U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umunyarwanda Ibrahima Nsanzimana asobanura uko yoherejwe n’u Rwanda kurwanira M23

Rwandan Ibrahim Nsanzimana caught with M23 fighters

Umunyarwanda Ibrahim Nsanzimana wafatiwe mu barwanyi ba M23

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru Associated Press iravuga inkuru Umugabo witwa Ibrahima Nsanzimana ufite imyaka 28 ku bibazo yahuye nabyo we n�umuryango we muri Congo none ubu akaba yarashyizwe mu gisirikare n�ubutegetsi bw�u Rwanda bakamwohereza kurwanirira inyeshyamba za M23.

Uyu mugabo iyo asobanura ibyamubayeho ngo amarira amutemba ku matama. Ngo afite ubwoba bw�uko asubiye mu Rwanda yakwicwa, Ngo yagiye mu gisirikare mu ntangiriro z�ukwezi kwa Nyakanga 2012 kuko yari afite ubuzima bubi agirango agiye mu gisirikare cy�u Rwanda atazi ko bamujyanye muri M23. Ngo umuyobozi w�ibanze w�iwabo yakoresheje inama y�abasore bishoboke ko hari ku itariki ya 1 Nyakanga 2012, ngo bari abasore bagera kuri 300 kuri stade amahoro, abapolisi ba Gisirikare (Military police) bari bambaye igofero zitukura bababwiye ko ngo bagiye kuba abasirikare banababwira ko bazajya bafata umushahara ungana n�amadolari 60 (60$) ku kwezi.

Ngo buriye amakamyo 5 ya gisirikare ya RDF ngo bajyanwa kwitoza i Gabiro ahari ishuru ry�ingabo z�u Rwanda zirwanira ku butaka. Ngo bahamaze icyumweru bigishwa kurasisha imbunda za Karashnikov (AK-47). Ngo ni muri icyo gihe babwiwe ko bagiye koherezwa kurwana kugira ngo bafate Kivu y�amajyaruguru ihinduke igice kimwe cy�u Rwanda. Ibyo ngo babibwiwe na Capitaine Mugabo Fran�ois wo mu ngabo z�u Rwanda. Ngo ku munsi ukurikiyeho yari mu karere k�ibirunga muri Congo aho ngo yari agiye kurwanirira inyeshyamba z�abatutsi ngo we afata nk�abanzi b�ubwoko bwe bw�abahutu. Ngo yagize ubwoba ko bagiye kumwica, aratoroka yamaze iminsi ashakisha inzira mu mashyamba kugeza aho afatiwe n�abasirikare ba Congo.

Ubu afungiwe mu nzego z�iperereza rya gisirikare muri Congo i Goma aho abanyamukuru ba Associated Press bamusanze. Nsanzimana avuga ko yari muri Congo muri 1996 afite imyaka 10 gusa igihe inkambi z�abanyarwanda zasenywaga abari bazirimo bakicwa urusorongo Congo yose bahunga ngo se n�uwo bavaga inda imwe barishwe, mushiki we ahungira ahandi, Undi mubo bava inda imwe n�umurwanyi muri FDLR naho we na mukuru we wundi baratahuka mu Rwanda. Aho bageze bagasanga ibintu by�iwabo ngo byarabohojwe n�abatutsi ngo bagahita babafungisha ngo bababeshyera ko bakoze genocide.

Ngo baje kurekurwa mu 2004 basubizwa ibintu byabo ariko ubuzima bwabo bwakomeje kuba bubi. Ngo arifuza kujya kure y�u Rwanda n�uburasirazuba bwa Congo ngo ave mu bibazo bihoraho by�abahutu n�abatutsi ngo kuko abona bitazashira. Inkuru nk�iyi zabwiwe abakozi b�umuryango w�abibumbye n�abarwanyi bagiye bafatwa cyangwa bakishyira mu maboko y�ingabo za Congo. Hari abavuze ko bigishirijwe mu kigo cya Kanombe, abandi bo bavuga ko bahawe imyitozo bageze muri Congo hafi y�umupaka w�u Rwanda na Uganda. Patrick Garba, umukuru w�ibiro by�umuryango w�abibumbye bishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi i Goma, yavuze ko abanyarwanda bagera kuri 11 bishyize mu maboko y�ingabo za Congo mu kwezi kwa Gicurasi 2012 ngo bakaba bari barashyizwe mu gisirikare muri Gashyantare 2012, ni ukuvuga amezi 3 mbere y�uko M23 itangira kubaho.

