U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Bwongereza bwarekuye icya kabiri cy’inkunga bwari bwafungiye u Rwanda

Hari hashize iminsi ibihugu birimo u Bwongereza bifunze zimwe mu nkunga byahaga Lera y’u Rwanda biyishinja gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo hashingiwe kuri Raporo yatanzwe n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano mu Burasirzuba bwa Congo.

Amakuru dukesha Radio BBC ni uko kuri uyu wa kabiri u Bwongereza bwisubiyeho bukaba bwatangaje ko bwongeye kurekura igice kimwe cy’inkunga bwari bwarafungiye u Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, atangiye ibisobanuro imbere y’Akanama gashinzwe amahoro mu muryango w’Abibumbye, agaragaza ko ibirego bashyira ku Rwanda ari ibinyoma nta nkunga rutera umutwe wa M23.

Ubwongereza kimwe n’ibindi bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Swède n’u Buholandi byari byarahagaritse by’agateganyo inkunga byageneraga u Rwanda byose bishingiye kuri raporo y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Leta y’u Rwanda yo ikaba yarakomeje gutera utwatsi ibyatangajwe n’izo mpuguke, ivuga ko bishingiye ku kinyoma.

Andrew Mitchell ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu kigega cya DFID cy’Abongereza, yavuze ko Leta y’u Bwongereza yafashe icyo cyemezo ishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahoro n’uburyo rucunga inkunga ruhabwa n’amahanga igakorershwa mu buryo bugaragara.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byabitangaje, Mitchell yavuze ariko ko kuba u Rwanda rugishinjwa gufasha abigometse muri Congo ari byo bitumye baba barekuye miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika kuri miliyoni 25 bari bahagaritse.

Tariki ya 27 Nyakanga 2012 Leta y’u Bwongereza yari yatangaje ko ibaye ihagaritse inkunga ingana na miliyoni 16 z’ama pounds (Amafaranga akoreshwa mu bwongereza) yagombaga guha u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga.

Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende yabwiye Reuters ko batanyuzwe n’iki cyemezo cy’u Bwongereza, ko ibyakozwe bitazatuma ikibazo gikemuka. Yagize ati “Icyemezo bafashe ni kibi cyane.”

Imibanire y’u Rwanda na Congo yari myiza kuva mu 2009, aho ibihugu byombi byemeranyijwe ku guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, bamwe mu bari binjijwe muri Leta icyo gihe, mu kwezi kwa kane uyu mwaka bashinze umutwe wa M23 bavuga ko Leta ya Kinshasa itubahirije amasezerano bagiranye na CNDP kuwa 23 Werurwe 2009.

Source: Igihe.com

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*