U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka PDP-Imanzi ku cyemezo cyo gufunga Mmu Ingabire Victoire imyaka 15

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 2013/0005 ryo kuwa 13/12/2013. Ishyaka PDP-IMANZI riramagana bikomeye icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, gikatira Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, igifungo cy’imyaka 15, nyuma y’aho ajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 8, ku wa 30 Ukwakira […]

Bibaye impamo, amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza agiye mu Rwanda

Ubutumwa bwa PDP-Imanzi hamwe na RDI-Rwanda Rwiza Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2013, amashyaka PDP- Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi. Muri icyo kiganiro, yatangaje ko itsinda rya mbere ry’abayahagarariye rizaba ryageze i Kigali ku wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013, ku manywa y’ihangu. Abanyamakuru bifuje […]

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza mu kwibuka jenoside yo mu Rwanda

Kwibuka :PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka jenoside yahekuye u Rwanda mu mwaka w’1994. Banyarwanda, Banyarwandakazi,Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwenegihugu aho ari hose, nafate akanya, nibimushobokera ajye mu ruhame hamwe n’abandi, maze twese tuzirikane Abanyarwanda bose bahitanywe n’iyo jenoside. Twibuke ko mu ijoro ryo ku […]

Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje kujya gukorera imbere mu Rwanda

30 Mutarama 2013 – Ishyaka PDP-IMANZI (Igihango Kirengera Abanyarwanda) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali ryakoreraga mu buhungiro kuva ryavuka ryiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda ari na ho hafungiye umuyobozi waryo wanarishinze, Bwana Deogratias MUSHAYIDI. N’ubwo ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje kubuza abantu ubwinyagamburiro no kugaragaza icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo, Kongere ya PDP-IMANZI yo […]

Abagororwa b’i Mpanga bamerewe nabi cyane

Muri gereza ya Mpanga nihatagira abatabara abagororwa baratakaza ubuzima ari benshi. Kigali, 12/01/2013 – Nyuma y’uko ishyaka ry’Imberakuri risohoreye intabaza itabariza abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga kuwa 08/01/2013,aho bakubitwaga,bagasukwaho amazi ndetse bagakorerwa n’ibindi bikorwa bigayitse ndetse ibi bikorwa bikaza gutuma abayobozi b’ishyaka PS Imberakuri na PDP Imanzi (Me NTAGANDA Bernard na MUSHAYIDI Deogratias) bafata […]

Ese amashyaka FDU Inkingi na RNC yemerewe kurega Perezida Kagame muri ICC?

[youtube]GDNkj9Rlpj8[/youtube] Kuwa gatanu tariki ya 17 Kanama muri uyu mwaka w’2012, amashyaka FDU Inkingi na RNC, yifashishije umunyamategeko Christopher, bashyikirije ikirego urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i la Haye mu Buholandi, basaba ko Perezida Kagame w’u Rwanda yafatwa agashyikirizwa urwo rukiko kuburanishwa ku byaha by’ubwicanyi ngo yaba yarakoreye imbaga y’abantu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Umuhango […]

Turatabariza Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Bernard Ntaganda

par BAKUNZIBAKE Alexis, Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI. Bernard Ntaganda mu rukiko Kigali kuwa 31 Ukwakira 2011 – Nk’uko twari twabibamenyesheje, kuri uyu wa gatatu taliki ya 02 Ugushyingo 2011, Umuyobozi w’ishyaka riharanira imibereho myiza PS IMBERAKURI, Me Bernard NTAGANDA yagombaga kwitaba urukiko rukuru rw’ubujurire. Abarwanashyaka baturutse imihanda yose bari babukereye kugirango bareke […]

Ubushinjacyaha bwasabiye Umuyobozi w’ishyaka PDP-Imanzi, Deo Mushayidi, guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu

Deo Mushayidi (Chair of PDP-Imanzi) in court Kigali – Kuri uyu wa mbere Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwatanze igihe kirenga ibyumweru 3 mbere yo gufata icyemezo ku munyapolitiki Deo Mushayidi ushinjwa ibyaha 7, muri byo hakaba harimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gukorana na FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, gukoresha impapuro mpimbano, guhembera ihakana rya Jenoside n’ingengabitekerezo […]