U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Kagame na opposition bameranye bate mu kurwanira ubutegetsi?

Kagame yashatse kuniga opposition imuta ku wa kajwiga none arasaba ngo bazamufashe kuva ku butegetsi

Kagame and opposition

Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame batangiraga kumvikana mu Rwanda cyane cyane igihe ishyaka FDU-Inkingi ryatangiraga kumvikana mu Rwanda umuyobozi waryo Madame Ingabire Victoire amaze gusesekara i Kigali, Kagame yatangiye amagambo yo kubapfobya abita abantu badafite agaciro, badafite akamaro (useless), batagira amateka, bavuga ibidafite shinge na rugero, batagira uwo bavugira ko ahubwo bari bonyine, n’ibindi byose yagaragarazaga byatumaga ashobora kubabuza amahwemo ku buryo ari abanyarwanda ari n’amahanga bose bumva ko abo bantu nta gaciro bafite koko.

Nyamara uko iminsi yagiye yigirayo, Kagame yagiye abona ibintu ko bimuhindukana ku buryo yamaze kubona ko rubanda n’amahanga batangiye kumutera umugongo yafashe abo yitaga useless abajugunya mu buroko akeka ko bizatuma abanyarwanda n’amahanga bacogora ariko siko byamugendekeye ahubwo yaje gusanga arimo ajugunya agati mu ntozi. Yaje kwigira inama yo gufata abandi bagaragazaga ko batishimiye ubutegetsi bwe nabo abajugunya mu buroko yibwira ko bizatuma abanyarwanda n’amahanga bacogora ariko birushaho kumubana isupu kugeza aho yatangiye guhangana n’amahanga imbonankubone bikaba byaramuviriyemo gutandukana n’abahoze ari inshuti ze magara nk’Abongereza n’Abanyamerika ku buryo atagitinya kubatuka avuga ko ntacyo bamaze uretse ngo kumukangisha imfashanyo nazo avuga ko bazimuha nta kinyabupfura kuko ngo bahindukira bakazimucyurira.

Nyamara n’ubwo Kagame yatangiye abona abo batavuga rumwe nta gaciro bafite yaje kugeza ubwo abona ko yibeshya ariko abura aho yabigarurira kuko n’amakimbirane ari mu nzego z’ubutegetsi bwe cyane cyane iza gisirikari yakomeje gukura kugeza n’aho umubare munini w’abasirikari ufata iy’ubuhungiro maze Kagame kubera kutabasha kugira uwo yihanganira abakurikiza za maneko zo mu gatsiko ken go zibahige abo zishoboye zibice. Aha ni naho hatangiye amakimbirane hagati ya Kagame na general Kayumba Nyamwasa abantu bemeza ko afite abakunzi benshi mu gisirikari baba mu gihugu imbere baba n’abahunze igihugu ari nabyo abantu bemeza ko bituma Kagame adagadwa akamuhigira kubura hasi no hejuru ari nako amwita umwanzi w’igihugu nyamara adashobora gusobanurira abanyarwanda n’amahanga aho urwo rwango Kayumba yanga igihugu rushingiye.

Ibintu byaje rero no gukomera aho abasirikari bakuru bose yakekaga ko bashobora kuba bafitanye imigenderanire na Kayumba batangiye gutotezwa kugirango batazamukirikira (bari mu Rwanda) bityo bakaba bapanga imipango yo kumuhirika ku butegetsi. Aha ni nago hatangiye ikinamico yo gutera ibisasu muri Kigali no hanze yayo bikitirirwa ingabo za Kayumba nyamara bizwi neza ko ari ikinamico yakorwaga kugirango babone uko bangisha Kayumba abandi basirikari kugeza magingo aya ngo bakimukomeyeho n’ubwo babikora rwihishwa kugirango batabambwa ku musaraba.  Iri totezwa ryakorerwaga cyangwa rikinakorerwa abasirikari ntiryaretse n’abasivili kuko nk’uko twabitangiriyeho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bakomeje gutotezwa no guhigwa bukware.

Kuba Kagame yibeshya ko gushyira abanyarwanda ku nkeke ari igisubizo cyo kuramba kw’ubutegetsi bwe ni ukwibeshya cyane kuko gukomeza guhohotera abasivile utaretse abasirikari ni bimwe mu byihutisha irangira ry’ubutegetsi bw’abanyagitugu kandi ibimenyetso by’irangira ry’ubutegetsi bwa Kagame byo biri hafi birigaragaza keretse abadafite amaso yo kubibona cyangwa abahisha imitwe ngo batabibona aka ya nyoni ya autriche nyamara ntibibibuza gukomeza kwiyongera ku buryo na we yaje kugeza ubwo abona ko yotswa igitutu maze agasaba inkoramutima ze kumufasha kuva ku butegetsi ariko yirengagije ko yigeze kuzibwira ko adateze kubuvaho byaba binyuze muri demokarasi cyangwa intambara. Ibi rero byatumye bagira ubwoba ku buryo kubasaba ko bamufasha kuva ku butegetsi bitabashobokera kuko bataremera ko yacitse intege ku buryo ntacyo yabatwara.

Kanyandekwe B.
Kigali Nyarugenge

Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*