U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

U Rwanda rwatangaje ko Itegeko ry�ingengabitekerezo ya jenoside ridasobanutse

Itegeko ry�ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda riravugisha benshi amangamburemu gihe ibuka yo itangaza ko itemera igihano leta ya Kagame yahaye Ingabire
Minisitiri Karugarama

Itegeko rishya riteganya kandi rigahana icyaha cyerekeranye n�ingengabitekerezo ya jenoside ryagejejwe ku bagize inteko ishinga amategeko taliki 2 Ugushyingo 2012 rikaba ryatanzwe n�intumwa ya leta�Tharcisse Karugaramawarigejeje ku badepite ngo baryemeze rizabone gusuzumwa muri komisiyo. N�ubwo Karugarama yari yajyanye iri tegeko abadepite ntibari kureka kuryemera ariko ryakuruye impaka ndende kugeza n�aho bamwe mu badepite batatinye kuvuga ko ngo n�ubwo baryemeye ariko ngo riranabababangamiye cyane.

Itegeko rishya riteganya kandi rigahana icyaha cyerekeranye n�ingengabitekerezo ya jenoside ryagejejwe ku bagize inteko ishinga amategeko taliki 2 Ugushyingo 2012 rikaba ryatanzwe n�intumwa ya leta�Tharcisse Karugarama�warigejeje ku badepite ngo baryemeze rizabone gusuzumwa muri komisiyo. N�ubwo Karugarama yari yajyanye iri tegeko abadepite ntibari kureka kuryemera ariko ryakuruye impaka ndende kugeza n�aho bamwe mu badepite batatinye kuvuga ko ngo n�ubwo baryemeye ariko ngo riranabababangamiye cyane.

Impamvu nyamukuru aba badepite batangaje ko batishimiye iryo tegeko ngo n�ubwo baryemeje ni uko ngo rigabanyiriza ibihano ugaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside aho rivuga ko igihano kirekire rishobora gutanga ari igifungo cy�imyaka icyenda mu gihe iryari risanzwe ryo ryatangaga igifungu kitari munsi y�imyaka makumyabiri n�itanu ndetse no kugeza ku gifungo cya burundu. Abadepite bakaba bavuga ko batemeranywa na leta kuri iri gabanywa ry�imyaka y�igifungo kuko ngo babona ari ukudaha uburemere icyo cyaha. Umuntu akaba yibaza niba aba badepite rimwe na rimwe mu byemezo byabo baba bumva neza ibyo rubanda isaba cyangwa baba bisabira gusa ibibari mu mitwe nk�aho wagirango ingengabitekerezo ya jenoside ni irebana gusa na jenoside ishobora gukorerwa abatutsi bikaba ahanini aribyo usanga baba bashingiraho bavuga ko icyo gihano ari gitoya ugereranije n�icyaha.

Karugarama yagejeje itegeko ku badepite ngo baritora batabishaka

Karugarama ariko yababwiye ko nta yandi mahitamo leta ifite ko iryo tegeko rigomba guhindurwa uko byagenda kose kuko ngo ryakomeje kunengwa n�imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu ndetse na za leta zitandukanye cyane cyane ngo ntiryari risobanutse. Karugarama nk�intumwa ya leta akaba yari yarigeze gutangaza ko iryo tegeko ritari risobanutse koko ko rizahindurwa ariko n�ubwo leta yakomeje guseta ibirenge mu ihinduka ry�iryo tegeko na n�ubu bigaragara ko abarinengaga batazabireka kuko kugeza magingo aya n�ubwo bivugwa ko ryahinduwe ntirirashobora gusobanura inyito y�icyaha cy�ingengabitekerezo ya jenoside. Ni ukuvuga ko n�ubundi rigiteye urujijo ku buryo bizakomeza kugorana mu banyamategeko mu gihe hatari hashyirwaho amagambo yemewe n�abujijwe kuvugwa kugirango ritazakomeza kuvuguruza itegeko nshinga.

Iri tegeko kandi Ingabire akaba yari aherutse mu rukiko rw�Ikirenga rwa Kigali aho yari yaratanze ikirego avuga ko ariregeshwa kandi rivuguruza itegeko nshinga. Igitangaje ariko ni uko urwo rukiko rwavuze ko iryo tegeko nta kibazo rifite none mu minsi ihwanye n�ibyumweru bibiri Karugarama ashyikirije abadepite itegeko rishya ngo baryemeze nyamara urukiko rw�Ikirenga rwaremeje ko nta nenge rifite. Ese koko ibi ntibigaragaza ko Ingabire yatsinze leta ikanga kwemera? Mbese ibi ntibyerekana koko ko Ingabire yarenganyijwe agahimbirwa ibyaha nk�uko benshi babyemeza harimo n�imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta? Ese koko urubanza rwa Ingabire si tekinike ya FPR yakoze ngo ishobore kumwikiza nk�uko byigeze kuvugwa ko umushinjacyaha mukuru�Martin Ngoga�yamubwiye ko yafunzwe kugirango leta ishobore abaturage ivuga ko bitari byoroshye iyo Ingabire adafungwa?

