U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma I Paris 06/04/2012

Uyu munsi abanyarwanda b’ingeri zose bahuriye mu mashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali kimwe n’abari muri mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye babukereye ngo bifatanyirize hamwe kwamagana ikinyoma cyasakajwe mu kwezi kwa mbere n’ubutegetsi bwa Kigali. Icyo kinyoma rero cyoherejwe mu binyamakuru biturutse ku cyegeranyo cy’impuguke zari zivuye i Kigali gukora iperereza ku […]

Ese urubanza rwa Victoire Ingabire rugeze he?

by Majyambere Juvenal Iyo witegereje imigendekere y’urubanza Kagame yarezemo Ingabire (impamvu mvuga Kagame ni uko ariwe wivugiye ko buki ya Ingabire igiye kurangira kandi biraba koko) usanga hari byinshi bigenda bisobanuka ku buryo n’uzashaka kurugoreka nkana amategeko azamucyaha  ndetse n’amateka akaba atazamworohera. Ibi mbivugiye ko ibyabereye mu rukiko rukuru rwa Kigali mu minsi abunganira Mme […]

Jean Baptiste Icyitonderwa yarabonetse nyuma y’iminsi itandatu mu maboko y’abamushimuse

Nyuma y’iminsi itandatu bwana Jean Baptiste Icyitonderwa -umunyamabanga mpuzabikorwa wa PS-Imberakuri ushihzwe ubukangurambaga- yari amaze yaraburiwe irengero yongeye kuboneka kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 12.03.2012. Uko yatangarije ibinyamakuru amaze kugaruka yamenyesheje ko yarekuwe kuwa mbere nyuma y’uko yashimuswe n’abantu bambaye imyenda ya gisivili ariko bitwaje intwaro  kuwa kabiri tariki 06.03.2012 nimugoroba. Abo bashimusi rero […]

Musenyeri Augustini Misago umushumba wa diyosezi gatulika ya Gikongoro yitabye Imana kuri uyu wa mbere

Kiliziya gatulika yemeje aya makuru; itangaza ko Misago yitabye Imana ahagana saa sita z’amanywa. Nk’uko umuyobozi w’inama y’abepiskopi gatulika mu Rwanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yabitangarije abanyamakuru yavuze ko ababajwe n’urupfu rw’umushumba wa diyosezi ya Gikongoro. Ati “Ni agahinda gusa. [Musenyeri Misago] ni umuntu wari uzi ubwenge, ushoboye gukora kandi uzi kubana n’abandi. “Tuzahora tumwibuka kubera […]

Jean Baptiste Icyitonderwa Yaburiwe Irengero kuva kuwa gatatu 07/03/2012

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 07/P.S.IMB/012 Rigarutse ku ihohoterwa, n’inyerezwa bikomeje kwibasira abarwanashyaka n’abayobozi b’ishyaka PS IMBERAKURI; Rishingiye ku buryo bw’umwihariko ku ibura ry’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga Bwana Jean – Baptiste ICYITONDERWA, ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira : Kuva kuwa gatatu taliki ya 07 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ushinzwe ubukangurambaga yaburiwe […]

UBUTUMIRE MU MYIGARAGAMBYO IZABERA I PARIS KW’ITALIKI YA 6/4/2012

by JMV Ndagijimana Mu rwego rw’iperereza kw’iraswa ry’indege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ryahitanye Prezida Juvénal Habyarimana, na Cyprien Ntaryamira w’uBurundi n’abali babaherekeje bose kw’italiki ya 6/4/1994, impuguke zatumwe n’abacamanza b’uBufransa zasohoye raporo kuwa 10/1/2012 zisesengura aho misile zakoreshejwe zishobora kuba zararasiwe. Twibutse ko, mu gihe intambara yali imaze amezi umunani irangijwe n’amasezerano ya Arusha yo kuwa […]

Charles Ntakirutinka: Nje gufatanya n’abandi ngo Demokarasi isesuye igere mu gihugu cyacu

Charles Ntakirutinka wahoze ari ministri w’ibikorwa remezo mu Rwanda yafunguwe kuri uyu wa kane, amaze imyaka icumi muri gereza. Ntakirutinka yafunzwe mu mwaka wa 2002 aregwa ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. N’ubwo ibi byaha byose yabihakanye byimazeyo avuga ko ari ibihimbano kandi bishingiye ku […]

Igabanywa ry’Abarimu bize Kaminuza bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze

Inkuru dukesha www.igitondo.com Minisiteri y’uburezi yafashe icyemezo cyo kugabanya abarimu bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza bigishaga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko uturere twari tumaze igihe gito twongereye umubare w’abarimu barangije kaminuza. Minisiteri y’uburezi yari yahaye uturere uburenganzira bwo kongera abarimu barangije kaminuza […]

U Rwanda Rurindiye Uburumbuke ku Nkomo

By Sharon Broussard, The Plain Dealer, 29 Mutarama 2012 Sharon Broussard ni umwanditsi wungirije w’Ijambo ry’ibanze mu kinyamakuru The Plain Dealer. Ni umwe mu banditsi n’abatozankino12 b’Abanyamerika bagendereye uRwanda mu Gushyingo 2011, biturutse ku nkunga Gatekeeper igenerwa abanyamakuru, ikaba ikusanywa n’Umushinga w’Itaramakuru Mpuzamahanga wo muri Kaminuza Johns Hopkins. U Rwanda ruzwi cyane nk’igihugu cyivanye mu […]

Victoire Ingabire Umuhoza Amaze Imyaka Ibiri Ageze mu Rwanda

Mu rwego rwo kwibukira hamwe Imyaka ibiri Victoire Ingabire amaze afashe urugendo rwo kujya mu gihugu cyamubyaye kurwanira ko uburenganzira bw’abanyarwanda bwagera kuri buri muturarwanda wese, ejo kuwa gatandatu tariki ya 21.01.2012 amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali (FDU-Inkingi, RNC, PDP-Imanzi) hamwe n’indi miryango idaharanira inyungu ikorera mu Buholandi no mu Bubirigi bahuriye n’abandi banyarwanda […]