U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Goma iri hafi gufatwa n’ingabo za M23 zifashwa n’u Rwanda

Abaturage n’ingabo za Congo bari guhungira i Sake!
Abaturage n'ingabo za Congo, bahunga imirwano ya m23 i Goma

Abaturage n’ingabo za Congo bahungira i Sake!

18 Ugushyingo 2012 – Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita kuri iki cyumweru , ntabwo amakuru ari meza kuri Leta ya Congo na ONU. Ingabo za Kagame Paul mu izina rya M23 ziri kuri kilometero 3 gusa ngo zinjire mu mujyi wa Goma aho zihanganye n�ingabo za Loni kuko ingabo za Congo zataye urugamba zigahungira ahitwa Sake;leta ya Kivu y�amajyaruguru yahungiye mu ngabo za ONU Monusco.
Amakuru dufite ni uko Kagame Paul yiyemeje gufata umujyi wa Goma mu minsi 3 mbere y�uko akanama gashinzwe umutekano ku isi gafatira ibihano Kabarebe na Jacques Nziza. Hasi aha mugiye kwisomera inkuru y�uko urugamba rwifashe muri Congo na takitike ingabo za Kagame zizafatamo umujyi wa �Goma !

Nabonye ingabo z�u Rwanda zinjira muri Congo Kinshasa kurwanya Leta ya Congo mu izina rya M23. Niboneye n’amaso yanjye imodoka za gisirikare za Land Cruzer namakamyo ya Tata bitwaye abasirikare n’imbunda nyinshi, kandi nanabiboneye neza bambuka umupaka w’u Rwanda na Congo baciye mu Murenge wa Bugeshi, mu Akagari ka Butaka, hafi y’ishyamba ryo munsi ya Karisimbi aho bahitaga binjira muri Congo. Nabakurikiranye iminsi itatu kuva kuwa kane kugeza kuwa gatanu. Kuwa kane barinjiye, bamwe binjirira muri ako kagari, abandi banyura mu musozi wa Hehu, ubwo barasaga Position y’ingabo za Congo yari munsi y’Uwo musozi, nyuma ingabo z’u Rwanda zahise zizamura kumusozi wa Hehu imbunda nini ariyo zarimo zirashisha ingabo za Congo mukwigarurira Kibumba na Buhumba.

Kuwa gatanu mu ijoro bucya ari kuwa gatandatu, abasirikari barenze ibihumbi bibiri b’abanyarwanda bambutse umupaka wa Congo baciye muri izo nzira nababwiye, abandi baca iruhande rw’umusozi wa Hehu aho bita muri Gitotoma, kandi bose bari bikoreye ibibunda byinshi, ndetse bakanabyikoreza abasore bari baraye ku irondo. Bahise mugitondo cyo kuwa gatandatu barasa ingabo za Kongo, mu gace ka Kibumba na Buhumba, bakoresheje ibibunda biremereye cyane, kandi bahafashe kuva muma saa ine z’amanywa bakaba barakomeje berekeza i Goma.
Abanyarwanda b’aborozi batuye mu kagari ka Hehu na Mutovu, bose bagemuriye izo ngabo z’u Rwanda amata yo kunywa mumasaha ya saa sita murwego rwo kubashimira ko bafashe ako gace ka Kongo, banabifuriza kugera i Goma amahoro.

Nababajwe cyane n’umubyeyi usheshe akanguhe Mme Louise Mushikiwabo, wirirwa yihararanga kumaradiyo y’isi yose abeshya ngo ingabo z’u Rwanda ntabwo arizo zirwana na Congo, ubwo se uriya mubyeyi aremwe mubinyoma? Ntibagenda tubareba se? Bapakurura ibisasu, bakaduhamagara tukikorera,� kuri Radio tukumva arahakana, ubwo koko ni uko umuryango we uteye? HAGOWE UZARONGORA UMUKOBWA UWUKOMOKAHO. AZITEGURE KUZAJYA ABESHYWA NK’UKO MUSHIKIWABO ABESHYA YUMAGUJE AKAJYA NO MURI ONU NGO ARI GUHAKANA.YEWE, WA MANA WE, HARI ABO UZABAZA BYINSHI KURI IYI SI KOKO. Ni ukuri kw�Imana, Mme Louise Mushyikiwabo niba ajya ajya gusenga, njyewe Kiriziya sinzayisubiramo kuko buriya Imana ntibaho.