Ubu buhamya buri muri bimwe mu byashingiweho cyane n�impuguke z�umuryango w�abibumbye mu gukora icyegeranyo n�inyandiko yagikurikiye hashyirwa mu majwi abayobozi bakuru mu bya gisirikare b�u Rwanda mu gufasha M23. Bwana Garba avuga ko ibiro byabo bifite abarwanyi 45 b�abanyarwanda n�abanyamakuru ba Associated Press bavuganye na bamwe mu bagize itsinda ry�abarwanyi 30 bafungiye mu nzego z�iperereza za gisirikare za Congo. Tubibutse ko MONUSCO yashatse gusubiza abo barwanyi iwabo Leta y�u Rwanda ikanga kubakira. Nyuma y�isohoka rya raporo y�impuguke z�umuryango w�abibumbye ibihugu byinshi byahagarikiye u Rwanda imfashanyo, ndetse muri ibyo bihugu harimo inshuti magara za Leta ya FPR iri ku butegetsi mu Rwanda nk�u Bwongereza na Leta Zunze ubumwe z�Amerika. Ndetse n�abashingamateka bo muri Amerika baherutse kwandikira Perezida Kagame ibaruwa ikarishye kuri icyo kibazo cya Congo. Aho basaga nk�aho bemeza ko Kagame ariwe nyirabayazana w�ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Source: TheRwandan.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. NDIBYARIYE Jackson from Rwanda says:

    Mwiriwe basomyi buru rubuga nashakaga kubabwira ko ibi byose niba koko uyu mwana yaravuze ko ashaka kujya kure y’Urwanda ari ugushaka ukuntu yigendera i burayi bitamugoye akajya kwishakira ubuzima akitwaza iturufu yiriya ntambara kugira ngo abazungu bamwumve kugira ngo ajye kwihahira yitwaza ko yagiye agiye kurwana muri Congo abeshya ahubwo narebe ibindi abeshya kuko biriya byo kuvuga kuriya benshi barabyitwaza bavuga byinshi ariko bashaka kwigendera kuko baba babona ubuzima bw’abananiya bagahitamo kwitwaza amoko kuko bazi neza ko abazungu babumva vuba bagahita babakira mu bihugu byabo biriya yavuze jye simbyemera wasanga na none baramugize igikoresho kugira ngo yiyitirire icyo ataricyo yiyita ko yagiye ari umusirikare kandi wenda acyibera muri congo atarataha

  2. salama jp from Rwanda says:

    NDIBYARIYE Jackson yewe yewe ndakubaza muzajya muroho abana mu mirwano none ngo ajye iburayi kwishakira amahahiro nonese mwamukuye murwanda kungufu adafite ubuzima bwiza reka ibigambo sha aaaa gusa Imana Izatabara kandi nigihe gito niyo yafatwa na congo gusa Imana izamukurayo kandi azabaho

  3. musonesha from Rwanda says:

    BONSOIR MES COLLEGUES RWANDOCONGOLAIS, JE SUIS VRAIMENT ETONNE A CAUSE DE CE MESSAGE MANIPULE PAR LES EXTREMISTES HUTU-RWANDAIS. JE SUIS A GOMA OU J’HABITE COMME D’HABITUDE. APRES AVOIR LU CE MESSAGE JE VEUX DIRE QUE NOTRE MEDIA A UN PROBLEME TRES GRAVE CAR AVANT D’ECRIRE IL FAUT D’ABORD PENSER A TOUT CE QUI VA RIRE CE MESSAGE.RWOSE MUGABANYE GUCAMO ABANTU IBICE NIMUSHAKE INDI MPAMVU IYO SIYO YATUMYE AJYAYO UWO MWENE WANYU BUT J’INVITE A TOUT LLE MONDE DE RIRE ET D’ECRIRE POUR COMBATTRE CONTRE CES MANIPULATIONS POLITIQUES.NOUS VIVONS UKO MWABIGENZA KOSE.MURAMUKE TWE TURAHO MURI CONGO ICYADUFASHA AMAHORO AKAZA INTERAHAMWE ZANYU ZIGATAHA.

  4. Rugamba Mafubo from Perth, Western Australia, Australia says:

    Imvugo nshinyaguzi wagira ngo nizo mwasomye gusa! Ese mutavuze amako ntitwabumva? Yagorwa! umuhutu yagorwa!! Nyuma yo kumustemba, kumwambura utwe no numubuza amajyo mumushora kungufu muntambara z’inyungu zanyu bwite! Nanubu muracyashinyagura! Ngo igisiga cy’urwara gishirwa cyimenwe inda! Urwo rwango mukomeza guhembera mukarere kibiyaga ndabarahiye ntiruzabasiga ubuhoro. Abakuru baravuze ngo: nyakamwe arimenya ariko ntimushaka kumva! (nako da ngo musigaye muri 93%) Nimhatane nababwira iki!

Speak Your Mind

*