U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Innocent Sagahutu azunganirwa n’umwongereza w’umunyamategeko ku buntu muli ICTR

Urugereko rw�ubujurire rw�Urukiko Upuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwemereye umwunganizi mu by�amategeko w�umwongereza Wayne Jordash, kunganira uwahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo zahoze ari iza Leta y�u Rwanda, Innocent Sagahutu witegura kwitaba urukiko, kuva yakatirwa igifungo cy�imyaka 20 mu mwaka wa 2011.

Ku ruhande rwa Sagahutu uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ni amahirwe azaba agize kwemererwa ubwunganizi bw�uyu munyamategeko Jordash, kuko bizafasha abacamanza gusobanukirwa neza ubwiregure bwe, nk�uko abacamanza babitangaje.

Urubuga Hirondelle News dukesha iyinkuru, ruvuga ko Jordash azatanga ubwunganizi ku buntu, abandi bantu biteguye kumwunganira ni Segatwa Fabien n�umujyanama Scott Martin.

Ahamagawe, Sagahutu yateye utwatsi imyanzuro yamufatiwe mu rwego rwa mbere ku itariki ya 17 Gicurasi 2011, mu rukiko rwa Gisirikare. Aho yari yagaragaye imbere y�urukiko ari hamwe n�abajenerali 3, aribo Augustin Bizimungu, Augustin Ndindiliyimana, na major Fran�ois-Xavier Nzuwonemeye.

Wayne Jordash, ni inzobere mu by�amategeko yo kurengera ikiremwa muntu, azi n�amategeko mpuzamahanga. Yakoze muri uru rukiko Mpuzamahanga yunganira Ignace Bagilishema wagizwe umwere ku byo yaregwaga, na Michel Bagaragaza wahawe igifungo cy�imyaka 8.

Source: Igihe,com

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*