U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Congo: Uwapfuye yarihuse,aho ingabo za ONU zikorana n’umutwe wa M23 ishinja ibyaha by’intambara!

Muri iki gitondo cyo kuwa gatatu taliki ya 21/11/2012 akanama ka Loni gashinzwe AMAHORO ku isi ngo kafashe umwanzuro w’2076 wo gusaba inyeshyamba za M23 ngo kwivana mu mujyi wa Goma kandi zigashyira intwaro hasi zikibagirwa ibyo gukomeza urugamba ! Imvugo nk’iyi n’imyanzuro nk’iyi ubona ari nk’ibyo muri bibiliya, aho yezu yavuze ngo bampabaza mu […]

Umukuru wa M23 Sultani Makenga yafatiwe ibihano

Abarwanyi bo muri M23 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Abibumbye byafatiye ibihano umukuru w’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, Sultani Makenga, bashinja gukora amarorerwa muri Republika iharanira demokarasi ya Congo. ONU yafatiye Sultani Makenga ibihano byo kumubuza gutembera inafatira umutungo we naho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatira umutungo we gusa. Mu kwezi gushize, itsinda ry’impuguke […]

ONU irarega u Rwanda na Uganda gufasha umutwe M23 muri Congo

Amakuru aturuka mu muryango w’abibumbye ONU i New York kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nzeli 2012, akaba yashyizwe ahagaragara n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters aravuga ko ngo icyegeranyo gishya cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kivuga ko n’ubwo ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bibihakana ngo bikomeje gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo kandi […]

Ibisobanuro by’u Rwanda ku bufatanye bwarwo na M23 ntibinyuze akanama ka ONU

Akanama ka ONU gashinzwe gufatira u Rwanda ibihano karasanga ibisobanuro by’u Rwanda nta reme bifite Tshibanda (DRC) and Mushikiwabo (Rwanda) Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28/08/2012 akanama ka ONU gashinzwe gufatira ibihano u Rwanda kubera gufasha umutwe wa M23 kateze amatwi ibisobanuro by’u Rwanda ku birego karegwa n’impuguke za ONU na Leta ya Congo […]

Impuguke zakoze raporo ishinja u Rwanda na M23 mu intambara ya Congo, ziri i Kigali

Impuguke zo mu Muryango w’Abibumbye zakoze raporo ishinja u Rwanda gufasha M23, zageze i Kigali aho zigiye gukurikirana byimbitse ukuri kw’iyi raporo. Nk’uko byanditswe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yemeje iby’uru ruzinduko ati ‘’Twishimiye kuza kw’izi mpuguke za LONI i Kigali. Bakoze raporo ibogamye ku ruhande rumwe batatubajije ikintu na […]

ONU irashinja Kagame genoside y’abahutu muri Congo

Related: [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100413-kagame-yigamba-ko-yarashe-impunzi.mp3″ text=”Iyumvire aho Kagame yigamba ko ingabo ze zarashe impunzi muri Congo” dl=”0″] Iperereza rya ONU riremeza ko iyicwa ryakorewe impunzi z’Abahutu mu ntambara yamaze igihe kirekire muri Congo biri mu rwego rwa jenoside. Icyegeranyo cyateguwe n’umurwi w’abapererezi ba ONU ku byabaye guhera muri 1993 kugeza muri 2003, iragaragaza icyo bise ibitero byagabwe […]

Ministri w’Intebe wa Espagne yahaye akato Perezida Kagame

Bwana Zapatero, Ministri w’Intebe wa Espagne yanze kubonana na Perezida Kagame. We na Kagame bagombaga kuyoboranira hamwe inama ya ONU ku nshingano z’amajyambere Umuryango w’Abibumbye wihaye ziswe iza kino kinyagihumbi. Bwana Zapatero iyo nama ntiyayigiyemo ahubwo yahisemo kwoherereza Ministri we w’Ububanyi n’Amahanga kumuhagararira. Ibyo yabitewe n’uko abanyapolitiki ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bakemanze cyane […]

Bizimana wahoze ari Ambassaderi w’u Rwanda muri ONU yatahuwe muri Amerika

Jean Damascene Bizimana, uwahoze ahagarariye u Rwanda muri ONU mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, irengero rye ntiryigeze rimenyekana kuva ubwo ariko amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko uwo mugabo yaba aherereye muri Leta ya Alabama muri icyo gihugu, aho akora mu ruganda rwa palasitike ‘Capitol Plastics Products’ akaba arubereye […]