U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Dushyireho umwete mu gutahura icyihishe ibiri inyuma y’izi mfu

Pasteur Noel HAKIZIMFURA wigeze kuba Umunyamabanga wa PS Imberakuri arashishikariza abanyarwanda bose gukurikirana icyihishe inyuma y’izi mfu zimaze iminsi zivugwa mu Rwanda. Nubwo mu bihe nk’ibi umuntu abura icyo avuga, ntabwo bikwiriye guceceka na cyane ko ikibazo kiba kireba buri wese nubwo hari bamwe batabibona ku mpamvu nyinshi bashingiraho. Rero hakurikijwe amakuru y’imfu zidasobanutse zigaragara […]

PS Imberakuri iribaza ku mfu za hato na hato mu gihugu

Mu tangazo N° 018/P.S.IMB/012 ryasohowe n’ishyaka PS Imberakuri  kuri 30 Kanama 2012, Visi-Prezida wa mbere w’iryo shyaka Bwana Alexis Bakunzibake arandika agira ati: Hashize iminsi, hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’amajyepfo hakomeje kugaragara imfu zidasobanutse. Mu gihe kitageze ku kwezi, mu mujyi wa Kigali wonyine harabarurwa […]

Polisi yo mu Bwongereza yaburiye abanyarwanda ku birebana n’umutekano wabo

Hamaze iminsi hasohoka inyandiko nyinshi zivuga ku migambi mibisha Ambasadi y’u Rwanda i London ifite yo guhungabanya umutekano w’abanyarwanda batavuga rumwe na Leta ya Kagame. Ndetse u Rwanda rwageze n’aho ruvuga ko abatavuga rumwe na Leta ya Kagame bazapfa urwa Osama bin Laden. None inkuru yabaye impamo koko, na Polisi yo mu Bwongereza yemeje ko […]

Mwene nyina wa Kayumba Nyamwasa, Lt Col Rugigana Ngabo, yatawe muri yombi

Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 20/8/2010, Inzego z’ubutabera za gisirikare zataye muri yombi Lt Col Rugigana Ngabo wari umuyobozi (Commanding Officer) wa Engineering Regiment, akaba na mwene nyina wa General Faustin Kayumba Nyamwasa ubu wahungiye muri Afurika y’Epfo, aho aherutse kurusimbuka igihe yarasirwaga imbere y’iwe avuye guhaha. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Colonel […]

Ingamba nshya zo gukarishya umutekano mu mujyi wa Kigali

Inkuru bifitanye isano: Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ku birebana n’umutekano Ikibazo cy’umutekano muke muri Kigali gikomeje guhangayikisha cyane abategetsi b’u Rwanda. Niyo mpamvu ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwategetse abantu bafite inyubako nini zikorerwamo ubucuruzi cyangwa zihurirwamo n’abantu benshi gushyiraho uburyo bwihariye bwo gucunga umutekano. Ba nyiri amazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali (barimo […]

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ku birebana n’umutekano

Lt Col Jill Rutaremara Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Nyuma yaho ku wa gatatu ushize hongeye guterwa gerenade mu mujyi wa Kigali igahitana 2 abarenga 20 bagakomereka, Umuvugizi w’Ingabo (RDF), Lt Col Jill Rutaremara yashyize ahagaragara itangazo avuga ko Ingabo z’u Rwanda ubu zifite ishusho nyaryo ry’umutwe w’ibyihebe ndetse n’abari inyuma y’ibyo bikorwa bibisha. Muri iryo […]

Umugore yataye umutwe yica umugabo we n’abana be bane

Rwamagana – Umugore ufite imyaka 39 yatemye ejo umugabo we n’abana be bane arabica. Mu gihe cya saa kumi n’imwe z’urukerera nibwo umugore witwa Mariya Nyirampunga yatemye ijosi ry’umugabo we Karoli Nzabarinda wari ufite imyaka 50 y’amavuko mu cyumba baryamagamo, hanyuma atema abana be bane harimo uwo yonsaga. Bose bahise bapfa. Umwana umwe yashoboye kumucika […]

Umutekano muke i Kigali: grenade zakomerekeje abantu 16

Mu mugoroba wo kuri uyu wa kane ahagana mu ma saa mbili mu duce tubiri tw’umujyi wa Kigali haturikiye gerenade zakomerekeje abantu barenga 16. Imwe muri zo yaturikiye ku Kimironko hafi ya Hotel Le Pretemps, indi iturikira ku Kinamba hafi y’inyubako Rwanda Revenue Authority yahoze ikoreramo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aratangaza ko kuri ubu […]

Victoire Ingabire i Kigali ati “Ndatashye”

Mme Victoire Ingabire yasesekaye i Kigali kuwa gatandatu 16 Mutarama ku gicamunsi. Ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe yafashe ijambo, abwira abaje kumwakira n’abanyamakuru bari bahuruye ibi bikurikira: Ndatashye. Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda, Nyuma y’imyaka 16 mu buhungiro, uyu munsi nageze iwacu. Hagati aho habaye amahano y’urukozasoni mu gihugu. Habaye Jenoside n’itsembatsemba byahitanye miliyoni z’Abanyarwanda. […]