U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abaturage bangirijwe n’imihanda mu karere ka Gasabo bararira

Inzu ku muhanda

Abaturage bo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana bishimira ibikorwa by’iterambere bamaze kugezwaho, ariko bamwe muri bo bavuga ko imodoka zikora imihanda mishya zimaze kubononera imyaka, abandi amazu y’abo ari hagati mu mihanda, kandi ubuyobozi buvuga ko nta ngurane bazahabwa.

Ubuyobozi buvuga ko ibikorwa by’amajyambere ari bo babyisabiye, cyakora bamwe mu baturage bavuga ko basinyiye ibyo batazi neza kuko batari kwemera ko ibikorwa by’amajyambere byasiga bibicishije inzara.

Iyo ugeze muri uyu murenge wa Jabana, usanga imihanda myinshi mishya inyuranamo, ndetse hari n’aho usanga inzu ihagaze hagati y’imihanda ibiri idahuye, kandi ba nyir’inzu bakubwira ko batazi icyo Leta yiteguye kubakorera.

Benshi iyo ubabajije icyo abayobozi babijeje, baragusubiza bati “Umunsi umwe twakoze umuganda maze turiyandika, turasinya kandi twari tuzi ko dusinyiye imibyizi”. Ariko hari n’uwavuze ko bigeze gusinyira ko bemeye kugezwaho ibikorwa by’iterambere harimo imihanda ndetse n’umuriro, nyamara nyuma baje gutungurwa no kubona imodoka ziterera ibijumba n’imyumbati hejuru, kandi ngo babuze uwo babaza imyaka yabo.

Gusa iyo uhageze usanga ahanyura imihanda utamenya ko higeze imyaka, keretse ahari urutoki cyangwa amasaka, n’ubwatsi bw’amatungo.

Umwe mu bari mu nzu yagonzwe n’umuhanda yaravuze ati “Ni ko mwana wa, baradusobanuriye ni uko twemerako intoki zacu zitemagurwa n’ibimodoka bikora imihanda bene aka kageni, kandi no kuva nabona imodoka iza kugonga inzu yanjye sinigeze mbona abayobozi aha ngo bambwire uko bizarangira”.

Nyamara iyo wegereye abayobozi b’ibanze bakubwira ko nta n’umwe uzishyurwa imyaka yangirijwe n’imihanda, kuko abaturage ari bo bisabiye ibikorwa by’iterambere.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Cyeyere ari we Mwizere Jean Claude yaravuze ati “Umuti urasharira, abayobozi ni twe tumenya icyateza abaturage imbere kandi ni bo basabye ko twabaha imodoka zo kubakorera imihanda, kuko bari batangiye gukoresha amasuka yabo”.

N’ubwo abaturage bamwe bavuga ko impapuro basinyeho zajyanywe n’abayobozi b’utugari n’imirenge, abayobozi na bo bakavuga ko bakurikije ibyifuzo by’abaturage ariko nta muyobozi n’umwe wagaragaje inyandiko.

Yongeraho ko kubona umuhanda bifite akamaro karuta imyaka yononekaye. Umuyobozi w’Akagari ka Akamatamu, Mutamba Allen, yavuze ko iyi mihanda yakozwe biturutse ku cyifuzo cy’abaturage, bityo nta kibazo bakagombye kugira.

Umuyobozi w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yavuze ko Leta yari kubishyurira gusa iyo ibasaba kuhashyira ibikorwa by’iterambere, ariko ni bo babyisabiye.

Yerekanye imihanda ubona ko yaharuwe n’amasuka y’abaturage, maze avuga ko kuzana imodoka zikora imihanda byari gahunda yo kubunganira aho bari bagejeje, ariko abaturage bakavuga bati “Ntibyumvikana kuko twakoresheje amasuka mu muganda nk’uko bisanzwe, kandi nta myaka twigeze twonona cyangwa ngo dusige inzu tuyikikije imihanda”.

Gusa usibye nk’inzu zagonzwe n’imihanda kuburyo bugaragara, hari n’amazu yegereye imihanda cyane kandi ukabona ko ba nyirayo nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira ahandi, dore ko n’ubundi hari inzu ubona zidakomeye cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere, Munara Jean Claude, yavuze ko bagiye kubikurikirana kugira ngo nibiba ngombwa abo imyaka yabo yagonzwe babe bakwishyurwa. Munara yongeyeho ko abakiri muri ziriya nzu zikikijwe n’imihanda bagitegereje kuvugana n’ubuyobozi uko bizagenda kuko badashaka kwimuka kandi ntibari gutuma guharura imihanda bidatangira.

Munara yavuze ko buri wa Gatatu w’icyumweru bakira ibibazo by’abaturage umunsi wose, asaba ko haramutse hari ufite ikibazo yahagera.

Amategeko abivugaho iki ?

Ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryatowe mu 2003 n’uko ryavuguruwe kugeza ubu, riravuga ngo “Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi. Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa”. Rikongeraho riti “Uwo mutungo ntushobora guhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.”

Source: Igihe.com

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*