U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubugome bwa FPR-Inkotanyi ya Kagame buzavanwaho na revolusiyo ya rubanda

Ubugome abambari ba Kagame bakorera abaturage bushobora kuzaba imbarutso y’ibyabereye mu bihugu by’abarabu

Inzego z'umutekano zitoteza abaturage

N’ubwo iri hohotera rigaragara mu ngeri zose z’ubuzima ariko hari aho usanga ziganje cyane nko mu buhinzi, mu bamotari, mu bo leta yita inzererezi (abatagira akazi kazwi gahoraho banafitiye amakarita y’akazi), abacuruza mu buryo leta idashaka (bitwa abazunguza imyenda n’agataro) hamwe n’abandi ukunze gusanga buri gihe bahanganye n’inzego z’agatsiko ka Kagame kari ku butegetsi. Ku bahinzi akenshi usanga bategekwa guhinga ibihingwa runaka rimwe na rimwe bikanarumba ariko n’iyo byeze bakabuzwa kubirya kandi bakanabategeka aho babigurisha ku buryo bahendwa ugasanga barahingiye ubusa. Ku bamotari ho usanga bahora bijujuta bibaza impamvu polisi ihora ibambura utwo bakoreye, ibafungira za moto ntizongere gukora igihe cy’ukwezi kose, ariko ababikurikirana bakemeza ko ari ibyo baba batumwe n’inzego zo hejuru ngo zikunde zibonera amafaranga naho ba nyiri kuyakorera bagataha amara masa.
Iki kibazo cy’ihohoterwa ry’abaturage iyo kigeze ku bitwa inzererezi n’abacuruza mu buryo FPR idasha ho kiba ingorabahizi: uretse kubafata bagafunwa bakamburwa ibyo bacuruza ndetse n’amafaranga baba bacuruje hari n’abicwa n’intore za FPR kandi bikarangirira aho. Urugero ni urw’umwana w’umusore mu minsi yashize yigeze kwirukankanwa n’umusirikari wo muri CID amushinja ko yanywaga urumogi maze amufashe aramuterura amukubita muri ruhurura ako kanya akamuri kazimirira mu kabindi. Umwana yahise yumira aho ku manywa y’ihangu rubanda yose ibireba nyamara nyiri ugukora ayo mahano arigendera kandi ntihagira utinyuka kugira icyo amubaza kuri ayo mahano yari amaze gukora. Ibi bikaba byarabereye mu Biryogo muri ruhurura yo kwa Nyiranuma bikaba byarakozwe n’umu CID bita Gatoya ariko umwana wabikorewe abaturage bakaba batarabashije kumumenya.
Kuba abaturage baratewe ubwoba kugeza n’aho ibikorwa nk’ibi by’urukozasoni bibakorerwaho cyangwa bibakorerwa imbere bakinumira ntibishatse kuvuga ko babyemeye ahubwo ugereranije n’uburyo abaturage bamaze kwicwa n’ikirungurira baterwa n’ayo mahano abakorerwa ubona neza ko yaba Tuniziya, Misiri cyangwa Libiya byaba bitari kure y’u Rwanda. Abazi gusesengura banakurikirana politiki yo mu Rwanda bemeza ko leta ya Kagame ishobora kuba iri mu nzira za bugufi zo kurandukana n’imizi yayo kuko banemeza ko amahanga yaba ari mu myiteguro yo gushyira akadomo ku butegetsi bw’umunyagitugu Kagame.
Byari bikwiye ko abanyarwanda bashyira hamwe imbaraga maze bakamagana ubwo bugizi bwa nabi ndetse bakanisabira Kagame kuva ku butegetsi nk’uko yigeze kubisaba kandi sib a nyakubahwa bari mu gatsiko k’ubutegetsi bwe bazabimusaba ahubwo ni abaturage ubwabo bagomba guhaguruka bakamagana bivuye inyuma ubwo bugizi bwa nabi bubakorerwa. Twizere ko Kagame igihe abaturage bazaba bahagurukiye kumusaba kurekura ubutegetsi atazazuyaza nk’uko yabyivugiye kuko nafata icyemezo nk’icya Kadafi cyangwa Moubarak bishobora kuzamurangirira uko byarangiriye bari bagabo bombi nyamara nafata icyemezo cyo kuburambika hasi nka Ben Ali bishobora kuzamworohera kuko atazabazwa ibyaha yakoreye ku bindi yica abaturage bamusaba kuva ku butegetsi.
Kayihura F.
Nyamirambo/Kigali
Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*