U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imvano y’urupfu rwa Patrick Karegeya: Andrew Mwenda ararengera Leta ya Kagame

Patrick Karegeya Nubwo Polisi yo muri Afurika y’Epfo igikora iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’u Rwanda, harakibazwa uwaba yihishe inyuma y’ubwo bwicanyi. Mu kiganiro News Night cya televiziyo NTV, Umunyamakuru Andrew Mwenda wo mu gihugu cya Uganda yagaragaje ibyo atekereza ku mpamvu z’iyicwa rye. Usibye kuba akurikiranira hafi […]

Amashyaka ya opozisiyo yandikiye Kagame asaba imishyikirano na Leta iyobowe n’Inkotanyi

Impamvu:Gusaba imishyikirano hagati ya Leta y’u Rwanda, FDLR n’Amashyaka atavuga rumwe na Leta Nyakubahwa Perezida, Dushingiye ku bibazo bitandukanye abanyarwanda bakomeje guhura nabyo bituruka ku miyoborere mibi yimakaje igitugu ndenga kamere, ikinyoma, gushoza intambara mu bihugu bituranyi, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bigaragara ko harimo ibibazo byinshi kandi bigira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abanyarwanda, igisirikari, polisi, […]

Itangazo rya CNR-Intwari ryo gushyigikira FDLR

CNR-Intwari Inteko y’igihugu iharanira Repubulika-Intwari Itangazo rigenewe abanyamakuru Inteko y’igihugu iharanira Repubulika, CNR-Intwari, irashima amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kirimbuzi buri mu Rwanda kubera intambwe imaze guterwa mu cyerekezo mboneragihugu cyo gushyigikira FDLR mu rugamba rwo gutabara no kubohora abanyarwanda. Hashize imyaka irenga irindwi CNR-intwari igeregeza kwumvikanisha hose ku isi kandi k’umugaragaro ishingiro n’ireme ry ‘intambara […]

Abdallah Akishuli arasaba inkunga yo gufasha Urukatsa kumena andi maraso mu Rwanda

URUKATSA RUBONYE ABANYARWANDA BAFITE UBUSHAKE BAKARUTUMA KURI KAGAME RWAMWEMEZA IMISHYIKIRANO MU GIHE KITARENZE AMEZI ATANDATU GUSA. Akishuli Abdallah Banyarwanda banyarwandakazi, Nyuma y’aho umukuru w’igihugu cya Tanzaniya Nyakubahwa JAKAYA MRISHO KIKWETE avugiye mu nama yari yahuje ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye i Addis Abeba mu mpera za Gicurasi uyu mwaka w’2013, agatanga inama ivuga ko […]

Ishyaka Isangano-AARDC riratabariza abimukira n’abapagasi mu Rwanda

Isangano-Release-Nr-02/Oct/12 Tariki 17 Ukuboza, 2012 ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RITABARIZA ABIMUKIRA N’ABAPAGASI MU RWANDA BAFUNGIRWA UBUSA N’ABAMBARI B’ISHYAKA FPR-INKOTANYI. Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda, Mu mezi ashize cyane cyane muri Kanama na Nzeri uyu mwaka wa 2012, Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko Abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bicwa hirya no hino mu gihugu cyacu. Bamwe mu bibasiwe hirya no […]

Leta y’u Rwanda irashimuta urubyiruko ikarwohereza kurwana muri Congo

par Alexis Bakunzibake, Visi-Prezida wa PS Imberakuri Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ko rufasha umutwe witwaje ibirwanisho witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane aho akanama k’impuguke ka Loni n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragarije impungenge baterwa no kuba u Rwanda rwarohereje ku mugaragaro ingabo zo gufata umujyi wa Goma, […]

Général Rommel arasubiza Marc Matabaro, Padiri Thomas Nahimana na Nkusi ku birebana na FDLR

par General Rommel, Bavandimwe kandi bene data dusangiye byinshi byiza, Maze iminsi nsoma inyandiko zanyu nyinshi, zikubiyemo ibibazo, ibitekerezo n’ amatwara akomeye cyane yerekeranye n’ ibitero byaba byaragabwe na FDLR cyangwa se biyitirirwa. Kuri Padiri Tomasi Nahimana: Nagira ngo mpere ku nyandiko ya Padiri Tomas, abanyarwanda benshi bakunze kwemera no kwizera kubera ubushishozi bwe buhanitse. […]

Ibintu 15 byo kuzirikana kugira ngo duhirike ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi

par Abdallah Akishuli FPR NTIYAFASHE IGIHUGU KUBW’AMAGAMBO, NTAN’UBWO IZAVANWAHO N’AMAGAMBO GUSA ATAGIRA IBIKORWA. IRIBURIRO Iyi nyandiko ndayigutuye Muvandimwe wanjye nkunda Bwana Déo Mushayidi wowe wabaye uwa mbere mu kwumva ko kwegera abanyarwanda ariyo nkingi nyakuri yo kubabohora. Ndayigutuye Wowe Madame Ingabire Victoire wabonye ko u Rwanda rugeze iwa Ndabaga ugasiga ibyiza byose byari bigukikije harimo […]

ONU irarega u Rwanda na Uganda gufasha umutwe M23 muri Congo

Amakuru aturuka mu muryango w’abibumbye ONU i New York kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nzeli 2012, akaba yashyizwe ahagaragara n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters aravuga ko ngo icyegeranyo gishya cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kivuga ko n’ubwo ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bibihakana ngo bikomeje gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo kandi […]

Noneho Kagame yakwumva ko ubutabera mpuzamahanga bukoreshwa ku mpamvu za Politiki!

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nzeri 2012 ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York hateraniye inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu byinshi mu bigize uwo muryango, higwa ku buyobozi bugendera ku mategeko. Perezida Paul Kagame wayitabiriye, mu ijambo rye yatunze agatoki ibihugu bimwe byifashisha ubutabera mpuzamahanga ku nyungu zabyo zihariye kenshi zifitanye isano n’iza […]