U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ibyemezo by�inama y�abaminisitiri yo kuwa gatanu tariki ya 10 Kanama 2012

None kuwa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2012, Inama y�Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

1. Inama y�Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y�Inama y�Abaminisitiri yo ku itariki ya 27 Kanama 2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y�Abaminisitiri yagejejweho ingamba zashyizweho muri iki gihe mu rwego rwo kunganira ingengo y�imari y�umwaka wa 2012/13, irazishyigikira isaba ko zishyirwa mu bikorwa.

3. Inama y�Abaminisitiri yamenyeshejwe igitekerezo Abanyarwanda bagize cyo gushyiraho Ikigega �Agaciro Development Fund� aho ubishaka wese yashyiramo uko ashaka bijyanye n�ubushobozi bwe, irabishima. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n�Abagize Guverinoma bashyigikiye iyo gahunda, maze bashyiramo umusanzu ku giti cyabo ungana na 33,500,000 frws. Inama y�Abaminisitiri yaboneyeho gusaba Minisitiri w�Imari n�Igenamigambi, guha iyo gahunda umurongo uhamye uzasobanurira Abanyarwanda kandi ukaborohereza gutanga umusanzu wabo k�ubushake.

4. Inama y�Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y�Ibarura Rusange ry�Abaturage n�Imiturire igeze isaba Abanyarwanda bose n�inzego zose gufasha muri icyo gikorwa kugira ngo Ibarura rusange rigende neza.

5. Inama y�Abaminisitiri yasuzumye ingamba zo kuvugurura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu �ONATRACOM�, ishyiraho gahunda yo kuzinoza.

6. Inama yAbaminisitiri yemeje imishinga y�amategeko ikurikira :

- Umushinga w�Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Ibihugu bya Afurika y�Iburasirazuba y�Ubufatanye mu bya Gisirikare yashyizweho umukono Arusha muri Tanzaniya n’Abakuru b�ibihugu ku wa 28 Mata 2012.

- Umushinga w�Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n�52/2010 ryo kuwa 20/01/2011 rigena amabwiriza mu by’indege za Gisivili.

7. Inama y�Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

- Iteka rya Perezida rigena amafaranga ya serivisi zishyurwa zigenwa n’Itegeko n�33/2009 ryo kuwa 18/11/2009 ryerekeye intwaro ;

- Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n�42/01 ryo kuwa 06/06/2011 rishyiraho za Gereza mu Rwanda n�uburyo zubakwa ;

- Iteka rya Minisitiri w�Intebe rigena icyiciro n�urwego rureberera Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda rikanagena ububasha, inshingano n?imikorere by�Inzego z�Ubuyobozi zacyo ;

- Iteka rya Minisitiri w�Intebe rigena imbonerahamwe n�incamake y�imyanya y’imirimo muri Polisi y�u Rwanda ;

- Iteka rya Minisitiri w�Intebe ryimurira Madamu NYIRAKAMANA Marguerite wari ushinzwe imicungire y�Abakozi n�Umutungo mu Rukiko Rwisumbuye rwa NYAMAGABE agashyirwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa MUSANZE ;

- Iteka rya Minisitiri w�Intebe ryemerera Dr Peter BUTERA BAZIMYA, wari Umuyobozi w�Ishami ry’Imicungire y’Abakozi n�Ubushakashatsi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta kujya mu kiruhuko cy�izabukuru ;

- Iteka rya Minisitiri w�Intebe ryirukana ku kazi Bwana UKIZE Theoneste wari Umuyobozi muri Minisiteri y�Imari n�Igenamigambi mu Abakozi ba Leta kubera amakosa yakoze ;

- Iteka rya Minisitiri w�Intebe rivana ubutaka bw�Akarere Nyarugenge bwubatsweho inyubako ikoreramo Umurenge wa Muhima mu mutungo rusange bugashyirwa mu mutungo bwite w�Akarere ka Nyarugenge ;

8. Inama y�Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :

- Bwana Mohamed Idriss FARAH wa Djibouti, afite icyicaro i Addis Ababa ;

