U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Kubera M23, i Bukavu haratutumba ubuhunzi

Mu gihe mu majyepfo y�Intara ya Kivu ya Repubulika IharaniraDemokarasi ya Congo hakomeje kwiyongera ubwoba buturuka ku kuba aho ingabo za M23 zifatiye imijyi ya Goma na Sake zigatangaza ko zizakomereza ku mujyi wa Bukavu, hari ibimenyetso ko abaturage bashobora guhunga uyu mujyi igihe icyo ari cyo cyose.

Ubwo twageraga ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza u Rwanda na na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2012, kuri uyu mupaka hari Abanyekongo bambutse umupaka bafite ibikapu bavugaga ko bagiye muri Uganda.

Aba banyekongo ntibatubwiye ko bahunze, icyakora bamwe mu batwara abagenzi muri aka gace badutangarije ko abo bakiriye uyu munsi badasanzwe kuko ngo basanzwe bakira abacuruzi ariko uyu munsi hakaba haje n�abatari abacuruzi.

Mu kiganiro na bamwe mu banyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y�akarere ka Rusizi n�umujyi wa Bukavu ku mupaka wa Rusizi ya mbere, badutangarije ko imirimo yagabanutse kuko Abanyekongo batakiri kwambuka nk�uko byari bisanzwe bitewe n�umwuka mubi ukomeje gututumba mu mujyi wa Bukavu.

Uyu mwuka ushingiye ku kuba kuri uyu wa gatatu i Bukavu harabaye imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Joseph Kabila, kugeza n�aho ku mugoroba abari mu myigaragambyo bafashe imbwa bakayica bakayihamba bavuga ko bahambye Perezida Joseph Kabila w�igihugu cyabo.

Uyu mwuka kandi wongerewe n�amasasu y�imbunda zikomeye yaraye yumvikana mu nkengero z�umujyi wa Bukavu mu bice bya Karehe ahagana saa munani z�ijoro, icyakora abaturage twaganiriye batangaza ko batazi abayarashe kuko na bo ngo bumvise urusaku rwayo gusa.

Ikindi ni uko muri iki gitondo abanyeshuri b�Abanyarwanda biga muri Congo batashye batize kubera ko basanze amashuri agikinze abayobozi bakababwira ko bagomba gusubira iwabo

Source: Igihe

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Iseta from Brisbane, Queensland, Australia says:

    Ariko se Abanyekongo bazamenya ko bagomba kurwanira igihugu cyabo ryari, ngo bagikure mu maboko y’abasahuzi bashyigikiwe n’abanyamaboko bo mu bihugu bikize,bikingiriza inyuma y’agahugu k’u Rwanda? Rwose nibagerageze bibuke ubutwari ba sekuruza babo bagize bahangana na Leopold w’ububiligi, n’ubwo byabasigiye ibisare bitari bike,ariko rwose uwo mugambi bawukomye imbere ndetse bawuca intege.

Speak Your Mind

*