U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Buholandi bwemeye gukurikirana Abanyarwanda babuhungiyemo bakekwaho Jenoside

Inkuru yanditswe na Deus Ntakirutimana. Nubwo bigoranye kuba Leta y’u Buholandi yakohereza Abanyarwanda bahahungiye kuko ikirimo gusuzuma ikibazo cyabo, yatangaje ko yiteguye kubakurikirana ku ruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bahabwa ubutabera nyabwo nkuko byakorwa mu Rwanda. Mu rwego rwo kuganira ku bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Buholandi, Minisitiri ushinzwe abinjira […]

Ubushinjacyaha bwasabiye Mmu Victoire Ingabire imyaka 25 y’igifungo

Victoire Ingabire, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwasubukuye urubanza rwa madame Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU_Inkingi ritaremerwa n’amategeko. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Ingabire ibyaha yahanaguweho n’ururkiko rukuru gufunga birimo gushinga umutwe w’ingabo zigamije igitero cy’intambara. Bumusabira gufungwa imyaka 25 muri gereza. Umwaka ushize Ingabire yakatiwe n’ururkiko rurkuru gufungwa imyaka umunani. Ariko Ubushinjacyaha bwajuririye […]

Mmu Victoire Ingabire yitabye Urukiko none kuwa 16 Mata 2013

Madamu Victoire Ingabire, Impirimbanyi ya Demokarasi Kigali, 16/04/2013 – Uyu munsi twagiye mu rubanza rwa Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire aho ubushinjacyaha bwasobanuraga impamvu bajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo gufunga Ingabire imyaka 8 gusa. Urubanza rwitabiriwe buhoro kubera imidugararo yabaye ubushize ariko nabaze abantu bagera kuri 98 bitabiriye, harimo benshi ba FDU INKINGI na bake bo ku ruhande […]

Amnesty International ntikwiye kwivanga mu bucamanza bw’u Rwanda

Ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International), umukozi wawo uba i Kigali Sarah Jackson, yasohoye itangazo avuga ko Urukiko rukuru rwaciye urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza rwirengagije amahame mpuzamahanga, Urukiko rw’Ikirenga rusabwa kubanza kubisuzuma mbere yo kumuburanisha. Muri iyo nyandiko Sarah akomeza avuga ko Urukiko rukuru ruca urubanza […]

Ministri Karugarama w’Ubutabera ntayobewe ko nta butabera buriho mu Rwanda

Nyuma y’uko umushyikirangaji w’ubutabera Tharcise Karugarama akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru anenga amagambo Umukuru wa FDU Inkingi umutegarugori Ingabire Umuhoza Victoire yari yatangarije abanyamakuru b’Izuba Rirashe aho yavugaga ko atishimiye igihano yahawe ko yewe n’abacamanza babona ko nta cyaha kimuhama, uyu mugabo yavuzeko ibyemezo by’inkiko byakagombye kubahwa, ngo ariko Ingabire n’abandi banyepolitike bajyanwa mu nkiko ngo ntibabyemera. […]

Akarengane k’umuturage Ntamukunzi mu karere ka Burera

by Le Patriote. Nyuma yo kugera mu cyaro nkabona akarengane rubanda irimo niyemeje kubishyira ahagaraga mpereye ku muturage Ntamukunzi Grégoire utuye akagari ka Ntaruka Umurenge Kinoni akarere Burera intara y’amajyaruguru. Uyu muturage yahohotewe na Charles Hategekimana yitwaje icyo ari cyo ngo n’ubucuti afitanye n’inzego z’ubuyobozi bo hejuru. Ikibazo cyatangiye mu mwaka 2005 ubwo uwo mugabo […]

Urubanza rwa Victoire Ingabire: isomwa rye riragaragaza ko nta butabera burangwa mu Rwanda

Ntawe ugishidikanya ko ubucamanza mu Rwanda bubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe n’ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru, rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n’ababuranira Madame Victoire Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by’ibikorwa bishobora kuba byarabaye […]

Victoire Ingabire wa FDU-Inkingi yakatiwe imyaka umunani y’igifungo

Impirimbanyi ya Demokarasi, Victoire Ingabire Mu isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’ishyaka rya FDU Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka umunani. Mu isomwa ry’urubanza , Urukiko Rukuru rwategetse ko Ingabire Victoire azafungwa imyaka umunani ku wa 30 Ukwakira 2012, nyuma yo gusanga hari ibyaha ashinjwa bimuhama . Ingabire Victoire yahamwe […]

Gukatira Ingabire igifungo bishobora kugwa nabi ingoma ya FPR-Inkotanyi

Kagame gukatira Ingabire igifungo bishobora kuzamuzanira ibihe bikomeye atigeze abona kuva yafata ubutegetsi Mu gihe hasigaye iminsi itagera kuri ine ngo ubucamanza bwa Kagame bwanzure urubanza aburana na Ingabire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali urubanza rwamaze amezi menshi ruburanwa rukaba rumaze hafi umwaka n’igice rutangiye, abarebera ibintu hafi baremeza ko Kagame ashobora kuzakatira Ingabire igifungo […]

Imanza z’ubwambuzi ziracyakomeza: John Kanimba araburana na Leta y’u Rwanda

Notaire wa Leta mu karere ka Kicukiro ashoye Leta y’u Rwanda mu rubanza kubera umutungo utimukanwa w’ umwizera John Kanimba Nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rufatiye icyemezo cyo guteza inyubako za John Kanimba mu urubanza umuhungu we yaregwagamo kuba yaratanze sheki itazigamiwe mu izina rya sosiyete yahuragamo na se,ikanarutsindwa, mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urwo rubanza […]