- Bwana Dan E. FREDERIKSEN wa Denmark, afite icyicaro i Kampala ;

- Bwana Lulia PATAKI wa Romania, afite icyicaro i Nairobi

- Bwana Cabdullahi SHEIKH MAXAMED wa Somalia, afite icyicaro i Kigali ;

- Bwana Charles T. MOGOTSI wa Botswana, afite icyicaro i Nairobi ;

- Bwana Christophe Ella EKOGHA wa Gabon, afite icyicaro i Kinshasa ;

- Bwana Michal MLYNAR wa Slovakia, afite icyicaro i Nairobi ;

- Madamu Belaynesh ZEVADIA wa Israel, afite icyicaro i Addis Abeba ;

- Bwana Ismail SALAM wa Malaysia, afite icyicaro i Nairobi ;

- Bwana Peter FAHRENHOLTZ w�u Budage, afite icyicaro i Kigali ;

- Bwana El HANCEN OULD MOHAMED AWAN wa Mauritania, afite icyicaro i Khartoum ;

- Bwana HWANG SOON-TAIK wa Koreya y’Epfo, afite icyicaro i Kigali ;

- Madamu MARCELA MARIA wa Brazil, afite icyicaro Nairobi ;

- Bwana DAVID ANGELL wa Canada, afite icyicaro Nairobi ;

- Bwana Marek ZIOLKOWSKI wa Polonye, afite icyicaro i Nairobi ;

- Bwana Ittiporn BOONPRACONG wa Thailand, afite icyicaro i Nairobi.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda

- Madamu Mitra FARAHBAKSH w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF/FMI), afite icyicaro i Kigali ;

- Madamu Carolyn CARRIE TURK wa Banki y’Isi, afite icyicaro Kigali ;

- Madamu Catherine NORTHING wa IOM/OIM.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Illiminata KARANGANWA ahagararira inyungu za Central Africa mu Rwanda ku rwego rwa Honorary Consul.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira inyungu z’u Rwanda mu mahanga ku rwego rwa Honorary Consul :

- Bwana Nikesh CHANDRA PATEL wa Mauritius ;

- Bwana Ndzie Andze NESTOR wa Cameroon.

12. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :

MURI PEREZIDANSI

- Madamu NYOMBAYIRE SIMBI Stephanie : Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Itumanaho

MURI SERIVISI ZA MINISITIRI W�INTEBE

- Bwana MAJORO Fabien : Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe, ushinzwe Imiyoborere ;

- Bwana NKURUNZIZA Innocent : Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe, ushinzwe Imibereho Myiza ;

- Bwana GATERA Jean d�Amour : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imiyoborere mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Bwana MANZI Lawrence : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imiyoborere mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Madamu WANZIGA Maureen : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imibereho Myiza mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma;

- Bwana BUCYANA Andre : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imibereho Myiza mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Bwana RUGIGANA Evariste : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Ubukungu mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Bwana AGABA Asaphson : Umuyobozi Mukuru ukurikirana Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’Iterambere ;

- Bwana KAREKEZI Gahigi Alfred : Umuyobozi Mukuru w’Uburinganire n’Iterambere ryUmuryango ;

- Bwana SEBUDANGA Augustin : Umwanditsi Mukuru mu Bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri ;

- Bwana NTITENGUHA Francois Xavier : Umuyobozi w’Igazeti ya Leta n’Ububiko bw’Inyandiko za Leta ;

- Madamu NYIRANKURIJE Elise : Umwanditsi w’Igazeti ya Leta ;

- Bwana KAMONYO Celestin : Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi ;

- Madamu UMULISA Jeanne d�Arc : Umuyobozi w’Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma- bikorwa muri MIGEPROF ;

- Bwana MUKURANA William : Ushinzwe ikoranabuhanga mu Bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri ;

- Bwana NDAYIZEYE Janvier : Ushinzwe ibyerekeye Amakuru ;

- Bwana NZARAMBA Emmanuel : Ushinzwe Kwakira Abashyitsi /Protocol ;

- Madamu UWAMWEZI Beatrice : Umunyamabanga wa Minisitiri w’Intebe.

