U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Impunzi y’Inkotanyi Micombero irihandagaza iti: “umututsi wo mu Rwanda aratotezwa kurusha umuhutu”

[youtube]cVl6yA9L8Qw[/youtube]
Majoro Micombero Yohani Maria ni umwe mu bahoze ari inkoramutima za Prezida Paul Kagame.

N’ubwo yari afite ipeti rya Majoro, Micombero yabaye umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ingabo za FPR.
Hashize umwaka umwe gusa ahunze u Rwanda, igihugu yinjiyemo muri 1994 atahukanye na FPR yari abereye umusilikare kuva muw’1991; dore ko Micombero yari umwana w’impunzi wavukiye kandi agakurira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ( icyahoze ari Zaire), kuko ababyeyi be bari barahunze u Rwanda muri 1959 bagatura kuri Goma.
Majoro Micombero yaganiriye na Radio Tuganire i Buruseli mu bubiligi, ku cyicaro cy’umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Union Européenne).
Majoro Micombero yatotejwe n’ubutegetsi bwa FPR ibinyujije kuri Général Jacques Nziza ; uyu J.Nziza akaba ubu ari we wasimbuye Majoro Micombero ku mwanya we muri Ministeri y’Ingabo mu Rwanda.
Ese Majoro Micombero , ni Jack Nziza yahunze ? Yahunze se Prezida Kagame cyangwa se ni FPR ?
Kuri Majoro Micombero, ngo umututsi wo mu Rwanda arababaye kurusha umuhutu uri mu Rwanda.
Majoro Micombero wabaye muri système FPR aremeza ko u Rwanda rutera inkunga ikomeye uriya mutwe w’abanyekongo M23 ; ariko akavuga ko atari ku nyungu z’abanyarwanda, ahubwo ari iz’agatsiko gato ka bamwe mu bayobozi b’u Rwanda barangajwe imbere na Prezida Kagame.
Iyo ntambara yo muri Congo ikomeje guta ku gasi abanyekongo kimwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje gutuma abanyarwanda bahunga urwababyaye, ngo ibyo byose Perezida Kagame agomba kuzabibazwa.
Mu gihe ariko hagitegerejwe uko amateka azabibara, Majoro Micombero arasaba urubyiruko kwanga iyo miyoborere mibi agira ati « Trop c’est trop ».
Ndetse kuri Majoro Micombero, ngo igihe kigomba kugera ubutegetsi bukunva ko n’abari muri FDRL ari abana b’u Rwanda.
Naho ku by’urubanza rwa Madamu INGABIRE UMUHOZA VIGITORIYA, akurikije imikorere azi ya FPR n’ubuhanga bwayo mu gutekinika amadosiye, aravuga ko kuri Ingabire ari « BURUNDU ».
Majoro Micombero aremeza ariko ko ibiganiro-huriro nyarwanda : Dialogue Inter-rwandais Hautement Inclusif DIRHI ari umwe mu miti y’ibibazo by’abanyarwanda.

Source: IkonderaInfos.

 

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. John Kigaju says:

    I known this guy Michombero , he was really royal to RDF but I am surprised by how he becomes opponent

  2. bobo says:

    ukuntu yabivuze ntabwi kumvishwe neza, YAGIZE ATI N’ABATUTSI BARATOTEZWA, ashaka kuvuga ko AGATSIKO KARI KUBUTEGETSI ntawe kitayeho usibye inda yako, kandi ko n’UMUTUTSI ushaka kuvugisha ukuri gusesuye ahitwa afungwa cyangwa akicwa vuba mbere y’umuhutu, ahanini kugirango wenda abandi batutsi bataboneraho.
    KUKO UMUNSI ABATUTSI BAGIYE HARIYA BAKAVUGA BATI FPR NA KAGAME NIBO BADUTEJE GENOCIDE… BIZABA BIRANGIRANYE FPR

Speak Your Mind

*