U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubutumwa bwa Me Bernard Ntaganda, Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Namwe IMBERAKURI, Kuli uyu wa gatandatu kuwa 14 ukuboza 2013, mbonye akanya gato kugirango mbagezeho ibintu bibili bindi ku mutima. Aliko, mbere ya byose, mbanje kubasuhuza mu ndamutso y’Imberakuri igira iti: Muhorane UBUTABERA, URUKUNDO n’UMULIMO byo biranga Imberakuri. NtagandaNk’uko mubizi, hali ibintu bibili by’ingenzi byabaye muli ibi byumweru bibili by’ukuboza […]

RDI-Rwanda Rwiza iramagana gahunda y’Inkotanyi yiswe “Ndi Umunyarwanda”

Kuba Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ritemeranya na Leta y’u Rwanda kuri iyi gahunda ni uko risanga IDASOBANUTSE, idafite n’AGACIRO ku buryo bwo kunga Abanyarwanda muri rusange. Ahubwo irabateranya ikabacamo n’uduce (divisionism): Abatutsi biciwe, n’Abahutu babicanyi. Twizera ko Abanyarwanda benshi bashyize mu gaciro bifatanije na RDI kwamagana icyemezo cya Leta ikomeje kwishingikiriza politike ya «SHINYIRIZA» NA «HUMIRIZA NKUYOBORE», yadukanywe na Perezida Kagame n’agatsiko ke ka FPR  […]

Impuzamashyaka CNCD iti: Turwanye tutizigama umugambi wo kwivugana Perezida Kikwete no kugereka icyaha cya jenoside kuri buri muhutu

Umugambi wo kwivugana Perezida KIKWETE no kugereka icyaha cya jenoside kuri buri muhutu wese ni ukuwurwanya tutizigamye Ubwo aherutse gufata ijambo mu cyiswe ibiganiro by’urubyiruko “Youth Connect Dialogue” byabereye i Kigali tariki ya 30 Kamena 2013, Jenerali Paul Kagame yongeye gutoneka abanyarwanda, abaturage bo mu Karere k’Afrika y’Ibiyaga Bigari, abatuye Afrika n’isi yose ubwo yahamagariraga […]

Akishuli Abdallah aratangaza ko umutwe wa gisirikari FPP-Urukatsa utakiri umushinga w’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi

Akishuli Abdallah Nyuma yo gutangaza ko yitandukanije n’ishyaka MRP/PRM ABASANGIZI riyobowe na Dr Gasana Anastase, Bwana Akishuli Abdallah aratangaza ko ariwe ugifite mu maboko wa mushinga w’umutwe wa gisirikari bise F.P.P.- URUKATSA. Dore uko abitugezaho: ITANGAZO RYO KWITANDUKANYA NA MRP/PRM ABASANGIZI Nyuma yo kwegura mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI kwa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no mu mubare […]

Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje kujya gukorera imbere mu Rwanda

30 Mutarama 2013 – Ishyaka PDP-IMANZI (Igihango Kirengera Abanyarwanda) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali ryakoreraga mu buhungiro kuva ryavuka ryiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda ari na ho hafungiye umuyobozi waryo wanarishinze, Bwana Deogratias MUSHAYIDI. N’ubwo ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje kubuza abantu ubwinyagamburiro no kugaragaza icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo, Kongere ya PDP-IMANZI yo […]

Leta y’u Rwanda irashimuta urubyiruko ikarwohereza kurwana muri Congo

par Alexis Bakunzibake, Visi-Prezida wa PS Imberakuri Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi ko rufasha umutwe witwaje ibirwanisho witwa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane aho akanama k’impuguke ka Loni n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragarije impungenge baterwa no kuba u Rwanda rwarohereje ku mugaragaro ingabo zo gufata umujyi wa Goma, […]

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rya Twagiramungu rikomeje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda

ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI Tariki ya 13 Ukwakira 2012, Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yateraniye i Buruseli mu Bubiligi, isuzuma ingingo zinyuranye, zirimo izi zikurikira : 1.Raporo ya Prezida w’ishyaka ku ruzinduko we n’intumwa yari ayoboye bagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Canada kuva kuwa 19 Nzeri kugeza kuwa 06 Ukwakira 2012. 2.Uko ishyaka […]

Visi-Perezida wa PS Imberakuri yatashye mu Rwanda nyuma y’ishimutwa yakorewe

Kigali 10 Nzeri 2012 – Kuri uyu wa mbere kuwa 10/09/2012 mu gihe cya saa 13h nibwo umuyobozi wungirije w’ishyaka ry’Imberakuri Bwana Alexis Bakunzibake yari akandagiye i Kigali nyuma y’iminsi itatu ashimuswe ndetse akamara n’indi ibiri mu gihugu cya Uganda mu karere ka Kabare hafi y’umurenge wa Tabagwe wo mu karere ka Nyagatare aho yari […]

PS Imberakuri iribaza ku mfu za hato na hato mu gihugu

Mu tangazo N° 018/P.S.IMB/012 ryasohowe n’ishyaka PS Imberakuri  kuri 30 Kanama 2012, Visi-Prezida wa mbere w’iryo shyaka Bwana Alexis Bakunzibake arandika agira ati: Hashize iminsi, hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’amajyepfo hakomeje kugaragara imfu zidasobanutse. Mu gihe kitageze ku kwezi, mu mujyi wa Kigali wonyine harabarurwa […]