U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka PS Imberakuri riramagana icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rukatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15

13/12/2013 – PS IMBERAKURI, ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 023/PS.IMB/013 Rishingiye ku cyemezo cy’urukiko rw’Ikirenga rumaze gufata uyu munsi kuwa 13 Ukuboza 2013 mu rubanza leta iyobowe na PFR Inkotanyi yashoyemo umukuru w’ishyaka FDU Inkingi Madame INGABIRE UMUHOZA Victoire, Rigarutse kandi ku zindi manza leta ishoramo abanyapolitiki bavugarumwe nayo igamije kwikubira urubuga rwa politiki, ishyaka ry’Imberakuri […]

PS Imberakuri iravuguruza inyandiko yatangajwe n’ikinyamakuru ‘The Rwandan’

Rishingiye ku nyandiko yasohotse mu kinyamakuru the Rwandan (http://www.therwandan.com/ki/amwe-mu-mashyaka-atavuga-rumwe-na-perezida-kagame-yamwandikiye-ibaruwa-ifunguye/) yiswe ibaruwa ya Perezida Kagame,rigarutse kandi ku mukono ugaragara washyizwe kuriyo baruwa wa Bwana BAKUNZIBAKE Alexis umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri. Ishyaka PS Imberakuri ritangarije abarwanashyaka baryo kimwe nabandi babonye iyo baruwa ibi bikurikira: Kuwa 18/11/2013 ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet ‘www.therwandan.com’ cyasohoye ibaruwa yandikiwe perezida KAGAME […]

Ishyaka PS Imberakuri ryishimiye irekurwa ry’umunyamabanga waryo Mwizerwa Sylvere

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha Imberakuri zose ndetse n’incuti z’ishyaka ko bwana MWIZERWA Slyver umunyamabanga uhoraho w’ishyaka warumaze imyaka itatu muri gereza amaze kurekurwa na gereza ya Gasabo kuruyu wa 10/07/2013 saa 16h45. Mwizerwa yafashwe n’igipolisi cy’u Rwanda kuwa 21/07/2010 azizwa gusenya (igipolisi cyavugaga ko nyirinzu ishyaka ryakoreragamo ariwe watabaje polisi ngo MWIZERWA nabo bari kumwe […]

Ihohoterwa ry’abagororwa ba politike n’abandi muri gereza z’u Rwanda

Gereza ya Kigali Rishingiye ku makuru afitiwe gihamya aturuka mu magereza atandukanye yo mu gihugu afungiwemo abagororwa batandukanye,yaba abanyapolitiki kimwe nabandi,amakuru akomeza avuga ko kurubu abagororwa bakomeje gutotezwa,kubuzwa uburenganzira bwo kwivuza ndetse no kutarekurwa kuri bamwe barangije ibihano byabo. Ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda,incuti z’uRwanda ibi bikurikira: Ishyaka PS Imberakuri riramagana ryivuye inyuma ibikorwa by’itotezwa, […]

P.S Imberakuri iremeza ko Ubucamanza bugomba guhita burekura Nshimyumuremyi Eric

Ikimenyetso cy’ishyaka Parti Social Imberakuri ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 009/P.S.IMB/013 Rishingiye ku rubanza ubushinjacyaha buregamo umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bwana NSHIMYUMUREMYI Eric rumaze kuba mu rukiko rukuru rwa Kigali, ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda incuti z’uRwanda,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira: 1. Ishyaka PS imberakuri rirasanga NSHIMYUMUREMYI Eric akwiye guhita arekurwa nyuma yuko urukiko rwisumbuye […]

PS Imberakuri iratabariza abaturage bakomeje kwimurwa nta ngurane

par Bakunzibake Alexis. Nk’uko tutahwemye kugaragaza ko leta ya Kigali hari gahunda itura ku baturage batabanje kuzigishwaho inama kandi izo gahunda zikabagiraho ingaruka, ni muri urwo rwego ubu hirya no hino mu gihugu cyane cyane abaturage batuye ahantu hahanamye ndetse no mu hitwa ko hari ibishanga nko mu mugi wa Kigali mu murenge wa Gitega, […]

Omar Leo wo muri Green Party yaba yarashimutswe

Oustazi Omar Leo 27 Mutarama 2013 – Oustazi Omar Leo, Umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri Democratic Green Party of Rwanda ngo yaba atarimo kuboneka kuva taliki 19 Mutarama 2013 uretse gusa kuri telefone ye igendanwa nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iryo shyaka Frank Habineza. N’ubwo amakuru ataramenyekana neza ariko hari inkuru zivuga ko umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’ibidukikije mu Rwanda […]

Abagororwa b’i Mpanga bamerewe nabi cyane

Muri gereza ya Mpanga nihatagira abatabara abagororwa baratakaza ubuzima ari benshi. Kigali, 12/01/2013 – Nyuma y’uko ishyaka ry’Imberakuri risohoreye intabaza itabariza abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga kuwa 08/01/2013,aho bakubitwaga,bagasukwaho amazi ndetse bagakorerwa n’ibindi bikorwa bigayitse ndetse ibi bikorwa bikaza gutuma abayobozi b’ishyaka PS Imberakuri na PDP Imanzi (Me NTAGANDA Bernard na MUSHAYIDI Deogratias) bafata […]

Leta y’u Rwanda irashimuta urubyiruko ikarwohereza kurwana muri Congo

par Alexis Bakunzibake, Visi-Prezida wa PS Imberakuri Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ko rufasha umutwe witwaje ibirwanisho witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane aho akanama k’impuguke ka Loni n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragarije impungenge baterwa no kuba u Rwanda rwarohereje ku mugaragaro ingabo zo gufata umujyi wa Goma, […]

Ishyaka PS Imberakuri ryayobewe aho Umuyobozi waryo Bernard Ntaganda yajyanywe

COMMUNIQUE DE PRESSE N° 023/P.S.IMB/012 Nyuma y’aho ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Kigali bufatiye umugambi wo gutoteza umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Me Bernard NTAGANDA bubinyujije kuri UWUMUREMYI Vital inkuru igasakara hose, ndetse n’ishyaka rikabyamagana mw’itangazo ryasohoye kuwa 20/09/2012, ishyaka PS Imberakuri rirongera kumenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko amakuru akomeje kutugeraho ari uko ubuyobozi bwa […]