U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Rwanda-RDC: Urwanda rutangiye gukura abasilikare barwo muri Congo !

Retour-du-Congo-Armee-Rwandaise.png

Noneho u Rwanda rwemeye gucyura ingabo zarwa zabaga muri Congo

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31/08/2012 u Rwanda rwatangiye gukura abasilikare barwo mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo (RDC). Urwanda ruravugako rwatangiye gutahura abasilikare 280 boherejwe muri Congo mugutera ingabo mu bitungu ingabo za Congo mu rwego rwo kurwanya FDLR.

Amakuru veritasinfo ikesha urubuga « normandie na radiyo okapi» avuga ko gucyura izo ngabo z’u Rwanda byumvikanyweho na Leta ya Congo ndetse n’ingabo za ONU (MONUSCO) ziri mu gihugu cya Congo. Urwanda rugomba gucyura abasilikare bagize kompanyi ebyeri z’umutwe w’ingabo zidasanzwe (force spéciale) zoherejwe muri Congo mugukoranaga n’umutwe w’ingabo za Congo uherereye mu gace ka Rutshuru muri kivu y’amajyaruguru nk’uko bivugwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ; iryo tangazo rivuga ko ingabo z’u Rwanda zivuye muri Congo zirakandagiza ikirenge cyazo mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/09/2012. Urwanda ntiruvuga mubyukuri umubare w’abasilikare barwo uzava muri Congo uretse ko tugereranyije kompanyi imwe iba igizwe n’abasilikare 140.

Radiyo Okapi ivuga ko impamvu z’uko ingabo z’u Rwanda zivuye muri Congo itatangajwe kandi n’abayobozi ba Congo bakaba birinze kugira icyo batangaza kuko bavuga ko ari ibanga rya Gisilikare, abakuru b’ingabo za Congo baremeza ko abasirikare b’u Rwanda bazambukira ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kibumba.

Source: veritasinfo.fr

Dore uko Website igihe.com ikorera mu Rwanda itangaza iyo nkuru:

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe zari ziri muri Congo ziratahuka

Nyuma y’ibigabiro byahuje Leta ya Congo, n’u Rwanda ndetse n’Ingabo z’Umuryango w’Ababimbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MUNUSCO), Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe “”Special force” zafatanyaga n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gucunga umutekano muri Rutchuru muri Kivu y’Amajyaruguru, ziratahuka kuri uyu wa Gatandatu.

Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo rivuga ko uku gufatanya kw’Ingabo z’u Rwanda na Congo, byari mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, mu rwego rwo kugarura amahoro muri kariya Karere, kari karazahajwe n’imitwe yotwaje intwaro.

Mu musaruro wavuye muri iki gikorwa, harimo ko FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo, Rudi SOC, Gaheza n’indi, habashije gucibwa integer ku buryo bugaragara ndetse namwe bo muri FDLR batahuka mu Rwanda.

Ubu bufatanye ariko bwaje gucumbagizwa n’imirwano yadutse hagari y’Ingabo za Leta ya Congo , n’umutwe wa M23, , nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’gisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.

Yagize ati : “Kuva imirwano hagati ya FARDC na M23 yakubura, uburyo ibikorwa byakorwaga byarahindutse ku buryo natwe twatangiye gushaka uburyo twagarura ingabo zacu. Twakoze ibiganiro na MONUSCO na n’Ingabo za Congo kuri iki kibazo.

Kompanyi ebyiri z’Ingabo z’u Rwanda, hamwe na bagenzi babo bo muri Congo bazaza ku mupaka wa Kibumba na Kabuhanga bava i Rutchuru, aho ingabo zizambuka umupaka zigaruka mu Rwanda naho iza Congo zerekeze i Goma”.

Brig. Gen. Nzabamwita yavuze ko ibi bikorwa bizongera gusubira, ari uko agahenge kongeye kugaruka.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo byatangiye gukora ibi bikorwa kuva gahunda ya Umoja Wetu yatangira mu kwezi kwa Mbere n’ukwa Kabiri mu 2009. Abasirikari bariyo bagezeyo ku kwezi kwa Kabiri uyu mwaka wa 2012.

Source: igihe.com.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Muhizi says:

    BirbBirashobokase?
    Ko Mushikiwabo yaduhakaniye yivuye inyuma ko nta musoda u Rwanda rufite muli kongo? Ndiwe na kwegura ! Egura Louise we! Ni bake bazongera kwemera ibyo uvuga!!!! Ngo rwose baratubeshyera nta ngabo dufite yo! Ubaye aka Muligande charles na Gasana anastase! Akazi karagwira!

  2. salama jp says:

    mushiki wwabo bravo bravo kuberako mukubeshya sha ni wowe bavuze ESE Semuhanuka uziko mufitanye Isano, kandi amateka niko yabyanditse, none ndemeye peee gusa ubishatse wakwegura aka kanya utaranjya mu muhango yuku kwezi
    puuuuu

Speak Your Mind

*