U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Inkotanyi zahunze Kagame nazo ziramushinja guhanura indege yalimo Habyarimana ku taliki 06/04/94

Undi musilikare mukuru wa FPR-Inkotanyi wari ushinzwe iperereza arashinja Kagame Paul guhanura indege yarimo Habyarimana muri mata 1994. Abigeze kuba inkoramutima za Paul Kagame, bakamurwanirira urugamba rwa gisilikare muri FPR, bakamwicaza ku ntebe y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ndetse bakageza n’ubwo bamugeza Ibwotamasimbi (ibihugu by’abazungu) aho bamushakiye inshuti z’abakuru b’ibihugu by’ibihangange ku isi bimukingira ikibaba mu […]

RDI-Rwanda Rwiza iti: “Ntidukwiye kuvangura abapfu, tugomba kwibuka bose”

Kuri iyi tariki ya 06 Mata 2013, birakwiye kongera kwibuka inzirakarengane z’Abanyarwanda BOSE, baba abatutsi, baba abahutu, baba abatwa, zahitanywe n’ubwicanyi ndengakamere bwayogoje u Rwanda mu mwaka w’1994, no mu myaka yakurikiyeho, ubwo bwicanyi bugatikiza abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbagiza imbere mu gihugu no mu nkambi z’impunzi, ndetse no mu mashyamba y’igihugu cya Congo. Nk’uko byanditswe n’abashakashatsi […]

Ishyaka Inyabutatu-RPRK rirashinja Paul Kagame uruhare rukomeye muri jenoside y’abatutsi

Icyunamo: Itangazo ry’Ishyaka INYABUTATU-RPRK Banyarwanda, Banyarwandakazi, baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye; Muri iyi minsi y’icyunamo , Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw’ itegekonshinga Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryifatanyije n’abatutsi, abahutu, n’abatwa babuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’abayirokotse. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK […]

Bwana Nsabiyaremye Gratien wo muri FDU-Inkingi mu maboko ya polisi

by Twagirimana Boniface, Umuyobozi wungirije w’agateganyo w’ishyaka FDU-Inkingi. Nsengiyaremye Gratien – FDU-Inkingi Bwana Nsabiyaremye Gratien umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi ushinzwe urubyiruko yatawe muri yombi muri icyi gitondo cyo kuwa 3 Werurwe 2013 ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu no gususugura ubuyobozi. Kuva ku mugoroba wejo tariki ya 2 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro […]

Omar Leo wo muri Green Party yaba yarashimutswe

Oustazi Omar Leo 27 Mutarama 2013 – Oustazi Omar Leo, Umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Democratic Green Party of Rwanda ngo yaba atarimo kuboneka kuva taliki 19 Mutarama 2013 uretse gusa kuri telefone ye igendanwa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iryo shyaka Frank Habineza. N’ubwo amakuru ataramenyekana neza ariko hari inkuru zivuga ko umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’ibidukikije mu Rwanda […]

Ishyaka Isangano-AARDC riratabariza abimukira n’abapagasi mu Rwanda

Isangano-Release-Nr-02/Oct/12 Tariki 17 Ukuboza, 2012 ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RITABARIZA ABIMUKIRA N’ABAPAGASI MU RWANDA BAFUNGIRWA UBUSA N’ABAMBARI B’ISHYAKA FPR-INKOTANYI. Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda, Mu mezi ashize cyane cyane muri Kanama na Nzeri uyu mwaka wa 2012, Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko Abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bicwa hirya no hino mu gihugu cyacu. Bamwe mu bibasiwe hirya no […]

Kagame atanitswe n’amahanga ndetse na Opozisiyo y’imbere mu gihugu

Amaherezo ya Kagame ni ayahe? Mu gihe Kagame amaze iminsi avugwaho kwibasira, gufunga, kwica, kuzimiza no gutera ubwoba ku buryo butandukanye abatavuga rumwe na we, ubu noneho baratangaza ko ngo n’imyigaragambyo nibiba ngombwa izakorwa mu gihe izindi nzira zizaba zinaniranye. Ibi byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi ariwe Sylvain Sibomana aho yatangarije umunyamakuru wa BBC […]

Hashize imyaka 22 FPR-Inkotanyi ishoye intambara mu Rwanda

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ahagana mu ma saa yine ingabo za FPR zambutse ikiraro cya Kagitumba zitera u Rwanda. Umwe mu basirikare ba mbere baguye muri iyo ntambara ni Adjudant Gasore wategekaga détachement y’abasirikare bagera kuri 15 ba Compagnie Mutara bari barinze umupaka wa Kagitumba. Kuva uwo munsi kugeza uyu munsi ingaruka z’intambara yatangiriye […]

Urubyiruko rurahigwa bukware n’abapolisi n’inkeragutabara mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi yo mu ntara

Iyo witegereje uburyo inzego za polisi n’inkeragutabara zihiga urubyiruko hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda ariko cyane cyane mu mujyi wa Kigali wibaza niba koko leta ibereyeho abaturage bikakuyobera. Iri higwa noneho ubu ryafashe intera ndende ku buryo ubu hashyizweho imodoka zo mu bwoko bwa kamyoneti zigendwamo n’umupolisi n’inkeragutabara bambara imyenda ya gisivili izindi […]

Ni iki cyihishe inyuma y’ubugizi bwa nabi ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bukorera abaturage?

Amakuru dukesha abantu bazi neza imikorere ya FPR ndetse banagira uruhare muri ibyo bikorwa ni uko ngo bene izi gahunda zo kuburabuza abaturage zigamije kubaca integer no kubabuza amahwemo bityo ngo bagahora mu mihangayiko ntibabone umwanya wo kubaza leta ibibi ibakorera ndetse ngo gukenesha abaturage bituma bahora bihugiyeho bityo ntibabone umwanya wo kubaza leta ibitagenda […]