MURI MININTER

Madamu BWANAKWERI Chantal : Umuyobozi w�Ikoranabuhanga (ICT) mu Rwego rushinzwe Imfungwa n�Abagororwa

MURI MINEDUC

- Bwana KAYUMBA Th�og�ne : Umuyobozi w’Ikoranabuhanga (ICT) ;

- Bwana MUCANGANDO Emmanuel : Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ;

- Madamu UWIMBABAZI Sylvie : Umuyobozi ushinzwe Porogaramu (Crosscutting Programs) Zihuriweho ;

Abagize Inama y�Ubuyobozi ya Carnegie Mellon University mu Rwanda

- Prof. Beda MUTAGWABA MUTAGAHYWA,

- Prof. Timothy MWOLOLO WAEMA

- Prof. Hung KOOK PARK

MURI MINISPOC

Bwana BUGINGO Emmanuel : Umuyobozi w�Ishami rishinzwe Guteza imbere Imikino

13. Mu bindi

a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko nyuma y�icyemezo cyafashwe n�Umuryango w�Akarere ushinzwe Kurwanya Ruswa muri Afurika mu nama yawo yabereye i Kigali kuva tariki 21 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2012, wasabye u Rwanda kuzakira ibirori ngarukamwaka ku rwego rwa Afurika byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa. Kwizihiza uwo munsi bizabera i Kigali, tariki ya 9 Ukuboza 2012, ku nsanganyamatsiko igira iti : �Guharanira Afurika itarangwamo Ruswa�.

b) Minisitiri w�Imari n�Igenamigambi yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko Ikigo cy�Imisoro n�Amahoro (RRA) cyatangiye kwizihiza ku nshuro ya 11 Umunsi w’Abasora.

Insanganyamatsiko y�uyu mwaka igira iti : �Ikoranabuhanga mu Misoro : Inzira yo Kwihutisha Ubucuruzi�. Kwizihiza uwo munsi bizabera mu ntara zose z’u Rwanda ku matariki atandukanye. Hifujwe ko kwizihiza uwo munsi ku rwego rw’igihugu byazaba tariki ya 01/09/2012.

c) Minisitiri w�Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko Polisi y�Igihugu iteganya gukoresha Imyitozo Igenewe Abakuriye Ubuyobozi bwa Polisi ku nsanganyamatsiko yiswe �Ubufatanye�.

Iyi myitozo izahuza abahagarariye Serivisi za Polisi/Abapolisi baturutse mu Muryango w’Ubufatanye hagati y’Abakuru ba Polisi zo Muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO). Iki gikorwa kizabera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuva tariki 19 kugeza ku ya 26 Kanama 2012.

Yanayimenyesheje ko Superintendent Jean de Dieu GATABAZI yatoranyijwe ku mwanya w�Umupolisi w�Inzobere mu Karere mu Biro Bikuru by�Igihugu (NCB) n’Ubuyobozi bw�Ihuzabikorwa muri Afurika ku Cyicaro Gikuru cy�Umuryango Interpol kiri i Lyon, mu Bufaransa.

Yanayimenyesheje kandi ko hari ba Ofisiye 10 n�abandi ba Ofisiye Bato 40 bimuriwe muri Polisi y�Igihugu bavuye mu Ngabo z’Igihugu.

d) Minisitiri wa Siporo n�Umuco yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko biteganyijwe ko Ikipi y�Igihugu y�Umupira w�Amaguru y�Abatagejeje ku myaka 20 izajya muri Mali (Bamako) mu mukino wo kwishyura aho izaba ikina n�Ikipe ya Mali y�Abatagejeje ku myaka 20 umukino wo guhatanira Amarushanwa Nyafurika mu mwaka wa 2013. Umukino uteganyijwe kuzaba ku wa gatandatu, tariki 11 Kanama 2012.

