U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe mu karere ka Burera

Ku wa 8 ugushyingo umushikiranganji w’intebe yasuye akarere ka Burera ngo agenzwa no kubashimira ngo babaye abambere mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu bijyanye no kurwanya isuri , mu karima k’igikoni, isuku no kubaka amashuri.

Uwo muyobozi yanze kwakira ibibazo by’abaturage ku kagambane k’abayobozi dore ko hari hashize iminsi babunga muri rubanda ngo uzagira icyo avuga ko azibonera.�Aha umuntu yakibaza aho u Rwanda rugana mu bijyanye n’ubwisanzure.

Abaturage b’umurenge wa Kinoni n’ab’akarere muri rusange bababajwe cyane n’ijambo ry’uwo mugabo, aho yabashumirizaga intore ngo kubera abo baturage bageze ku kigero cya 28/100 muri mutuelle.

Ikindi twabashije kumenya ni uko abaturage bemeza ko bakandamijwe cyane n’abayobozi babaye nk’abagaragu mu byabo. Uwo muyobozi yashoje ijambo rye asaba abaturage kubana neza abahinzi n’aborozi batabangamiranye dore ko hari hamaze iminsi abashumba boneshereza abahinzi.

 

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*