Umuvugizi w�ubushinjacyaha�Alain Bernard Mukurarinda�akaba yaragerageje gusobanura amafuti yose yakorewe mu rubanza rwa Ingabire ariko ukurikiranye neza yumva ko tekiniki ya FPR ishaje kuko ibyo yasobanuye byose mu kiganiro Imvo n�Imvano cyo kuwa 3 Ugushyingo 2012 nta na kimwe cyumvikana gifatika yaba ubushinjacyaha yaba n�urukiko bagombaga gushingiraho barega Ingabire banamuhamya ibyaha. Ahubwo icyo bakoze ni ugutera umutangabuhamya ubwoba igihe yari amaze kwerekana neza uburyo iyo tekiniki yakozwe n�aho yakorewe ndetse na bamwe mubayikoze. Mukurarinda mu kwisobanura avuga ko umutangabuhamya wa Ingabire yari yabyumvikanyeho n�umwunganizi we mu mategeko ariko ntasobanura icyo bumvikanye n�aho bacyumvikaniye kuko uwo mutangabuhamya yari afungiye muri gereza ya Remera kandi bikaba bibujijwe ko nta mugororwa winjirana ikintu icyo aricyo cyose adasatswe ndetse nta n�usurwa mu bwihisho. Ikindi Mukurarinda avuga ni uko ngo basatse umutangabuhamya bakamusangana impapuro zanditseho ibibazo ariko ntavuga niba ari ibibazo koko nyamara uko byumvikanye igihe ruriya rubanza rwaburanwaga ni uko izo mpapuro atari ibibazo ahubwo ari inyandiko umutangabuhamya yifashishije mu gutegura no gutanga ubuhamya bwe. Nyamara ngo yakorewe iterabwoba ridasanzwe ajyanwa no kubazwa mu buyobozi bwa gereza aho yahaswe ibibazo ku buhamya yatanze mu rukiko(soma iyi nyandiko kuri ubwo buhamya).
Iyumvire Alain Mukurarinda atarafatwa n�amashitani cyangwa acyishushanya

Ibuka ngo ntiyemera igihano Ingabire yahawe

N�ubwo ibintu bimeze bityo ariko kuri Ibuka ho ngo si uko babibona Ingabire ngo yahawe igihano gito bon go bifuzaga ko ahabwa igifungo kirekire. Umuyobozi wa Ibuka�Jean Pierre Dusingizemungu�yatangaje ko bababajwe n�icyo gihano ngo bakaba basaba ubushinjacyaha kukijuririra mu gihe umushinjacyaha mukuru na we atangaza ko bagitegereje ibyemezo by�urukiko ngo babisuzume barebe uko bazajuririra icyo cyemezo. Ibi bikaba biri muri tekiniki ya FPR yo gukomeza gukina ikinamico yo kujijisha kuko n�ubundi Ingabire n�ubwo yakatiwe iriya myaka mu rubanza byaragaragaye neza ko ibyaha byahimbwe ndetse ko byanahimbiwe mu bigo bya gisirikari i Kami no ku Mukamira ndetse no mu bushinjacyaha nk�uko byagaragajwe n�ukwivuguruza kw�abatangabuhamya b�ubushinjcyaha ndetse no kubura impapuro z�inzira bo bemezaga ko bagiye i Kinshasa kubonana na Ingabire nyamara ntibagaragaze ikimenyetso na kimwe mu by�urwo rugendo. Gusa ubucamanza ngo bwashingiye gusa ko mu rwandiko rw�inzira rwa Ingabire hagaragaramo ko yigeze kujya i Kinshasa.

Ikindi abantu bibaza ni uburyo abarenganijwe n�itegeko byagaragaye ko ryari rifite inenge bazarenganurwa. N�ubwo akenshi amategeko usanga avuga ko adasubira inyuma kugeza magingo aya ntacyo leta iratangaza ku barenganijwe na ririya tegeko bikaba bigaragara ko muri ibi bihe leta ya FPR ifite ibibazo bitagira ingano ku buryo binashobora kuyihirika kuko iyo ubutegetsi butangiye guhuzagurika biba binoroshye ko ababurwanya babutembagaza ku buryo butaruhanije. Bikaba rero bigaragara ko abatavuga rumwe n�ubutegetsi bwa Kagame bahagaze neza n�ubwo ingorane bahura nazo zijyanye n�ubutegetsi bw�igitugu ari nyinshi.

Source:�Rwanda in Liberation Process

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. biraro hubert from Uganda says:

    ikinyarwanda kitubanye gike turi abanyarwanda ninde wareba ibiri mumutima wamugenzi we akabimubwira aho yaba abaye IMANA yaremye umuntu kubwange bari bakwiye guhindura ijambo ingengabitekerezo bakarisimbuza ingengamvugo mbi ikurura amacakubiri kuko ibitekerezo byumuntu biba mumutima imvugo mbi iva mukanwa biratandukanye gutekereza no kuvuga niyo mpamvu nange mbonako bidasobanutse.

Speak Your Mind

*