Yanayimenyesheje kandi ko Ikipe y�Igihugu ya Basketball y�Abatagejeje ku myaka 18 yabonye itike yo kuzitabira Irushanwa Nyafurika ry�Ibihugu ku nshuro ya 18 ku makipe y�abahungu mu mwaka wa 2012, amarushanwa azabera i Maputo muri Mozambike kuva tariki 16 kugeza ku ya 25 Kanama 2012. Ikipe y�Igihugu yaje ku isonga mu cyiciro cya (V) ku makipe y’abatagejeje ku myaka 18.

Yanayimenyesheje kandi ko Ikipe y�Igihugu y�Abakobwa ya Volleyball ikinirwa ku mucanga yabonye itike yo kuzitabira Amarushanwa Mpuzamahanga ateganyijwe kuzabera i Halifax, muri Canada kuva tariki ya 29 Kanama kugeza ku ya 3 Nzeri 2012. Ikipe y�u Rwanda yabaye iya mbere mu marushanwa nyafurika y?abagore ya Volleyball ikinirwa ku mucanga yabereye muri Togo.

Yanayimenyesheje kandi ko kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Kanama 2012, u Rwanda ruzakira icyiciro cya gatatu cy�umukino wa Tennis wateguwe n�Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Tennis rifatanyije n�Ishyirahamwe Nyafurika rya Tennis y�abato mu marushanwa azitabirwa n�abafite imyaka 14 no hasi yayo ndetse n�abafite 12 no hasi yayo. Aya marushanwa yateguwe n�Ishyirahamwe Nyafurika rya Tennis (CAT) rifatanyije n�Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Tennis (ITF) ku bufatanye n’ibihugu imikino izaberamo.

e) Minisitiri w�Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko igikorwa ku rwego rw�Igihugu cyo Kwandikisha Ubutaka cyari cyatangiye mu mwaka wa 2007 cyashojwe mu mpera za Kamena 2012. Ibibanza n’amasambu byabaruwe byose hamwe kandi bikandikwa ni 10.310.564 (100%) mu Tugari 2148. Hamaze kwandika ibyangombwa 4.205.258 by’ubukode bw’ubutaka.

Biteganyijwe ko mu mpera za Kamena 2013, ibyangombwa by�ibibanza n�amasambu byose byabonewe amakuru ahagije bizaba byanditswe. Mu mihigo yatwo, Uturere twiyemeje kugenzurako ibyangombwa byose by’ubutaka byanditse bizaba byahawe ba nyir�ubutaka muri Kamena 2013.

f) Minisitiri w�Uburezi yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko Inama ya mbere ngarukamwaka mu Rwanda yiga ku Ikoranabuhanga mu Burezi (RICTE) izateranira mu Ishuri Rikuru ry�Ubumenyi n�Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Nzeri 2012. Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2012 igira iti : �Guteza imbere uburezi binyuze mu ikoranabuhanga�. Muri iyi nama, hazatangizwa igihembo ku dushya twagaragajwe n�ikoranabuhanga mu burezi aho ba rwiyemezamirimo, abarezi, abashakashatsi n�abanyeshuri bashishikarizwa gutanga bitekerezo by�imishinga igaragaza udushya ndetse n�ibyitegererezo by�ikoranabuhanga byagira akarusho mu guteza imbere uburezi mu Rwanda. Yayimenyesheje kandi ko tariki 24 Kanama 2012, MINEDUC izitabira igikorwa cyo kwemeza burundu imikorere myiza kizabera mu birwa bya Maurice kizabanziriza

Inama ya 18 y�Abaminisitiri b�Ubureze b�Ibihugu bihuriye mu Umuryango wa Commonwealth.

g) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyo gutangizwa ishyirwaho ry�Ibiro by�Ubwanditsi bw�Urukiko rw�Umuryango w�Ibihugu bya Afurika y�Iburasirazuba mu bihugu byose biwugize aho ibiro bya mbere mu karere bizatangizwa i Kigali ku wa Gatanu tariki 10 Kanama 2012.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais Minisitiri ushinzwe Imirimo y�Inama y�Abaminisitiri

 

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*