kubonekamo […]

Ibirango n’inzego z’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IBIRANGO BY’ISHYAKA Ibendera ry’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rigizwe n’amabara abiri ariyo umutuku n’ubururu Umutuku utuma tuzirikana Abanyarwanda mu mateka y’igihugu cyacu baharaniye ko habaho ubworoherane, ubwubahane, ubusabane n’isangira ry’ibyiza by’igihugu hagati y’abana b’u Rwanda bose bakaza kwicwa ari icyo bazize ndetse n’abandi bana b’u Rwanda bose bishwe urw’agashinyaguro kandi bazira amaherere uko ingoma z’igitugu zagiye zisimburana mu […]

Ibisobanuro by’Intego y’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

Mu nyandiko itangaza ishyaka ‘Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party’ yakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b’iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase, Bamara Prosper na Akishuli  Abdallah batanze ibisobanuro by’intego y’ishyaka ryabo. Dore uko bayisobanura mu nyandiko yabo bise “Amahame Remezo y’Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / […]

Gasana, Bamara na Akishuli baratanga impamvu z’ishingwa ry’Ishyaka PRM/MRP – ABASANGIZI

IMPAMVU Z’ISHINGWA RY’ ISHYAKA PRM/MRP – ABASANGIZI Ahabi u Rwanda n’Abanyarwanda twageze muri 1994 n’aharindimuka tugeze ubu, hari impamvu zatumye tuhagera. Hari ibibazo byinshi binyuranye byabiteye ndetse natwe ubwacu nka sosiyete (societe/society) nyarwanda tutiretse. Bimwe muri ibyo bibazo n’izo mpamvu ni ibi bikurikira: Kuba ahagana mu kinyejana cya 16 u Rwanda rwaravukiye ku nkaba y’amaraso, […]