U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ambasaderi Rapp ati “Amerika ifite ibimenyetso birenze ibyo impuguke zatanze muri ONU ko u Rwanda rufasha M23”

Nkunda umugabo ntacyo ampaye ! Ambasaderi Rapp akojeje isoni Agatsiko kandi abivugiye i Kigali ! Ngaho se na we nibamufunge tumenye ko bafite ububasha !!!

1. Amagambo ashize ivuga !

Kuri uyu wa mbere taliki ya 13/08/2012 i Kigali, Ambasaderi Stephan Rapp ushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara ku rwego mpuzamahanga muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ya leta zunze ubumwe z’Amerika yashimangiye ko amagambo yavuzwe na The Guardian ari aye bwite uretse ko atavuze amazina y’abantu kandi anemeza ko igihugu cye cya leta zunze ubumwe z’Amerika gifite ibimenyetso bishimangira ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 birenze ibyo impuguke za ONU zatanze .

Stephene Rapp yagize ati :”Mu by’ukuri imvugo zigaragara nizo, ariko ku mutwe bashyize ku nkuru, bashyizemo amazina tutigeze tuvuga, kugirango bisobanuke neza. Ku kibazo cya M23, aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihagaze ni uko u Rwanda rwafashije M23 kandi dufite ibimenyetso birenga ibyatanzwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye. Icy’ingenzi ariko ni uko inkunga zose zituruka hanze zo guha intwaro imitwe y’abarwanyi muri Congo zihagarara kandi tugomba kureba inzira yo kugenzura ko ubwo bufasha butari gutangwa

Rapp rero yashimangiye ko The Guardian itamubeshyeye kandi ashimangira ko u Rwanda rufasha M23, igisigaye gusa akaba ari uko igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kirimo kugenzura niba u Rwanda rwarahagaritse inkunga rutera M23. Yemeza kandi ko uwo mutwe nuramuka uhamwe n’ibyaha by’intambara uzabikurikiranwaho imbere y’ubutabera ndetse n’abawufasha bakabiryozwa , mbese nk’ uko byagendekeye Charles Taylor!

2. Agatsiko gakomeje gukinga abaturage igihu mu maso gatanga amakuru y’ibinyoma kandi mu by’ukuri ibintu byagakomeranye

Urugero ni iyi nkuru yasohotse ku gihe.com (Source :Izuba Rirashe)igamije gushuka rubanda no kugoreka amagambo Ambasaderi yavugiye i Kigali ashinja ku mugaragaro Agatsiko gufasha M23 :

“Nta bimenyetso bihamya ibyaha by’intambara M23 Amerika ifite –Ambassaderi Rapp”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga Mpanabayaha Stephen Rapp yatangarije abanyamakuru ko nta bimenyetso Amerika ifite by’uko umutwe wa M23 ukora ibyaha by’intambara.

Ibyo Ambasaderi Rapp yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cy’ubushinjacyaha ku wa 13 Nyakanga 2012.

Yagize ati “nkurikije uko nabibonye, nta bimenyetso bihamye byemeza ko M23 ihohotera abantu”, ibi akaba abishimangira mu gihe yari avuye mu Burasirazuba bwa Congo- Kinshasa.

Ambasaderi Rapp akaba yanasobanuye n’ibyanditswe ku wa 25 Nyakanga 2012, aho ikinyamakuru “The Guardian” cyo mu Bwongereza cyanditse ko yagitangarije ko abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame bashobora gukurikiranwa ku byaha bijyanye no gutera inkunga umutwe wa M23.

Yemeje ko iki kinyamakuru cyamubeshyeye aho mu magambo ye, Rapp yagize ati “Ndagira ngo nshimangire ko ntigeze nsaba ko hari umuntu ushyikirizwa ubutabera, cyangwa ko hakorwa iperereza iryo ari ryo ryose ku Rwanda”.

Yakomeje avuga ko Amerika izakomeza gutanga ubufasha mu bikorwa byo gushakisha no kugeza mu butabera abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside ndetse na dosiye zabo zishyikirizwe Leta y’u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga yunga murye, yavuze ko gushyiraho impapuro zo gufata Sylvestre Mudacumura uyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidahagije, ahubwo ko hakenewe kongeramo izindi ngufu.

Ngoga ati “kubitangaza gusa ntibihagije ahubwo hakenewe gushyiramo n’ingufu nk’uko byagenze kuri Bosco Ntaganda. Kuri Kabuga Felesiyani biragoranye kuko tutazi aho ari, ariko Mudacumura aho ari harazwi”.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatanze impapuro zo guta muri yombi Sylvestre Mudacumura ku itariki 13 Nyakanga 2012, aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Ubushinjacyaha bwa ICC bukaba buvuga ko bufite ibimenyetso simusiga ku byaha by’intambara Mudacumura aregwa byakozwe guhera tariki 20 Mutarama 2009, kugeza mu mpera z’Ukuboza 2010.

Umwanzuro

Inkunguzi y’ibikoba yirahira amakara mu kibuno! Harya ubundi Agatsiko karashaka iki muri Kongo ? Kamenyereye kumena amaraso, ahari ntikabaho katamena amaraso y’inzirakarengane !

Gutangaza mu binyamakuru Ikinyoma giteye isoni nk’iki byerekana ko Ubutegetsi bwa FPR bwatangiye kubyina umutaho: ni uku ingoma ntindi zihirima !

Iyo ikirunga cyenda kuruka ubibwirwa n’uko utunyamaswa tw’inkwakuzi twatangiye kwikuriramo akatwo karenge hakiri akare! Abanyarwanda bazi ubwenge bakwiye gutangira kwitandukanya ku mugaragaro n’Agatsiko hakiri kare hato katazabatarukiriza amaraso cyangwa kakabagwira ! Abwirwa benshi….

