U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ese amashyaka FDU Inkingi na RNC yemerewe kurega Perezida Kagame muri ICC?

[youtube]GDNkj9Rlpj8[/youtube]

Kuwa gatanu tariki ya 17 Kanama muri uyu mwaka w’2012, amashyaka FDU Inkingi na RNC, yifashishije umunyamategeko Christopher, bashyikirije ikirego urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i la Haye mu Buholandi, basaba ko Perezida Kagame w’u Rwanda yafatwa agashyikirizwa urwo rukiko kuburanishwa ku byaha by’ubwicanyi ngo yaba yarakoreye imbaga y’abantu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Umuhango wo gutanga icyo kirego witabiriwe n’abanyarwanda, abanyekongo ndetse n’abandi banyamahanga. Ariko, ishyaka PDP Imanzi ryo rivuga ko ritashyigikiye icyo gikorwa, ngo kuko ryo rishyira imbere ibiganiro bihuza abanyarwanda.

Bwana Karangwa Semushi uhagarariye iryo shyaka aravuga impanvu batagiye inyuma ya FDU na RNC.
Mu gushaka kumenya niba impungenge za PDP Imanzi zifite ishingiro, twifashishije umunyamategeko Maître Innocent Twagiramungu usesengura iby’icyo kirego, akanatanga ibisobanuro ku mikorere ya ruriya rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i la Haye mu buholandi.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. bobo says:

    ariko se sha ibyo biganiro bihuza ABANYARWANDA byazaba ryari? umuntu arita abandi IBIGARASHA, akigamba ko atabonye umwanya uhagije ngo atesmbe imbaga, akirara mubo bafatanyije agakindura uragirango bigende bite?

    IKIBAZOcyakorewe ABANYARWANDA nibo bagomba kurega ariko u RWANDA si member wa ICC, ariko kuko byakorewe no muri CONGO kandi CONGO ikaba member wa ICC urukiko rwamukurikirana, abantu bafite uburenganzira bwo kumurega,

  2. Emmanuel Mbangukira says:

    Mubarega Abantu bahonya agateka ka Muntu ntakosa bafite kuko baharanira uburenganzira bwa kiremwa Muntu, kandi nifuza kuba nafatanya nabo ariko ntamagambo mabi bakoresheje arimo Gutukana cyangwa Gusebanya.

Speak Your Mind

*