U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imanza z’ubwambuzi ziracyakomeza: John Kanimba araburana na Leta y’u Rwanda

Notaire wa Leta mu karere ka Kicukiro ashoye Leta y’u Rwanda mu rubanza kubera umutungo utimukanwa w’ umwizera John Kanimba

Nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rufatiye icyemezo cyo guteza inyubako za John Kanimba mu urubanza umuhungu we yaregwagamo kuba yaratanze sheki itazigamiwe mu izina rya sosiyete yahuragamo na se,ikanarutsindwa, mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urwo rubanza hatanzwe uburenganzira bwo guteza cyamunara ibya se kandi haragaragaraga uwatsinzwe mu rubanza.
Mu kururangiza rero byanihuse cyane, ugereranije n’uko byagombaga kugenda,kuko cyamunara yabaye mu by’ukuri nta matangazo yatanzwe nk’uko bimenyerewe,byatunguye John Kanimba kuko ubwo yari yibere iwe  yabonyenotaire Ruzindana Landrine n’umuhesha w’inkiko Alex Kagame bamugeraho ,ubwo asohorwamo, ibintu biterwa hejuru,ibindi biranyanyagizwa ariko n’abashoboye bariyibira,ubwo erega umuguzi aba atanze sheki Kanimba ajya gusembera n’umuryango atari yabiraranye.

Nyuma yandikiye inzego nyinshi asaba kurenganurwa ndetse ajya no mu nkiko,mu nzego yandikiye,harimo Ministere y’umutekano mu gihugu,Ministere y’ubutabera,Umuvunyi mukuru,Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu,polisi y’igihugu,CID,Nyakubahwa Prezida wa Repuburika n’abandi ,bya bindi by’uhiriye mu nzu utabura aho apfunda imitwe.

Kuri uyu wa mbere le15/10/2012,twanyarukiye ku rukiko I Nyamirambo aho yagombaga kuburana kuko arega muri uru rubanza Leta y’u Rwanda itaritabye kubera impamvu zitamenyekanye,akarega Notaire wa Leta mu Karere ka Kicukiro,Akarega Bwana Alex Kagame umuhesha w’inkiko washyize mu bikorwa icyo cyemezo na KIME Ltd,maze nk’uko ngo bihora bigenda na none urubanza rurasubikwa kubera ko ababuranyi ba Kanimba John batari baratanze imyanzuro y’urubanza nkuko bigenda.

Isange kimwe n’irindi tangazamakuru ryari ryagiye kumva runo rubanza,twegereye Bwana Alex Kagame ngo agire icyo adutangariza,avuga ko yavuganye n’itangazamakuru kenshi ko ubu ntacyo afite cyo kuvuga ko ibyiza ari ukurindira urubanza.Twegereye Notaire Ruzindana Landrine,nawe avuga ko azi kuburana ko atazi kutanga ikiganiro ku banyamakuru.
Twahise twegera Bwana Abayo Mtabazi Jean Claude ari nawe wunganira John Kanimba na Niyomwungeri Francois nawe wagurishirijwe umutungo we muri iyo cyamunara mu gihe ntaho yari ahuriye n’urwo rubanza, maze atubwira ko kuba uru rubanza rusubitswe bitamutunguye kuko ababuranyi be barutinza ku bwende kubera ko bigaragara ko batazarutsinda bakaba bagirango uwahaguze abe yungukira mu makode ya ariya mazu.
Tumubajije aho ahera yizera kurutsinda ,avuga ko umukiriya we yahohotewe kuko siwe wari watsinzwe n’urubanza hakaba nta mpamvu n’imwe yari gutuma ibye bitezwa cyamunara.Ikindi ngo nta n’ubwo sosiyete yari yatsinzwe yari yabuze ubwishyu,kuko n’umutungo wayo ubwayo wazaga kwishyura ziriya miliyoni 36.000.000 tumubajije impamvu yo kuzana Leta muri uru rubanza avuga ko igomba kwishingira amakosa yakozwe na notaire wayo.

By Pascal Habimana

Source: isange.com

 

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. John Kigaju says:

    Aha ntawarubara.

Speak Your Mind

*