Ni abasirikari b’u Rwanda bari kurwana urugamba rwo muri Congo bonyine, Nta M23 IBAHO, HABAHO GUSA IGISIRIKARI CY’U RWANDA. Imirwano yo muri Congo ndimo nyikurikirana neza, nshobora no kubabwira amazina y�abantu bari mu isoko rya RUHUNDA muri Congo, ubwo Kibumba na Buhumba byari bimaze gufatwa kuri uyu wa gatandatu kumanywa, KUKO amasasu yakomeje yerekeza KIRIMANYOKA, NO MU NKAMBI y’abakongomani, iri hafi aho;�imirwano ngo ikaba igomba guhita yerekeza Goma, ariko gahunda y�u Rwanda ngo ni iyo kubanza gufunga umuhanda uva i Sake nyuma na Masisi bakayifata, bityo umugi wa Goma bakawufungira imihanda, uwa Rutshuru n’uwa Sake, noneho uwo mujyi ugasigara hagati ugoswe n�ingabo za Kagame mu izina rya M23 bakajya babona kuwufata.
Indege zakoreshejwe kuri uyu wa gatandatu kuruhande rwa Congo ariko ntacyo byatanze, abanyarwanda barushije imbaraga abakongomani kuburyo bugaragara n’ubwo byagoranye umwanya utari muto.

Nababajwe n’ababeshyi bagize Guverinoma y’u Rwanda igihugu cyacu. Uwo niwo murage batanga koko wo kuzavuka tubeshya, tukabaho tubeshya, tukazarinda dupfa tukibeshya? Ngo M23 nta nkunga na gato tuyiha, kandi yose uko yakabaye ari igisirikare cyacu cy’u Rwanda. Uwo murage njye ndawanze; sinifuza na gato kuba umukwe wa Louise Mushikiwabo. Imana izamundinde ndarahiye. Nimuvugishe ukuri niba muri abantu b’abagabo muvuge n’icyo mupfa na Kongo, n’icyo mukeneye kuri Congo, aho kwirirwa kumaradiyo muhakana ibanga rizwi na bose. Njye niyemeje kujya muri ONU, nkayiha ibimenyetso mfite kandi nakusanije muminsi itatu, birimo ibiganiro by’amajwi n’amashusho, n’imbunda zikomeye zagiye zinyuzwa muri Bugeshi, abasirikari bagenda, ndetse no kurugamba, abapfuye, abakomeretse, ababahetse babazana mu Rwanda, ndetse n’aho banyujijwe, n’imodoka zabatwaye n’amafoto yabo… Murakoze , kandi mubane na Nyagasani

J.M.R Gisenyi Rwanda

Source: Veritas Info.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. kalai from Rwanda says:

    ariko iyo mubeshyera u rwanda ntimubanza ngo munashishoze? nta modoka yitwa TATA ikibarizwa mu gisirikare cyacu hashize imyaka 17

  2. salama jp from Rwanda says:

    gusa Imana niyo nkuru kandi igiye kuzahana inkozi zibibi zose dore byaje mugihe gito cyane

  3. furaha from Stoke-on-trent, Stoke-on-Trent, United Kingdom says:

    Wa mugabo we ndagushimye peee kariya karere nanjye ndakazi cyane nta na hamwe wabeshye urakazi nukulri .
    Abahakana ko atari ingabo z’inkotanyei zimo kurwana , nibasimbuke bagere mu bitaro bya Kanombe birebere inkomere cg hirya gato mu irimbi imva nshya zimaze kuhagera . Njye nturanye nikigo cy a kanombe ndababwiza ukuli ko Inkotanyi zilikuhashirira ama camion aratunda abantu muli munsi .

  4. GARUKA from Rwanda says:

    Ariko J.MR arasetsa koko. Ubwo se nawe tuvuge ko yari mu bari kuri urwo rugamba. Twebwe abanyarwanda icyo dushaka ni amahoro. Naho kuvuga ngo ni ingabo z’u
    Rwanda zirwana muri Congo ntibitureba. U Rwanda rukeneye umutekano w’abaturage barwo nk’uko n’undi uwo ari we wese ukunda u Rwanda yarwifuriza amahoro. Nimujye mureka guhuragura ibigambo bitagize icyo bimaze kuko ibyo babyita gushyushya imitwe.

Speak Your Mind

*