U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Jean Baptiste Icyitonderwa yarabonetse nyuma y’iminsi itandatu mu maboko y’abamushimuse

Nyuma y’iminsi itandatu bwana Jean Baptiste Icyitonderwa -umunyamabanga mpuzabikorwa wa PS-Imberakuri ushihzwe ubukangurambaga- yari amaze yaraburiwe irengero yongeye kuboneka kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 12.03.2012. Uko yatangarije ibinyamakuru amaze kugaruka yamenyesheje ko yarekuwe kuwa mbere nyuma y’uko yashimuswe n’abantu bambaye imyenda ya gisivili ariko bitwaje intwaro  kuwa kabiri tariki 06.03.2012 nimugoroba. Abo bashimusi rero […]

Jean Baptiste Icyitonderwa Yaburiwe Irengero kuva kuwa gatatu 07/03/2012

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 07/P.S.IMB/012 Rigarutse ku ihohoterwa, n’inyerezwa bikomeje kwibasira abarwanashyaka n’abayobozi b’ishyaka PS IMBERAKURI; Rishingiye ku buryo bw’umwihariko ku ibura ry’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga Bwana Jean – Baptiste ICYITONDERWA, ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira : Kuva kuwa gatatu taliki ya 07 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ushinzwe ubukangurambaga yaburiwe […]

Urubanza rw’Umuyobozi wa PS Imberakuri Bernard Ntaganda rwashojwe

Urukiko rukuru rw’U Rwanda rwashoje iburanisha ry’urubanza rw’umukuru w’ishyaka PS Imberakuri Bwana Bernard Ntaganda hamwe n’abandi bayoboke 4 b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Indi nyandiko: Umuyobozi wa PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda yitabye urukiko rwa Kigali Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2011, nibwo Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Me Bernard Ntaganda […]