U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Akarengane k’umuturage Ntamukunzi mu karere ka Burera

by Le Patriote.
Nyuma yo kugera mu cyaro nkabona akarengane rubanda irimo niyemeje kubishyira ahagaraga mpereye ku muturage Ntamukunzi Gr�goire utuye akagari ka Ntaruka Umurenge Kinoni akarere Burera intara y’amajyaruguru.
Uyu muturage yahohotewe na Charles Hategekimana yitwaje icyo ari cyo ngo n’ubucuti afitanye n’inzego z’ubuyobozi bo hejuru. Ikibazo cyatangiye mu mwaka 2005 ubwo uwo mugabo yashakaga kubaka ifuru itwika amatafari we na mugenzi we begereza urutoki rwa Ntamukunzi nkana ngo ni rushya bazamuhe inyica ntikize ngo bahegukane dore ko ari ahantu hanini kandi hafite ubutaka bw’ikinombe. Koko rero batangiye kubaka, umuturage yiyambaza ubuyobozi ariko Charles akomeza kubaka, atwitse rurashya Ntamukunzi yiyambaza ubuyobozi kuva ku b’ibanze kugeza mu bushorishori ariko niko yagendaga arushaho gutotezwa aho kurenganurwa.
Aha twavuga uburyo yakubiswe n’ingabo muri 2010 akanafungwa na polise agafungurwa ari intere akajyanwa kwa muganga nyuma agafungurwa aterwa ubwoba ko ntakaze gutanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ya Gahunga .
Uyu muturage kuva ikibazo kigitangira ntiyacitse intege, akigeza ku nzego zibifite mu nshingano ariko nibwo byarushagaho gukomera ahubwo bamushora mu nkiko nazo muzi zamunzwe na ruswa kandi zirangwamo amarangamutima, ‘munyumvishirize’, ‘uzimaza iki’, n’ibindi bibi…
Uyu muturage arashima REMA yonyine yamwumvise ikohereza impuguke igasanga afite ishingiro yandika ibaruwa isaba akarere gukora ibarura ry’ibyangijwe no guhagarika iyo mirimo bityo uwo muturage arenganurwe ariko akarere n’intara banga kubishyira mu ngiro bitwaje ibyo navuze haruguru ahubwo bamusiragiza ariko ntibagire icyo bamumarira. Nabibutsa ko icyo kibazo kigitangira, Bosenibamwe Aime, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru niwe wari Meya wa Burera kuburyo iyo yajyaga muri za minisiteri zibifite mu nshingano yavugaga ko byarangiye, ko uwo
muturage abeshya ndetse ko ari umunyamahane akaba anasebanya. Cyokoze yiyambaje ubutabera banga kwakira ikirego kumpamvu zidafatika hejuru ya scenario ya ba bantu navuze haruguru.
Ku bwanjye, Bosenibamwe Aime akwiye kwegura kuko atsikamira abaturage aho kubarengera nkuko abifite mu nshingano; imikorere y’inkiko zamunzwe na ruswa yerekana ko nta butabera buriho mu ntara y’Amajyaruguru.

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*