U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abategetsi b’ingoma ya FPR Inkotanyi barakomeza guhiga bukware abatavuga rumwe nayo

FPR mu bwoba bwinshi irahiga bukware abatavuga rumwe n�ubutegetsi bwa Kagame hirya no hino mu gihugu
Kagame vs Ingabire

Amakuru amaze iminsi avugwa hirya no hino mu turere ni ayerekeranye n�ubwoba FPR imaranye iminsi aho noneho idatinya no kuvuga ko ishyaka FDU ngo rishaka kuyihirika ku butegetsi. Ibi biravugwa na zimwe mu ntumwa za FPR zatumwe gushakisha abarwanashyaka ba FDU aho bari hose bakabatera ubwoba uko bashoboye kose byakwanga bakababeshya ko FPR yagira icyo yabagenera ariko bakareka kuba muri iryo shyaka yo yemeza ko rishaka kuyihirika ku butegetsi. Iryo hirikwa ariko intore za Kagame ntizisobanura iryo ari ryo n�uburyo ryakorwa ahubwo bikaba bivugwa ko ari amayeri y�ubutegetsi bwa Kagame kugirango bukunde bucecekeshe abatavuga rumwe nabwo.

N�ubwo ngo ba Mayors b�uturere twose bahawe amabwiriza yo gukumira ishyaka FDU rya Ingabire ngo bakoresheje uburyo bwose bashoboye, ubu abavugwa cyane kuba barashyize imbaraga mu gutoteza abaturage bababwira ko uwo bazafata ari mu ishyaka rya FDU ngo bazamukorera ibya mfurambi kuko ngo iryo shyaka ritemewe n�ubutegetsi bwa FPR. Icyo umuntu yakwibaza gusa ni uburyo ishyaka rishobora guha cyangwa kwima irindi shyaka uburenganzira bwo gukora imirimo ya politiki. Impamvu ariko FPR ifite ubwoba burenze kamere ni uko izi neza ko FDU ari ishyaka ryifitiye abayoboke bahagije ritagomba gushakisha no kugurira, bityo FPR ikaba yarahiye ubwoba ko ishobora gutakaza ubutegetsi kuko izi neza ko rubanda batayikunda ikaba isigaye yirirwa iririmba imyigaragambyo amanywa n�ijoro ago usanga ibwira bamwe mu batavuga rumwe nayo ko bashakisha impamvu baheraho ngo bigaragambye.

I Nyagatare Mayor Sabiti ngo ntazorohera abatavuga rumwe na kagame
Fred Atuhe Sabiti - Akarere ka Nyagatare

Tukivuga ku kibazo cy�iterabwoba rikorerwa abaturage ngo batajya muri FDU twavuga nka Mayor w�akarere ka�Nyagatare�mu ntara y�Uburasirazuba ariweAtuhe Sabiti Fred�aho kuwa mbere taliki 29 Ukwakira 2012 yakoresheje inama avuga ko ngo mu karere ayobora hari abantu bo mu ishyaka rya Ingabire babinjiriye ngo bakaba babatobera anongeraho ko ngo abo bantu bagomba gushakishwa bakabazwa ibyo barimo. Ntibyatinze kuko nyuma y�aho gato buri mudugudu ugize ako karere wahawe umusirikari uwukurikirana agahora agendagenda mu mudugudu n�imbunda ye. Ibi bikaba bigamije gutera ubwoba no guca intege abashobora kugerageza kuvugana ku by�ishyaka FDU n�umuyobozi waryo Ingabire.

Mu Rutsiro naho Mayor Byukusenge ngo aba FDU nibabahige aho bari hose
Gaspard Byukusenge - Akarere ka Rutsiro

Si i Nyagatare gusa kuko no mu karere ka�Rutsiro�mayor�Byukusenge Gaspard�na we yakoze nk�uko mugenzi we Sabiti Fred yakoze aho mbere na mbere yakoresheje amanama akihanangiriza abaturage ko ngo ubutegetsi bwa FPR buzi neza ko ako karere karimo abaturage benshi bari mu ishyaka FDU rya Ingabire none ko ngo bagiye kubahagurukira. Ni byo koko kandi kuko nyuma gato y�aho urubyiruko rugera ku munani rw�aho mu Rutsiro rufatiwe rugashinjwa ko ruri mu ishyaka rya Ingabire ibintu aho mu Rutsiro byakomeje gushyuha aho intore za FPR zakomeje kunyuranamo zishakisha abaturage baba bari mu iryo shyaka hifashishwa ndetse n�inzego za gisirikari. Imirenge yose yahawe amabwiriza yo gushakisha ababa bari mu ishyaka rya Ingabire ndetse n�izindi ntore zihabwa akazi kihariye ko gukomeza gutera ubwoba mu buryo bwo gukumira abashaka kwigira mu ishyaka rya rubanda FDU. Abahawe iyo mirimo yo gushakisha no gutera ubwoba abaturage harimo n�abayobozi b�ibigo by�amashuri bakomeje gukoresha amanama bavuga ko hari bamwe mu barimu baba mu ishya FDU rya Ingabire ko ngo nibatabireka bashobora kuzahura n�akaga.

Mu tundi turere naho ni uko byifashe uretse ko ahakunze gushyirwa imbaraga ari aho FPR iba yumvise ko hari abantu bagaragaza imyitwarire yo kunenga ubutegetsi bwayo bigatuma igira ubwoba igakeka ko abo bantu baba mu ishyaka rya Ingabire. Gusa icyo umuntu yakwibaza ni ukuntu bazakomeza gupfukirana rubanda kandi bayiteza ibibazo umuntu akaba atatinya kuvuga ko umundi amazi yarenze inkombe bizagorana kuyagarura kuko rubanda ikomeje kwitotombera ubutegetsi ari nyinshi dore ko ngo n�abapolisi basigaye bakubitwa kubera abaturage bamaze kwiheba bakaba bibaza aho ubutegetsi bwa FPR buzabageza n�icyo buzabamarira bakabura igisubizo.

Source:�Rwanda in Liberation Process

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. hubert biraro from Uganda says:

    UBUTEGETSI NUBWABANYARWANDA BOSE SI UBWA FPR KUKO NA FDU NABANYARWANDA IKIRUTA NUKUMENYA KO URWANDA ARURWABOSE ATAR AKARIMA KUMUNTU

Speak Your Mind

*