U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC ari mu gihome

Cyrille Turatsinze

Cyrille Turatsinze

Cyrille Turatsinze Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage (MINALOC) yatawe muri yombi, ashinjwa gusaba ruswa umushoramari wapiganiraga isoko ryo kugemura ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Turatsinze yafashwe mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga, ari kumwe n’uwitwa Harelimana Rwego bivugwa ko ari we watumwaga kujya gushyira hamwe amafaranga ya ruswa bakaga abikorera ; kugeza ubu aba bombi bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi Spt Theos Badege, yahamije itabwa muri yombi ryabo, avuga ko uyu Munyamabanga Uhoraho aregwa kuba yaratse miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda abikorera, kugira ngo bazabashe gutsindira isoko

Badege yavuze ko harimo gutegurwa dosiye yo gushyikiriza Ubushinjacyaha.Yongeraho ko abantu bagomba kumenya ko Leta y’u Rwanda itazigera yihanganira ruswa kandi ko batazahwema kuyirwanya.

Nk’uko byanditswe na The New Times dukesha iyi nkuru, mu gihe aba bombi batabwaga muri yombi, Harelimana Rwego yari amaze guhabwa ibihumbi 500,000 byo gushyira Turatsinze Cyrille.

Turatsinze Cyrille yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage muri Gashyantare 2011, aho yari asimbuye Barikana Eugene kuri uyu mwanya. Yaje muri MINALOC avuye mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe kugenzura uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Mu mwaka ushize wa 2011, Polisi y’Igihugu yabaruye ibyaha bya ruswa bingana n’166, naho Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu bukurikirana abayobozi 342 ku byaha byo guhombya umutungo wa Leta binyuze muri magendu, gutanga amasoko mu buryo butanyuze mu mucyo no gucunga nabi umutungo rusange w’igihugu.

Aba bayobozi ni bamwe muri 418 bagombaga gukorwaho iperereza n’Ubushinjacyaha Bukuru nk’uko byashyizwe ahagaragara muri raporo yo kuva muri 2007 kugeza 2010 yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Miliyoni zirenga 134.4 nizo zakusanyijwe binyuze mu guca amande abayobozi bananiwe kwerekana uko imitungo ibura yakoreshejwe, imisoro itarishyuwe cyangwa amafaranga yibwe hagati y’umwaka wa 2007 na 2010 ; Abagera kuri 75 bo batawe muri yombi bazira kunyereza imitungo ingana na Miliyoni 386.6 z’imisoro y’abaturage.

Uku gukirikirana abayobozi n’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta bikomeje gushyirwamo ingufu, mu gihe u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri aka karere nk’igihugu gifite ruswa iri hasi, muri raporo yakozwe na Transparency International.

Source: Igihe.

 

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*