Mukande hasi aho, mwiyumvire amakuru y’imvaho nk’uko BBC gahuzamiryango iyatangaza.

[youtube]SqNkCh5cORs[/youtube]

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. musonesha says:

    YAYAYA ESE USENYE URWE NTUMUTIZA UMUHORO?UBU RERO MUSHIMISHIJWE NI UKO U RWANDA TWATEMBA AMARASO TUGAKENA TUGAFATIRWA IBIHANO KU BINYOMA,WOWE WEMWJE IBI WARAHAGEZE JNO MURI CONGO?UZI UKO TUBAYEHO MWATUBAJIJE NTIMUHUBUKE?ARI U RWANDA NA GEN MUDACUMURA UKWIRIYE GUFATIRWA IBIHANO NINDE?NIBYO INGWE IKWICIRA UMWANA IKAKURUSHA UBRAKARI KWERI?ABATUTSI MWUMVA BASHIZE MWAKWISHIMA?NTIBISHOBOKA KUKO INKWARE ITORA MU ITONGO RY’UWAYIHIGAGA.CONGO NI IYACU IKINDI AHA TURI HARI U RWANDA MBER YA 1865,NIBAHASUBIZE U RWANDA UREBE KO BIDAKEMUKA MAIS IBYO SI NGOMBWA GUSA ABAZUNGU BITURYANISHA NGO TUBEMERERE AHO KWICA GITERA TWICE ICYIBIMUTERA.

  2. Bernard Ndiho says:

    Dore ibyo nsomye kuri LeProphete.fr, muri Dusangire Ijambo. Umuntu yabivugaho iki?
    4. Isomo ku Banyarwanda

    (1) Kwihitiramo ni uburenganzira kamere bukomeye tudakwiye kurekura kuko byaba nko kwisubiza mu bacakara n’ubuja. Muntu ashobora guhitamo n’Imana asenga!kereka niba Abanyarwanda bo atari abantu !

    (2) GUHITAMO neza ni uguhitamo igitanga ubuzima, igishyigikira umubano mu bantu, icyubaka umubano w’abashakanye! Guhitamo gusenya uwo mubano ni ukwiyahura! Guhitamo gutandukana k’umugabo n’umugore bashyingiranywe ni uguhitamo nabi, kandi guhitamo nabi si uguhitamo ahubwo ni ubusazi !

    (3)Hitamo kwanga ingoma y’igitugu n’akarengane, hitamo kwivumbura ku butegetsi bwica rubanda , wange kubutiza amaboko matindi ! Kwemera gushyigikira abategetsi babi barenganya rubanda ni uguhitamo nabi, kuko bidatanga ubuzima !Twabonye uko byakwegeye urupfu benshi mu bacu.

    (4)Hitamo gukurikira Musa na Yozuwe, ba bandi badusaba guhitamo inzira ituvana mu bucakara ikatujyana mu gihugu cy’isezerano ! Uko u Rwanda rumeze muri iki gihe , ntaho rutaniye na Egiputa ariyo Misiri yo mu gihe cya Farawo, igihugu cyashoye umuryango w’Imana mu bucakara buteye isoni ! Irondakoko riravuza ubuhuha mu Rwagasabo, iterabwoba , ubwicanyi, akarengane….urusaku rw’inzirakarengane rwageze imbere y’intebe y’Uwiteka ! Ikibazo : Uhoraho Imana niyohereza Musa na Yozuwe kutubohoza, aho tuzabamenya kandi duhitemo kubakurikira ?

    (4)Banyarwanda , Banyarwandakazi , nimukomeza guhitamo nabi, ni akazi kanyu ! Guhitamo nabi ni uguhitamo KWITURAMIRA gusa ! Nyuma ntitukirirwe tuganyira umuhisi n’umugenzi ngo tuyobowe nabi kandi dufite uburenganzira bwo kwihitiramo abategetsi batukunogeye ! Abo bishyizeho ku nteb kandi bakaba bakomeje gahunda yo kwikanyiza (Tora aha !), kudupyinagaza no kuduhoza mu ihagarikamutima, tubishatse tukabyiyemeza, twabakaraga nko mu gihe cyo guhumbya ijisho, tukibohoza !
    Guhitamo kuri mu biganza byacu ! HITAMO NEZA. NIYEMEJE GUHITAMO NEZA. DUHITEMO NEZA.

    Isezerano ririho kandi ntirihinduka : Inyanja izatuza bityo tuzabeho twemye mu gihugu twahawe na Rurema.

  3. MUACOGORA peter says:

    Birababaje kumva umuntu uzi ijambo ry’Imana nkawe, avuga ibintu nk’ibi! Ariko ntibitangaje kuko injiji zize arizo zoretse igihugu, abo baturage uhamagarira kwigumura k’ubutegetsi bwabakuye mumwobo mwabasizemo mukohoha barahumutse! Ese abo bazungu baguhemba angahe ngo usenye urwaklubyaye sha? Icyo nakwisabira Bernard ni ukureka kuvuga Imana, ntabwo ukwiye no kuyitekereza kuko ufite ubugome bwakurenze en peu des mots waraboze! Ndakumenyesha ko ibyo uvuga usibye ababoze imitima nkawe, ubwicanyi bwuzuye mumaraso, n’igitambambuga kiri mu Rwanda nticyakumva! Cyagufata no seulement nkumwicanyi mais aussi nka imbessile! Ceceka rero, gushaka amaramuko kubazungu urisha u Rwakubyaye ni ikibazo!

Speak Your Mind

*