U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Kagame ngo yiyemeje gufata umujyi wa Goma

Nyuma y’uko ikinyoma gikubitiwe ahareba inzega i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika noneho Kagame yiyemeje gufata umujyi wa Goma Nk’uko ibitangazamakuru binyuranye byanditse inkuru y’uko Kagame yasohotse igitaraganya mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse bikaza no kwemezwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo wasobanuye impamvu Kagame yasohotse muri iyo nama […]

Umutungo bita uwa FPR-Inkotanyi wihariwe na Kagame n’umuryango we – Rudasingwa

1. Haravugwa ko umutungo wa FPR-Inkotanyi ukabakaba 500 million US $. Mu by’ukuri urarenze, ntawe uzi uko ungana uretse Kagame we ubwe. 2. Uwo mutungo yigwijeho n’uwo yasahuye abanyamulyango ba FPR, kandi akomeje gusahura abanyarwanda, benshi muri bo bakennye cyane. Atazagira uwo abeshya ngo n’umutungo yagabanye kwa se! 3. Hari bake bagiye bamenya iby’uwo mutungo […]

FDU-Inkingi na RNC yagejeje mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Ibimenyetso bishya bishinja Kagame

Amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ariyo FDU-INKINGI n’IHURIRO RNC yifashishije uyunganira mu mategeko ariwe Bwana Christopher Black, ejo yashyikirije Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Human Rights Watch) cyo ku wa 12 Nzeli 2012 cyerekeranye n’ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Ese amashyaka FDU Inkingi na RNC yemerewe kurega Perezida Kagame muri ICC?

[youtube]GDNkj9Rlpj8[/youtube] Kuwa gatanu tariki ya 17 Kanama muri uyu mwaka w’2012, amashyaka FDU Inkingi na RNC, yifashishije umunyamategeko Christopher, bashyikirije ikirego urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i la Haye mu Buholandi, basaba ko Perezida Kagame w’u Rwanda yafatwa agashyikirizwa urwo rukiko kuburanishwa ku byaha by’ubwicanyi ngo yaba yarakoreye imbaga y’abantu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Umuhango […]

Imihango yo kurega Kagame muli ICC i LaHaye

[youtube]Fennc6qCDFU[/youtube] Taliki 17/08/2012, abanyarwanda n’ Abanyekongo barongowe imbere n’amwe  mu mashyaka atavuga rumwe na Leta aliyo, FDU-Inkingi, RNC-Ihuliro Nyarwanda ku ruhande rw’ u Rwanda;  bafatanije n’ Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ Abagore riharanira Demokarasi hamwe na Congo Nova ku ruhande rwa Kongo; bajyanye ikirego muli ICC i LaHaye kirebana n’ubwicanyi Prezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muli […]

Impuguke zakoze raporo ishinja u Rwanda na M23 mu intambara ya Congo, ziri i Kigali

Impuguke zo mu Muryango w’Abibumbye zakoze raporo ishinja u Rwanda gufasha M23, zageze i Kigali aho zigiye gukurikirana byimbitse ukuri kw’iyi raporo. Nk’uko byanditswe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yemeje iby’uru ruzinduko ati ‘’Twishimiye kuza kw’izi mpuguke za LONI i Kigali. Bakoze raporo ibogamye ku ruhande rumwe batatubajije ikintu na […]

Ubwoba muri Leta ya Kagame

Kagame n’abaministiri be Mu gihe urubuga Rwanda Liberation (ubu rwitwa Rwanda in Liberation Process) rwabagezagaho amakuru y’itangizwa ry’intambara mu burasirazuba bwa Kongo intambara yatangiye yitwa iya CNDP ikaza guhindura izina ikitwa iya M23 igahindura n’abayobozi ariko tukaba twarahise tunabereka uburyo iyo ntambara yari itangijwe na Kagame ndetse tukanababwira uburyo benshi bavugaga ko ishobora kuzaba intandaro […]

Urubanza Victoire Ingabire yarezemo Leta ya Kagame rwakomeje mu Rukiko rw’Ikirenga i Kigali

Mu rubanza Victoire Ingabire Umuhoza yarezemo leta ya Kagame ko itubahiriza amategeko aho yaregeye ko itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside rivuguruza itegeko nshinga, uyu munsi ku italiki 19/7/2012 mu ma saa tatu z’amanywa rwakomeje humvwa impamvu ikirego cyongeye gutangwa nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rwanganga ikirego bwa mbere ruvuga ko cyatanzwe mu buryo budakurikije amategeko. […]

Ngo Kagame ntashobora gukorerwa kudeta?

Imwe mu mpamvu  zitera  Prezida  Kagame  kuvuga ngo ntazakorerwa kudeta Ngo kudeta bashobora gukora ? Bayikora gusa se ko abahungu bamugarika nko mu gihe cyo guhumbya ijisho ! Nzaba mbarirwa ra ! Kugeza ubu Prezida Kagame aravugwaho abantu batabarika amaze kwica. Muri abo harimo Abanyarwanda  b’amoko yose : Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa ; Abarundi , Abagande, Abanyekongo, […]

Imvugo za Kagame zituma abantu benshi bibaza niba ari perezida koko

Umuntu umwe yagize ati nkunda Kagame iyo yarakaye avugisha ukuri. Ibi niko bigaragara koko ko Kagame iyo arakaye yerekana neza uwo ari we. Ibi ariko si na we gusa ubigira kuko mu mico y’abantu twese tugira uko twifata iyo hari ikiduteye kurakara. Bamwe barasakuza cyane, abandi baraceceka ntibavuge, abandi bagerageza kwiyumanganya…mu by’ukuri buri wese agira […]