U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Kagame, “urutare rutameneka”, ari mu mazi abira

Paul Kagame

Habyarimana ati ndi ikinani cyananiye abagome n�abagambanyi. Kagame ati ndi urutare rutameneka.�Ahaaaaa! Burya koko ibijya gucika bica amarenga. Imana irinde u Rwanda n�abanyarwanda kuko mbona intero y�abategetsi ari imwe naho inyikirizo y�abaturage ikaba imwe: gukoma amashyi n�ubwo umutegetsi yaba avuze ibifutamye. Gupfukama no kuramya ngo batubikirwa imbehe cyangwa bakajyanwa ahacecekerwa. Ni hahandi ha mpyisi ariko burya uruzakwica muragendana. Abanyarwanda tuzumva ryari ko gufana umuntu atanasesenguye ngo amenye ibyo afana ari nko kwasama ukamira uburozi wirengagije ko bwica?

Kagame aherutse kubwira urubyiruko rw�abanyeshuri bacitse ku icumu ko ngo kera bajyanaga abana babo kwiga mu mahanga abasigaye mu gihugu bakabasinziriza ntibagire icyo babaha. Kagame arasetsa koko! Yambwira umwana we cyangwa nibura uw�umwe mu nkoramutima ze wiga muri ULK, INILAK, RTCU n�ahandi? Mbese Kagame atigijije nkana abize kera barasinzirijwe koko bahabwa ubusa? Ubu ikibazo cy�ireme ry�uburezi mu Rwanda n�utazi gusoma no kwandika asigaye akizi nyamara bivugwa ko hari abantu bize amashuri abanza n�ay�imyuga yo hambere bashoboye kwigisha nibura mu mashuri abanza mu gihe kuri ubu n�urangije kaminuza ananirwa kwigisha mu mashuri abanza. Iki ntitugitindaho kwari ukwerekana gusa uburyo iyo umuntu ageze kure atangira guteshaguzwa no gufata ibye akabyitirira abandi.

Tugarutse ku bimwugarije twavuga ikibazo cy�ubukungu n�ibibazo by�umutekano bitoroshye muri iki gihe. Nyuma y�uko igihugu cy�Ubwongereza ari nacyo gitanga imfashanyo nyinshi muri leta ya Kagame gifatiye icyemezo cyo kuba gihagaritse inkunga cyamugeneraga, �bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw�igihugu bishobora no kuzatuma abaturage bivumbura ku butegetsi igihe buzaba bugaragaza ko ntacyo bukibamariye usibye kubabuza amahwemo bubaka amafaranga ya hato na hato ngo yo kwiheshya agaciro n�aho kwihesha agaciro bisobanuye kwikora mu mufuka nawo udashobotse ugahereza ba boss.
Ikindi nanone kizatuma ibintu birushaho gukomera bikaba byazanatuma abaturage bivumbura ku butetsi ni uko n�ibindi bihugu by�ingenzi byahaga inkunga Kagame byayihagaritse hashize amezi asaga abiri. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku ifaranga ry�u Rwanda ku buryo kugeza magingo aya idorali rimwe ry�Amerika rimaze gukabakaba hafi 700 y�u Rwanda kandi birakomeza guhinduka uko bwije n�uko bukeye. Byongeye kandi ubu leta yatanze amabwiriza ko nta mafaranga y�inguzanyo agomba kongera gutangwa muri iyi minsi ndetse n�umusogongero ku mushahara ugahagarikwa. Leta ikaba yarabwiye amabanki ko mu gihe atanze umusogongero ku mushahara bwacya umukozi akabura uwo mushahara ngo banki ishobora kuzahura n�ibibazo byo kwishyuza umukozi.
Ikindi kandi ngo muri iyi minsi leta yagerageje kuvugura ingengo y�imari nk�uko bisanzwe bigenda nyuma ya buri mezi atandatu y�ingengo y�imari ariko kuko bitashobokaga nta mafaranga ahari icyo gikorwa cyabaye nk�igisubikwa hategerejwe ko Ubwongereza bufata icyemezo dore ko Kagame yari afite icyizere ko zimwe mu nshuti ze zihariye zo mu Bwongereza zizashobora kumurwanaho zikamuvuganira akayasubizwa si ko byaje kugenda ahubwo hafashwe icyemezo cyo kuyamwambura kikayongera kuyo cyahaga Kongo kugirango ishobore kwivana mu bibazo yashowemo na Kagame. Ikimenyetso abantu bategereje cyerekana ko Kagame agiye kurwanywa cyaba ari ikihe?

