U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Indahiro ikorwa n’abayoboke ba FPR/Inkotanyi

Kuri iyi ntambwe idasubira inyuma, Jyewe …………………………………………………………………………… Ndahiriye hagati y’aba banyamuryango nemeza ko numvise neza imigabo n’imigambi FPR-INKOTANYI yiyemeje guteza imbere kugira ngo buri munyarwanda wese, ari umuto, ari umusaza ndetse ari n’uzavuka mu bihe bizaza azagire agaciro mu gihugu cye cyangwa se n’ahandi azaba ari hose. Ndahiye nemeza kandi nsezeranye ko ngomba kwifatanya na […]

Impuzamashyaka CNCD iti: Turwanye tutizigama umugambi wo kwivugana Perezida Kikwete no kugereka icyaha cya jenoside kuri buri muhutu

Umugambi wo kwivugana Perezida KIKWETE no kugereka icyaha cya jenoside kuri buri muhutu wese ni ukuwurwanya tutizigamye Ubwo aherutse gufata ijambo mu cyiswe ibiganiro by’urubyiruko “Youth Connect Dialogue” byabereye i Kigali tariki ya 30 Kamena 2013, Jenerali Paul Kagame yongeye gutoneka abanyarwanda, abaturage bo mu Karere k’Afrika y’Ibiyaga Bigari, abatuye Afrika n’isi yose ubwo yahamagariraga […]

Icyo Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ritekereza ku kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda

ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU KWIZIHIZA UMUNSI MUKURU W’UBWIGENGE BW’U RWANDA TALIKI YA 1/7/2013 Kw’italiki ya 01/07/2013, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’umwe rwigenga. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ririfuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo. Umwaka ushize kw’italiki ya 01/07/2012 mu gihe u Rwanda rwizihizaga imyaka 50 rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi […]

Abategetsi b’ingoma ya FPR Inkotanyi barakomeza guhiga bukware abatavuga rumwe nayo

FPR mu bwoba bwinshi irahiga bukware abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame hirya no hino mu gihugu Amakuru amaze iminsi avugwa hirya no hino mu turere ni ayerekeranye n’ubwoba FPR imaranye iminsi aho noneho idatinya no kuvuga ko ishyaka FDU ngo rishaka kuyihirika ku butegetsi. Ibi biravugwa na zimwe mu ntumwa za FPR zatumwe gushakisha abarwanashyaka […]

Igipolisi cya Leta ya FPR-Inkotanyi gihanganye bikomeye n’abaturage

Igipolisi cya Leta ya FPR-Inkotanyi gihanganye bikomeye n’abaturage ku buryo rimwe na rimwe haba gukozanyaho Mu gihe mu minsi yashize mu karere ka Kayonza intara y’Uburasirazuba havuzwe itana mu mitwe ry’igipolisi cya Kagame n’abaturage bafite amasambu yacukurwagamo amabuye y’agaciro bikaza kuviramo bamwe muri abo baturage gukubitwa abandi bagafungwa, ubu noneho umukino usa n’umaze guhindura isura […]

Koko se FPR-Inkotanyi zica kubera ubwoba, cyangwa ubugome?

Dore uko “Rwanda In Liberation” ibibona: Ubwoba bwa FPR butuma yifashisha ubwicanyi igihe cyose ibona ko nta kindi yakora Bamwe bibaza impamvu FPR yimitse ubwicanyi aho gushingira ubutegetsi bwayo ku bitekerezo byubaka ahubwo igahitamo kwica ugerageje kuyigaragariza ko batabyumva kimwe ariko icyo bakwiye kumenya ni uko nta zindi mbaraga FPR igira usibye iterabwoba no kwica […]

Mu Bwongereza, Ambasade yakoresheje igitaramo cyo gushyigikira “Agaciro” ka Leta y’Inkotanyi mu gihe RNC nayo yakoreshaga iyayo nama

I Conventry mu Bwongereza hateraniye inama yo gushakisha uburyo abanyarwanda batuye ubwongereza batera inkunga leta y’iwabo, bakishakaho udufaranga bohereza mu isanduku bise Agaciro Fund. Iyi sanduku imaze igihe gito ishinzwe ikomeje kureba ukuntu yateza igihugu imbere ariko kandi benshi bakaba batemera uburyo ayo mafaranga ashakishwamo kuko ngo benshi babahata kuyatanga. Abandi nabo ngo ntibumva uburyo […]

JMV Minani ati: “Amakosa n’ibyaha by’Agatsiko ntibigomba kugerekwa ku banyarwanda twese”

Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda, Nitwa Jean Marie Vianney MINANI, ndi umuvukagihugu w’u Rwanda ubu nkaba narahungiye mu gihugu cy’Ubudage bitewe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda rwacu. Maze iminsi nifuza kugira icyo mbwira abanyarwanda, nkagisha umutima inama inzira nakoresha ngo mbagereho tujye inama. Bumwe mu buryo nagakoresheje kimwe n’izindi mpunzi muri rusange ziri hanze y’urwatubyaye mu buzima […]

Ubugome bwa FPR-Inkotanyi ya Kagame buzavanwaho na revolusiyo ya rubanda

Ubugome abambari ba Kagame bakorera abaturage bushobora kuzaba imbarutso y’ibyabereye mu bihugu by’abarabu N’ubwo iri hohotera rigaragara mu ngeri zose z’ubuzima ariko hari aho usanga ziganje cyane nko mu buhinzi, mu bamotari, mu bo leta yita inzererezi (abatagira akazi kazwi gahoraho banafitiye amakarita y’akazi), abacuruza mu buryo leta idashaka (bitwa abazunguza imyenda n’agataro) hamwe n’abandi […]

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame i Kigali bibasiwe bikomeye n’inzego za gisirikali za FPR

Muri iyi minsi i Kigali haravugwa ukwibasirwa gukomeye kw’abayobozi n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bitarenze bibiri havugwa abarenga batandatu bagiriwe nabi n’ubutegetsi bwa Kagame hifashishijwe inzego z’ubutegetsi bwite bwa leta n’iza gisirikari ndetse zikaba zaranabyinjijemo abaturage b’abasivili ku buryo ufite amaso yo gusoma yasoma ko kwibasirwa kw’abatavuga rumwe […]