U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ese koko ni amajyambere cyangwa ni uburetwa?

“Mu rwego rwo kwihesha agaciro, u Rwanda ruteye indi ntambwe rusubira inyuma y’1959; UBURETWA buragarutse !”
Rucagu.png

Ndlr�: Abahanga barabivuze koko ngo�:��� burya nta kintu gitakara kuri iyi si ngo ahubwo gihindura isura : rien ne se perd dans la nature, tout se transforme�� Yezu nawe ati�:��� nta gishya kuri iyi si, byose byahozeho���naho umunyarwanda ati�:��umwambari w�umwana agenda nka se�!��. FPR inkotanyi yakomeje kugenda buhoro buhoro ituganisha mu cyerekezo cyo�kwihesha agaciro idusubiza mu migenzo n�imiziririzo y’uburetwayaranze abasekuru bayo bo ku gihe cya Cyami�!

Uburetwa buragarutse bwiyambitse umwambaro w�amagambo asize umunyu ngo y�urugeroro,ibikorwa bifitiye igihugu akamaro,itorero,indangaciro� Iyi leta izasobanure aho iyi mikorere itaniye n�uburetwa�! Dore uko amateka aduha igisobanuro cy�uburetwa�:�Imirimo abahutu bakoreraga abatware kandi ntibayihemberwe�; buri muryango wagombaga kugira umuntu wohereza wo gukora iyo mirimo�; umugabo wabaga yarabyaye abahungu yashoboraga kujya abohereza umwe umwe gukora ubwo buretwa, nawe akabona akanya ko kuruhuka�! Nguko uko uburetwa bw�iki gihe inkotanyi zibugaruye mu izina ryo kwihesha agaciro�! Ababyeyi bahawe igihano cy�uburetwa (TIG) none abana babo nabo bakoreshejwe uburetwa bw�umwaka wose mu izina ry�urugerero�! uwapfuye yarihuse koko�! Iyi nkuru yo gukora umwaka wose udahembwa yavuzwe na habumuremyi abenshi babifata nk�ibikino�!

Abanyeshuri bazajya barangiza amashuri yisumbuye bagiye kujya bajya ku Rugerero aho bizatangirana n�abanyeshuri bazarangiza uyu mwaka wa 2012, bakazamara amezi agera kuri arindwi bakora ibikorwa bitandukanye bifitiye Igihugu akamaro.

Mu kiganiro n�umuyobozi w�Itorero ry�Igihugu Rucagu Boniface kuwa 2 Kanama2012, yatangaje ko�Urugerero rugenewe urubyiruko rusoza amashuri yisumbuye�ruzatangira mu mpera z�uyu mwaka wa 2012 amashuri afuze rukamara amezi arindwi.

Byari bimenyerewe ko iyo abanyeshuri bashoje amashuri y�isumbuye bitabira itorero bagatozwa mu gihe cy�ibyumweru bitatu, ariko nk�uko Rucagu abitangaza, ibyo bizagumaho hanyuma urubyiruko rurangije gutozwa rujye gushyira mu bikorwa ibyo rwahize.

Yongeyeho ko�itorero ryahozeho mu Rwanda na mbere y�umwaduko w�Abakolini�ngo rikaba ryari ishuri Abanyarwanda bigiragamo indanga gaciro na kirazira biranga Umunyarwanda warezwe neza. Akomeza avuga kon�Urugerero rwahozeho ariko rwo rukaba urubuga rwo kwesa imihigo yahigiwe mu itorero.

Rucagu avuga ko ibijyanye�n�urugerero bikinonosorwa neza ariko bateganya ko ruzajya rumara umwaka umwe, yongera ho ko kubera ko ari intangiriro, ku nshuro ya mbere 2013 Urugerero rukazamara amezi arindwi.

Urugerero ruzaba rugizwe n�imirimo ifiteye Abanyarwanda bose akamaro. Iyo mirimo izagenywa n�Ubuyobozi bw�Akarere n�Umurenge bitewe n�igikenewe aho hantu kandi bitewe n�ibyo umuntu yize, ngo ashobora no gutanga umusanzu we akoresheje ubwo bumenyi.

Rucagu akomeza avuga ko urubyiruko rutari mu mashuri narwo ruzafatanya n�abagenzi babo mu mirimo y�amaboko.

Ku ruhande rw�abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w�amashuri yisumbuye�kuri APPACOP ku Muhima, bavuga ko Urugerero ubwarwo atari ikibazo ahubwo basaba ko hagabanywa igihe ruzamara.

Source�: veritasinfo

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*