Si uguhagarikirwa kw�imfashanyo gusa ariko zahagaritswe kuko urebye uko ibintu birimo kugenda urasanga bifite aho byerekeza atari uguhagarika imfashanyo gusa ahubwo ari no gushaka inzira zo guhagarika burundu ubutegetsi bwa Kagame. Kuwa kane taliki 29 Ugushyingo 2012 Sena ya Leta Zunze ubumwe z�Amerika yafashe umwanzuro wo gusaba leta ya Amerika n�Umuryango w�Abibumbye gufatira ibihano abantu bose bafasha inyeshyamba za M23. Birazwi rero ko nta wundi ufasha M23 utari Kagame n�ubwo amahanga akomeje kugenda biguruntege mu gufatira Kagame ibyemezo. Gusa ikizwi ni uko hari gahunda za bucece zikorwa mu kuvanaho ubutegetsi bwa Kagame kandi izo gahunda bikaba bizwi ko zirimo ibyiciro byinshi: haba abatavuga rumwe n�ubutegetsi bwa Kagame, haba amahanga n�Umuryango w�Abibumbye bose ngo baratahiriza umugozi umwe ngo bavaneho ubutegetsi bwa Kagame. Ibihano byo kwamburwa imfashanyo, kubuzwa gukomeza gukwirakwiza intambara mu burasirazuba bwa Kongo byose ngo byaba bigamije kuvanaho Kagame n�ubwo we ngo ntawe uteze kumunyeganyeza nk�uko abyivugira.

Nyamara ngo akagabo gahimba akandi kataraza: mu minsi ishize taliki 24 Ugushyingo 2012 i Kampala habereye inama yigaga ku bibazo bya Kongo, Kagame akaba yaranze kuyijyamo hafatwa ibyemezo byo kumwirukana i Goma. Bukeye bwaho kuwa kabiri taliki 27 Ugushyingo 2012 intumwa z�Amerika, Ubufaransa n�Ubwongereza ziyobowe n�Umunyamabanga w�Amerika ushinzwe ibibazo by�Afurika Johnnie Carson zasuye akarere zibonana n�Abaperezida ba Uganda na Kongo ariko Kagame akimenya ko zageze mu Bugande yazihungiye mu gihugu cya Turukiya zakirwa na Mushikiwabo agaruka yumvise ko zivuye mu Rwanda. Nyamara mbere yaho mu mpera z�ukwezi kwa cyenda n�intangiriro z�ukwa cumi 2012 i New York muri Leta Zunze ubumwe z�Amerika mu nama ya Loni Kagame yahagurutse mu nama y�abakuru b�ibihugu by�ibihangange byigaga ku bibazo bya Kongo ariruka arahunga. Mu by�ukuri uku guhunga kwa Kagame ntikubuza ibyemezo bigomba gufatwa ko bifatwa kuko nyuma y�uko ahunze intumwa z�Amerika, Ubwongereza n�Ubufaransa, taliki 29 Ugushyingo 2012 Sena ya Leta Zunze ubumwe z�Amerika yafashe umwanzuro wo gusaba leta ya Amerika n�Umuryango w�Abibumbye gufatira ibihano abantu bose bafasha inyeshyamba za M23. Birumvikana ko basubizaga ku myitwarire ya Kagame yo kwanga kwakira intumwa z�ibihugu bitatu byari bimuzaniye ubutumwa (http://www.coons.senate.gov/newsroom/releases/release/senate-votes-to-sanction-those-helping-m23-in-eastern-congo).

Birazwi neza kandi ko mu mwaka ushize Johnnie Carson yazaniye Kagame ubutumwa bwa perezida w�Amerika bumusaba kuva ku butegetsi yakwanga ibizakurikira akazirwariza. Kagame aho kumva ubutumwa yahise ategura gutangiza intambara mu burasirazuba bwa Kongo (inkuru irambuye twayibagejejeho mu nkuru zahise). Abavuga rero ko izi nkuru ziba zitagaragaza uburyo ubutegetsi bwa Kagame butageze ku ndunduro ni abadashaka gusesengura ibyihishe inyuma y�ibi byose n�uku kwiruka kwa Kagame akwepa buri muntu wese ushaka kumubwira ukuri amaherezo bizavamo ihirima ry�ubutegetsi bwe. Abantu batandukanye muri Kigali bamaze iminsi bagerageza imyigaragambyo. Umunsi bariya bantu bashoboya gushyira hamwe bagasaba Kagame kuva ku butegetsi ibintu bizaba birangiye. Niba abashidikanya kuri izi nkuru ntacyo babasha kubona nibategereze bazabyemera byabaye kandi biragaragara ko bitari kera.

Source: Rwanda in Liberation Process

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. songa from Rwanda says:

    murakoze kutubeshya sha.

Speak Your Mind

*